Ubu iyi pariki ibarizwamo inyamaswa eshanu zikomeye muri Afurika arizo Intare, Inzovu, Imbogo, Inkura n’Ingwe.
Muri iri shyamba uretse Intare yubahwa nk’Umwami w’Ishyamba, indi nyamaswa y’igitinyiro ni Inzovu, inagira umutima uzirikana ku buryo bukomeye, ari nayo nyamaswa itajya ipfa kwisukirwa.
Harimo n’Inkura nk’inyamaswa iheruka kuzanwa mu Rwanda vuba, abakurikiranira hafi iby’inyamaswa bahamya ko yiyemera nk’igisimba gifite imbaraga zihagije n’ihembe rikomeye, ku buryo nta cyayihagarika.
Umwe aheruka kubwira IGIHE ati “Yumva byanga bikunda niba hari ikintu ibonye cyamaze kuyisatira, igomba gukoresha za mbaraga kugira ngo igikure imbere. Ishobora gukubita n’igiti cyangwa indi nyamaswa.”
“Ikindi kizwi kuri yo ntabwo ireba neza, ikoresha guhumurirwa no kumva cyane, ireba ari uko ibona ikintu gitambuka. Ikintu gihagaze ntabwo iba ikibona. Uramutse ucunze ukareba nk’umuyaga, niba uri kukuvaho uyiganaho uba uri hafi n’urupfu, ihita ikumva ako kanya.”
"Na none iyo ikintu kigenda ikibona vuba, ariko uhise uhagarara cyangwa ukaryama, ishobora no kukunyuraho.” Iyi nyamaswa nta nubwo ibana n’izindi, ahubwo iba yonyine kuko zakwicana.
Mu nyamaswa ziri muri iyi Pariki habamo n’Isatura, yo ni inyamaswa ifatwa nk’idatekereza cyane, ku buryo ishobora kumva urusaku rw’imodoka igaturumbuka iyinyura imbere ku buryo yanayigonga.
Mu mazi ho umwami ni Imvubu, ku buryo ibindi binyabuzima biyibererekera, bitayitinyiye ubunini bwayo gusa, ahubwo n’iryinyo ryayo rinini kandi rikomeye.
Pariki y’Akagera kandi ni ahantu hakunze gusurwa cyane, aho umuntu abasha kwibonera ndetse akamenya nk’inyamaswa yitwa Indonyi ifite ububasha bwo kwishariririza mu gihe yikanze, bigatuma n’inyamaswa yayica itabasha kuyirya, cyangwa se ko Imparage ifite umugeri w’inyuma uremereye, ku buryo n’iyo Intare iyisukiriye ishaka kuyica ikayitera wa mugeri iba itakiharenze.
Inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera kandi zikomeje kwiyongera, aho ubuyobozi bwayo buheruka gutangaza ko Intare zimaze kuba 37 kuva muri 2015, ubwo zagarurwaga mu Rwanda.
Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!