Uyu mushinga uzasiga ibice bitandukanye bihinduwe ahantu nyaburanga ku buryo bishobora no gukurura ba mukerarugendo basura u Rwanda.
Mu 2020, Kigali izunguka ahantu ha mbere hari gutunganyirizwa abashaka kuruhuka mbere yo gutekereza ingendo zo mu ntara kureba amoko y’inyoni, gusura ingagi n’izindi nyamaswa ziri muri pariki.
Muri uyu mushinga Leta y’u Rwanda iri guhindura Igishanga cya Nyandungu giherereye mu mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije (Eco-Tourism Park).
Ibikorwa biri kuhashyirwa biri mu bya mbere byo ku rwego rwisumbuye byubakwa mu gihugu habungwabungwa urusobe rw’ibinyabuzima.
Nyandungu iri gutunganywa ngo isubirane umwimerere wayo! Biteganyijwe ko izashyirwamo ibiyaga, ibyatsi n’ibiti, ruhurura zubatse ku buryo buzifasha gufata amazi ava ku misozi no kuyayungurura mbere yo kugera mu gishanga.
Iyi pariki igabanyije mu bice bitanu birimo ahari igishanga hagumishijwe uko hari bimeze, ibiyaga karemano, ubusitani bw’imiti ya Kinyarwanda yakoreshwaga mu kuvura n’ibindi.
Umuyobozi ushinzwe Imishinga yo Kurengera Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA), Umugwaneza Janet, yabwiye IGIHE ko Pariki ya Nyandungu ari umushinga wa mbere ugamije kubungabunga ibidukikije ushyizwe i Kigali.
Yagize ati “Twifuza gusubiranya iki gishanga. Tuzatera ibimera bisa n’ibicika mu gihugu ku buryo abana, abanyeshuri, abakora ubushakashatsi bazabona ibyo bumvaga mu magambo.’’
Ibyo biti byashyizwemo birimo ‘umugote’, ‘igikakarubamba’, ‘imiravumba’, ‘iminyinya’, ‘ikirogora’, ‘umubirizi’, ‘igicuncu’, ‘igitenetene’, ‘umukunde’.
Yakomeje avuga ko “Hari agace kazaterwamo ibyatsi (Medicinal garden) bijyanye n’umuco wo kuvura. Hari ibiti byagiye bicika kandi byari bifite akamaro. Ni mu rwego rwo kwigisha ku buryo naho umuntu yabibona abiha agaciro ko byakwifashishwa mu yindi mishinga.’’
Iyi pariki kandi nk’umushinga wagenewe kubungabunga ibidukikije, abayikoresha bazajya bagenda n’amaguru cyangwa amagare yabugenewe.
Ukinjira muri iyi pariki unyuze ku muhanda ugana i Masoro, hari inzira ebyiri zirimo iy’abanyamaguru n’abanyamagare. Izi nzira zireshya n’ibilometero 10 na metero ebyiri zubatswe hifashishijwe amabuye y’amakoro, zikaba zikikijwe n’imigano yavanywe mu Bushinwa ndetse hagati yazo hazaterwa indabyo nziza.
Yakomeje ati “Iyi migano itandukanye n’isanzwe. Iri mu igeragezwa ku buryo harebwa ko yazavamo ibindi bikoresho.’’
Umushinga wo kuryoshya Nyandungu hari aho ugenda buhoro bitewe n’imiterere y’igishanga kuko hari aho abakozi basanga amazi menshi bakifashisha ubundi buryo ariko butangiza cyangwa bubangamire ibidukikije.
Umugwaneza ati “Hari aho igishanga dusanga kimeze neza tukahareka, aho dushyira ibikorwa ni ahangiritse, ahari ibiyaga naho ni ahacukuwe ibumba. Ibice bidafite amazi menshi niho hazaterwa utwatsi tugufi ku buryo umuntu yakwicaramo cyangwa agashyiramo intebe. Ahari urukangaga ho tuzahareka gutyo.’’
Ibiyaga karemano byashyizwe muri iki gishanga biri ku buso bwa metero kare ziri hagati ya 4393 na 5892; amazi abirimo aturuka mu gishanga cya Nyandungu, kera cyari cyajugunywagamo imyanda.
Yakomeje agaragaza ko “Imyanda yari mu gishanga yabangamiraga inyoni, gutera ibiti bituma zibona aho zubaka ibyari n’aho ziterera. Turashaka kureba ko hazaza ibindi binyabuzima.’’
Ati “Uburyo ibiyaga bikorwa hashyirwamo uturwa duto duteyemo ibiti, duhamagara inyoni ziza zikurikiye ibiti n’amazi ngo zibone aho zubaka. Turateganya guteza imbere ubukerarugendo bwo kureba inyoni, twabonye ko harimo nyinshi zishobora no kwiyongera.’’
Uyu mushinga witezweho kwirinda imyuzure cyane mu gace ka Nyandungu wose uzifashishwamo ibikoresho bitangiza ibidukikije.
Uhereye ku ruzitiro ruzaba rukozwe mu biti by’amahwa ku buryo umuntu urimo imbere adashobora kubona inyuma yarwo cyangwa ngo yumve amajwi ahaturuka.
Restaurant izubakwa hifashishijwe ibyo bikoresho ndetse hatekerezwa uko yakubakwa ikazaterekwa ahabugenewe yuzuye.
Pariki ya Nyandungu kandi yagenewe parking ebyiri zingana na metero kare 2500 zishobora kwakira imodoka 100 icyarimwe. Biteganyijwe kandi ko umuriro wose uzakoreshwa uzaturuka ku mirasire y’izuba.
– Amateka ya Papa i Nyandungu ntiyarengejwe ingohe
Hagati ya tariki 7 na 9 Nzeri 1990, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, yasuye u Rwanda aruzaniye ubutumwa bw’amahoro. Yasomeye misa mu bice bitandukanye birimo na Nyandungu, aho yahagaze ku wa 9 Nzeri 1990 habura amasaha make ngo asoze uruzinduko rwe.
Buri hantu, Papa yahasigaga ikimenyetso ndetse hubakwa ibikorwa remezo na Kiliziya Gatolika mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Amateka y’aho Papa yasomeye Misa i Kigali azashyirwa mu gishanga cya Nyandungu mu Mujyi wa Kigali, ari mu bizashyirwa mu Busitani bwitiriwe Papa.
– Nyandungu yatangiye kuganurwaho!
Umushinga wo gutunganya Nyandungu uri muri gahunda zo kubungabunga ibidukikije mu gukumira iyangizwa ry’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro, kongera urusobe rw’ibinyabuzima, kugabanya imyuzure, gukora ubukangurambaga bwo kubungabunga ibishanga no guhanga imirimo mishya muri Gahunda y’Imbaturabukungu ya Kabiri (EDPRS II).
Abakozi barenga 200 [biyongera bitewe n’akazi gahari] ni bo bari mu kazi ko gutunganya Nyandungu.
Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko bungukiye byinshi muri uyu mushinga wo kubungabunga ibidukikije.
Dusabemariya Alphonsine w’imyaka 48, umunyamakuru wa IGIHE yasanze ari gukora mu irerero ry’ibiti (Pépinière) yavuze ko “Ubu ntunze abana banjye kandi nishyura mituweli n’ibindi.’’
Iryamukuru Emmanuel w’imyaka 35 yavuze ko yungukiye byinshi muri uyu mushinga. Uyu mugabo w’abana babiri yavuze ko amaze gukuramo amafaranga asaga ibihumbi 300 Frw.
Ati “Nzabwira abana banjye ko ahantu babona nahakoze, bakareba ibyiza nyaburanga nabo bakavuga bati umubyeyi wacu nawe yigeze kuba agezweho.’’
Umugwaneza yavuze ko uyu mushinga wakozwe muri gahunda yo kunoza ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.
Ati “Turifuza ko umuntu uzaza muri iyi pariki azagira ishusho y’u Rwanda ku buryo ba mukerarugendo bazishimira kuhasura. Abaza mu Rwanda mbere yo kujya muri za Nyungwe, bakabanza kuhanyura. Hari ibikorwa byinshi bizahashyirwa kandi bizabyara amafaranga.’’
Uyu mushinga uhuriweho n’Uturere twa Gasabo na Kicukiro, Umujyi wa Kigali Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe, FONERWA. Biteganyijwe ko uzinjiza miliyari y’amafaranga y’u Rwanda y’inyungu mu myaka 12.
Ni umushinga uri ku buso bwa hegitari 130, byitezwe ko uzuzura mu 2020 utwaye miliyari 5.2 Frw. Ibikorwa byo gutera ibiti n’ubusitani bizakomeza kugeza mu 2021.
– Ishusho ya bimwe mu bice bigize Pariki ya Nyandungu nimara kuzura
Amafoto: Cyuzuzo Rodrigue na Afrilandcape Ltd
Video: Cyuzuzo Rodrigue
TANGA IGITEKEREZO