00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maria Sharapova n’umukunzi we bahishuye ibihe bidasanzwe bagize ubwo basuraga u Rwanda na Botswana

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 February 2020 saa 07:13
Yasuwe :

Umukinnyi ukomeye wa Tennis, Umurusiyakazi Maria Yuryevna Sharapova w’imyaka 32, yagarutse ku bihe bidasanzwe yagiriye mu Rwanda, ubwo mu Ugushyingo 2019 yasuraga ibyiza byarwo, ari kumwe n’umukunzi we Alexander Gilkes w’imyaka 40.

Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Vogue cyo mu Bwongereza, Sharapova na Alexander bagaruka ku bihe bidasanzwe bagiriye mu Rwanda na Botswana umwaka ushize, aho babonye inyamaswa zinyuranye bagahura n’abantu batandukanye.

Maria atangirira kuri Botswana, aho bageze n’indege bakahagirira igice cya mbere cy’urugendo rwabo rw’iminsi ine bamaze basura ibyiza nyaburanga binyuranye.

Muri Botswana baraye muri Wilderness Vumbura Plains amajoro abiri. Ku munsi wa mbere basuye inyamaswa zitandukanye zirimo intare mbere yo kwerekeza mu Rwanda kureba ingagi zitaba ahandi ku Isi.

Alexander avuga ko muri icyo gihugu babonye inyamaswa zitandukanye zirimo intare, imvubu, ingona, imparage, udusumbashyamba n’izindi. Maria yongeraho ko banabonye ingwe n’imwe mu nyamaswa ibarizwa mu muryango w’ibisimba bitanu bikaze cyangwa ‘Big Five.

Yakomeje ati “Ingwe zo zari zitangaje cyane; twaricaye twitegereza zirimo gushaka amafunguro y’umugoroba, zikikinga ku mashami y’ibiti ziteze Impala zicaracara. Mu ijoro ryakeye, nakangutse mbona Inzovu irimo kunywa amazi muri piscine yacu.”

“Nabanje gukeka ko mbonye Intare irimo kugenda inyuma y’inzu yacu, ariko Alexander arambwira ngo nimpumure ni ingwe – nk’aho ari byo biroroshya ikibazo!”

Nyuma yo gusura ibyo byiza nyaburanga, Alexander yavuze uburyo berekeje muri Bisate Lodge mu Ruhengeli, hoteli igizwe n’inzu esheshatu ziteye mu buryo bwihariye, aho uba witegeye Ikirunga cya Bisoke n’indi misozi itatse u Rwanda.

Ati “Ni mu gihe cy’imvura, turagerageza kota ku muriro ku mugoroba, ari nako tureba uko ibihe bigenda bihinduka buri minota 30. Batubwiye ko inkende ndetse rimwe na rimwe ingagi zishobora kuza hafi y’inzu.”

Maria Sharapova ahita avuga uburyo babonye inkende mbere y’ingagi, ariko aho baziboneye, bifuje kuba baramaranye nazo igihe cyose bamaze basura ibyiza by’aka karere.

Yakomeje “Uburyo uhura n’ibi bisamuntu wiyoroheje ntabwo nzabyibagirwa. Ni umunsi wacu wa nyuma, ariko ntabwo nshaka kuhava.”

Alexander avuga uburyo mu ijoro ryabo rya nyuma mbere yo gusura Johannesburg muri Afurika y’Epfo, batewe ishema no guhura na Perezida Paul Kagame.

Ati “Birashimishije iyo urebye ibyo yabashije kugeraho mu myaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akunga abantu kandi ni abaturage beza cyane. Uyu munsi buri kwezi u Rwanda rugira umunsi wo gukora isuku rusange, Guverinoma igizwe n’abagabo n’abagore 50/50, ubukungu bukomeje gutera imbere. Sitwe tuzabona tugarutse.”

Maria Sharapova yabaye nimero ya mbere ku Isi guhera mu 2005, ariko kuri ubu ari kubarizwa ku mwanya wa 369 nyuma yo kwitabira amarushanwa 12 gusa mu mwaka ushize.

Maria Sharapova yari kumwe n'umukunzi we Alexander Gilkes
Sharapova n'umukunzi we banyuzwe n'ibyiza byo muri Afurika
Maria Sharapova yishimiye serivisi yahawe na Emang wabayoboye muri pariki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .