00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Inkomoko ya Kanyirarebe, izina ry’agasozi kitiriwe umurwayi wo mu mutwe

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 14 June 2020 saa 02:11
Yasuwe :

Agasozi ka Kanyirarebe gaherereye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Gahunga, kakaba gahuriweho n’utugari tubiri aritwo Buramba na Nyangwe.

Abatuye kuri aka gasozi bavuga ko habaga igiti kinini cyane cy’inganzamarumbu cy’umunyinya cyari cyaritsemo inyoni zitandukanye, gusa ngo nta bantu benshi bari bahatuye , igice kinini cyari kigizwe n’ibihuru.

Nk’uko abantu bakuze batuye kuri aka gasozi babisobanura, bavuga ko inkomoko y’izina Kanyirarebe ryaturutse ku mugore wabanaga n’ubumuga bwo mu mutwe witwaga Nyirarebe, waje aturuka mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda mu gace ka Bufumbira, maze aruhukira munsi y’icyo giti ahubaka akazu k’ibyatsi agaturamo.

Magayane Silas uri mu kigero cy’imyaka 93, yavuze ko ahagana mu 1925, iki giti yakibonaga ndetse n’akazu k’ibyatsi kari karubatswe n’uwo murwayi wo mu mutwe witwaga Nyirarebe arakazi.

Yagize ati " Nkiri muto icyo giti cyari kuri aka gasozi, uwo Nyirarebe wari umurwayi wo mu mutwe nanjye nibuka ko namubonye yari yarubatse akazu k’ibyatsi munsi y’icyo giti. Nta muntu yahutazaga, n’abaturage baramukundaga kuko banamushyiraga ibiryo muri ako kazu akahaba gutyo, yaje kuhasazira arapfa, aka gasozi gafata izina gutyo hitwa ku Kanyirarebe".

Maniraguha Ladislas w’imyaka 48 y’amavuko na we yemeza ko izina Kanyirarebe yavutse akarisanga gusa aza gusobanurirwa ko ryavuye kuri Nyirarebe wari ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “Batubwiraga ko ryaturutse ku mugore witwaga Nyirarebe wari ufite uburwayi bwo mu mutwe wigeze gutura munsi y’igiti kinini cyari gihari, batubwiraga ko yatungwaga n’ibiryo abaturage bamuhaga, rero umuco w’ubugwaneza n’urukundo byarangaga abakurambere bacu natwe barawuturaze, turangwa n’urugwiro n’imibanire myiza n’abatugana tukabakirana urwo rugwiro"

Kuri ubu ku Kanyirarebe harangwa n’ibikorwaremezo bitandukanye birimo umuriro w’amashanyarazi, inzu z’ubucuruzi, izo guturamo n’ibindi bikorwa byinshi by’iterambere.

Abaturage baho batunzwe cyane n’ubuhinzi bw’ibirayi bakuramo amafaranga abatunga mu buzima bwabo bwa buri munsi, abandi bagakora ubucuruzibw’ibintu bitandukanye.

Ku gasozi ka Nyirarebe hageze ibikorwa by'amajyambere birimo umuriro w'amashanyarazi n'ubucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .