U Bufaransa buri mu bihugu byahungabanyijwe cyane na Coronavirus, aho habarwa abantu 29 731 bishwe n’iki cyorezo na 161 348 bacyanduye, gusa ubukana bwacyo bukomeje kugabanuka, ari nako ibikorwa byinshi bisubukurwa.
Kwemerera abantu kongera gusura aha hantu nyaburanga ni kimwe mu bimenyetso by’isubukurwa ryitondewe ry’ibikorwa, hagamijwe ko ibikorwa byinjiza amafaranga byongera gukora ariko ubuzima bw’abaturage bukabungwabungwa.
Uburyo bwo guhana intera hagati y’umuntu n’undi n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gushakisha abahuye n’umuntu ufite Coronavirus, ni byo bihanzwe amaso.
Tour Eiffel ni hamwe mu hantu hasurwa cyane na ba mukerarugendo mu Murwa Mukuru Paris, mu gihe ahandi hasurwa cyane nk’Inzu Ndangamurage ya Louvre, yo igifunzwe kugeza ku wa 6 Nyakanga.
Mu rwego rwo kurinda abasura uyu munara muremure cyane muri Paris, ibyuma bizamura abantu kuri uyu munara ureshya na metero 324 birafunzwe, abantu basabwa kuzamuka bakoresheje ingazi, ndetse ahantu habiri muri hatatu abantu bashobora guhagarara bari kuri uyu munara niho hafunguwe gusa.
Nk’uko urubuga rusangwaho amakuru ya Tour Eiffel rubigaragaza, abantu bemerewe kuzamuka ingazi 674 bakagera ku nyubako ya kabiri. Byongeye, kugira ngo hirindwe ko abantu bahura, bazamukira ku ruhande rumwe bakamanukira ku rundi.
Gusura uyu munara abantu basabwa kwishyura amayero 10.40 cyangwa amadolari ya Amerika $11.65.
Umuyobozi Mukuru w’uyu munara, Patrick Branco Ruivo, avuga ko kuva ibikorwa byafungwa muri Werurwe abantu ntibemererwe kuhasura, Tour Eiffel yahombye miliyoni $30, igihe imaze ifunzwe kikaba ari cyo cya mbere kirekire ifunzwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Mu gusura uyu munara uganwa na miliyoni z’abantu mu bihe bisanzwe, kwambara agapfukamunwa n’amazuru ni itegeko ku bahasura bose bafite guhera ku myaka 11 kuzamura, kandi abantu bagomba guhagarara bahanye intera.
TANGA IGITEKEREZO