00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bizasurwa cyane muri Afurika mu 2020

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 November 2019 saa 08:57
Yasuwe :

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa kane ku Isi mu bihugu 30 bitanga icyizere cyo kuzasurwa n’abakerarugendo benshi kurusha ibindi mu mwaka utaha wa 2020.

Uru rutonde rwatangajwe ku wa 7 Ugushyingo 2019 rugaragaza ibihugu 30 bifite ibintu bikurura abakerarugendo, bitanga icyizere ko bizasurwa cyane kurusha ibindi mu 2020.

Ibihugu byatoranyijwe muri uyu mwaka byatangajwe muri iki cyumweru ku rubuga TravelLemming.com rusanzwe ruteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, mu muhango wabereye mu Bwongereza.

Ku mwanya wa mbere hatoranyijwe Georgia, igihugu kiri hagati y’u Burayi na Aziya nk’igitanga icyizere cyo kuzasurwa cyane mu 2020 kubera urunyurane rw’imisozi iri mu gace ka Caucasus kandi kikagira imijyi ihendutse kuyibamo. Iki gihugu ngo gikunda gusurwa cyane hagati ya Mata n’Ukwakira.

Iki gihugu gikurikirwa na Nova Scotia, Intara yo muri Canada ifite ibice bikunze gusurwa cyane birimo Pariki y’Igihugu ya Cape Breton n’ibindi. Ni igace k’ikirwa kihariye ku bwiza gakondo n’inyubako zitangaje gakunda gusurwa cyane muri Kamena n’Ukwakira.

U Rwanda ruza ku mwanya wa kane inyuma Cook Islands iherereye mu Majyepfo y’Inyanja ya Pacifique. Ibirwa byihariye ku kugira umucanga wo kwidagaduriraho, ukundwa n’abakerarugendo cyane.

U Rwanda rwihariye ku ngagi zo mu Birunga, Pariki ya Nyungwe n’izindi ngoro ndangamurage, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bikunzwe n’abakerarugendo, rukurikirwa na Kyrgyzstan, Equateur, Suède, n’ibindi.

U Rwanda rukunze gusurwa cyane guhera mu Ukuboza hagati kugera mu ntangiriro za Gashyantare no muri Kamena na Nzeri.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Kig0 cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Belise Kariza, yavuze ko “Twishimiye kwakira iki gihembo no kuba mu bihugu bya mbere bizasurwa n’abakerarugendo mu 2020 nk’uko byagaragajwe na travel bloggers.”

Yakomeje agira ati “Iki gihembo tugisangiye n’abanyamuryango bose ba gahunda yo kumenyekanisha u Rwanda (Visit Rwanda), abashinzwe kubungabunga urusobe rw’ibidukikije n’ibinyabuzima, abakora mu bukerarugendo, amahoteli bagira uruhare buri munsi mu gutuma u Rwanda ruba ahantu hadasanzwe ho gusurwa.”

Kariza yavuze ko ku batarasura u Rwanda bahawe ikaze kugira ngo baryoherwe n’ubwiza karemano, umuco n’urusobe rw’ibinyabuzima birurimo.

Mu mpamvu u Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu byahawe iki gihembo harimo kuba World Economic Forum iheruka kurushyira ku rutonde rw’ibihugu bifite umutekano muri Afurika kandi RwandAir ikaba iteganya mu 2020 gufungura icyerekezo gishya cya Kigali- JFK muri New York, ku kibuga mpuzamahanga cyitiriwe John F. Kennedy.

Umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Travel Blogger katoranyije u Rwanda, Amarachi Ekekwe, yavuze ko rukomeje kugira impinduka zikomeye mu rwego rw’ingendo z’indege muri Afurika mu byiciro bitandukanye.

Ati “Bizaba bishimishije gusura Kigali ukareba impinduka zitangaje n’imbaragaga ishyira mu kwita kuri Pariki z’igihugu.”

Undi mu bagize akanama nkemurampaka Amanda Mouttaki, yavuze ko ‘U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere w’ibihugu nzasura muri Afurika nkibonera byinshi mu mico itandukanye, ubwiza karemano bwarwo n’ubw’ingagi zikurura benshi, hari n’ibindi byinshi birimo ingoro z’umuco gakondo abantu bahasanga.’

Igihugu cya Afurika kiza hafi ni Namibia iri ku wa 13 mu gihe Ethiopia yo iri ku mwanya wa 30.

U Rwanda kandi rumaze kwamamara ku kwakira inama mpuzamahanga kubera ibikorwa remezo bigezweho
Mu byo abasura igihugu bakenera ni ukuryama neza. Bisate Lodge iri hafi y'Ibirunga iri muri hoteli zicumbikira abakerarugendo
Benshi bifuza gutemberera mu Kinigi ahantu heza uba witegeye Ibirunga
Ingagi zo mu Birunga ziri mu bikurura ba mukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .