00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Perezida Tshisekedi yatemberejwe Umujyi wa Kigali mu modoka igerekeranye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 June 2019 saa 09:07
Yasuwe :

Umufasha wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi yatemberejwe umujyi wa Kigali mu modoka nshya y’imyanya ibiri igerekeranye (double decker) isanzwe itembereza ba mukererugendo bakirebera ibyiza bitatse umurwa mukuru w’u Rwanda.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2019 nibwo Denise Nyakeru Tshisekedi yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Akigera i Kigali, Madamu Denise Tshisekedi yatemberejwe ibice bitandukanye bigaragaza ubwiza bwa Kigali. Harimo ku Kinamba, Gaculiro, Nyarutarama, Green hills n’ahandi mbere yo gusoreza kuri Radisson Blu hotel.

Nkuko bigaragara kuri Twitter ya Visit Rwanda, Denise Tshisekedi yatemberejwe mu modoka nshya ifite imyanya igerekeranye (double decker) kandi ifunguye igice cyo hejuru.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo ingendo z’ubukererugendo zizenguruka umujyi wa Kigali mu modoka ziswe ‘Sightseeing Bus’ zatangijwe na Sosiyete Kigali City Tour ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB.

Umujyi wa Kigali umaze imyaka isaga 110 ubayeho, utatswe n’ibyiza nyaburanga byinshi birimo ibigaragaza amateka ya kera n’iterambere rigaragarira mu bikorwa remezo n’imiturirwa izamurwa uko bwije n’uko bukeye.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Madamu Tshisekedi arasura ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwita ku buzima birimo Isange One Stop Center ifasha kwita ku bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikabagira inama ndetse ikanakurikirana ko ababigizemo uruhare bashyikizwa ubutabera.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho ibihugu byombi bikomeje guhamya imikoranire kuva Perezida Tshisekedi yatorerwa kuyobora RDC, inshingano yatangiye muri Mutarama uyu mwaka.

Muri Mata 2019 kandi nibwo Sosiyete y’u Rwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir yatangiye ingendo zigana mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Akanyamuneza kuri Madamu Denise Tshisekedi ubwo yatemberezwaga Kigali
Madamu Denise Tshisekedi ubwo yatemberezwaga umujyi wa Kigali
Umwe mu batembereza ba mukerarugendo muri Kigali asobanurira abatemberanye na Madamu Denise Tshisekedi


Amafoto: Visit Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .