Ni ubusitani bugezweho bwubatswe ku muhanda imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali, ahateganye n’icyicaro gikuru cya I&M Bank. Bwubatswe ku nyubako yo hejuru, kuko munsi yabwo harimo inzu yagenewe ishyinguranyandiko ry’umujyi wa Kigali.
Ubu busitani bugeze mu cyiciro cya nyuma cyo kubakwa, bufunguriwe abaturage muri rusange. Bufite intebe zihariye umuntu ashobora kwicaraho akahasomera igitabo, yumva akayaga aganira n’inshuti n’ibindi.
Mu buryo aha hantu hubatswe, biteganyijwe ko hazashyirwa internet nziramugozi y’ubuntu, ku buryo abantu bashobora kuhicara bakarahura ubwenge.
Umujyi wa Kigali utangaza ko kuhatemberera bizaba ari ubuntu, ariko ku bantu bifuza kuhakorera ibikorwa by’izindi nyungu nko kuhafatira amashusho y’ubukwe cyangwa y’indirimbo, urateganya kureba uko byazakorwa kugira ngo haboneke uburyo bwatuma hazajya habungabungwa neza.
Ubu busitani bwatangiye kubakwa muri Mutarama uyu mwaka, buzatahwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere. Bwubatswe ku buso bwa metero kare 1072, butwara miliyoni 226,1 Frw.
Umujyi wa Kigali uvuga ko nibura 6% by’ubuso bwawo, mu gishushanyo mbonera bwageneye ahantu ho kuruhukira. Mu bindi bice bikomeje gutunganywa ngo bigenerwe bene ibi bikorwa harimo igishanga cya Nyandungu, ahazwi nka Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park.
Ni ibikorwa ubuyobozi bwashyizemo imbaraga, aho buteganya ko mu gihe mu mwaka wa 2050 abatuye uyu mujyi bazaba bageze kuri miliyoni 3.8 bavuye kuri miliyoni 1.3 babarurwa kuri ubu, uyu mujyi ugomba kuba ufite ibidukikije bihagije kandi abaturage bafite ahantu hakwiye ho kuruhukira.
Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO