00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru w’icyamamare mu Buholandi yaryohewe n’ibyiza by’u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 17 January 2020 saa 05:27
Yasuwe :

Umunyamakuru ukomeye wo mu Buholandi, Humberto Tan, yaryohewe n’ibyiza by’u Rwanda, nyuma yo gusura ingagi zo mu birunga zitaba ahandi ku Isi akanirebera ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Humberto ni umunyamakuru w’icyamamare kuri Televiziyo ya RTL mu Buholandi, ayobora ibiganiro kuri iyi televiziyo ya mbere mu gutambutsa ibiganiro by’ubucuruzi. Uretse kuba umunyamakuru w’umwuga, Humberto ni umufotozi utarabigize umwuga, akurikirwa n’abasaga 378,000 kuri Instagram.

Ishingiye ku kuba ari umunyamakuru w’icyamamare kandi akurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yamutumiye ngo asure u Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibyiza by’igihugu, muri gahunda ya Visit Rwanda.

Humberto Tan yakiriye ubwo butumire neza, asura u Rwanda tariki 15 uku kwezi, yishimira uburyo Abanyarwanda bamwakiriye, umuco n’ahantu nyaburanga yasuye harimo Pariki z’Akagera n’Ibirunga, ikiyaga cya Kivu n’Umujyi wa Kigali.

Urugendo rwo gusura Ingagi ni rumwe mu byo avuga yabonye mu Rwanda atazibagirwa.

Yagize ati “Icyantangaje cyane ni ukuntu Ingagi zicisha bugufi kandi bigaragara ko zifite imbaraga, Ingagi y’ingabo ya Silverback ifite ubudahangarwa, iguma yitegereza buri kimwe cyose kandi ihora yiteguye kuba yatabara hagize icyinjirira umuryango wayo. Twakoze urugendo rw’amasaha abiri n’igice yo kujya guhura n’Ingagi kandi guhura nazo ni iby’agaciro cyane”.

Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nabo batangariye urugendo rwe mu Rwanda.

Umwe yagize ati “Byiza cyane, uri umunyamahirwe kuba warabashije gukora uru rugendo, ubu noneho warukura ku rutonde rw’ibyo wari wariyemeje kuzageraho mu buzima bwawe”.

Undi nawe ati “Nibyo se koko warazibonye amaso ku maso ku manywa y’ihangu? Amafoto wahafatiye ni meza cyane”.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, mu gusobanura iby’uru rugendo yagize ati “Gahunda ya Visit Rwanda imaze kwamamara mu gihugu cy’u Buholandi, kuva aho itangiriye twahafunguje ibiro bishinzwe kuyamamaza ndetse mu mwaka wa 2019, twatunganije ingendo zitandukanye z’abanyamakuru na ba rwiyemezamirimo mu by’ubukerarugendo bw’Abaholandi batandukanye baje gusura u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Uretse ibyo Humberto Tan yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, hari n’indi nkuru yasohotse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ku rupapuro rwa mbere rw’ikinyamakuru cya mbere mu binyamakuru bisohora inkuru zanditse cyitwa, TELEGRAAF.”

Yavuze ko “Kuva tariki ya 15 kugera 19 Mutarama uyu mwaka, gahunda ya Visit Rwanda irimo kwitabira imurikabikorwa ry’ubukererarugendo rya mbere mu Buholandi, ryitwa ‘Vakantiebeurs’, riri kubera mu mujyi wa Utrecht.”

Yavuze ko bakiriye intumwa z’u Rwanda zirimo abahagarariye RDB ndetse na ba rwiyemezamirimo batandukanye barimo abavuye muri Sosiyete y’ubwokerezi bwo mu kirere, RwandAir, Amahoro Tours, Heritage Travel, Palast Tours & Travel na Wildlife Tours Rwanda.

Yagaragaje ko mu gutangiza iri murikabikorwa ku munsi wa mbere, bafatanyije n’ikigo cyitwa Untamed Travellers mu kwakira kuri stand yabo ya Visit Rwanda, ba rwiyemezamirimo n’abanyamakuru mu bukerarugendo basaga 200.

Umunyamakuru ukomeye wo mu Buholandi, Humberto Tan, yaryohewe n’ibyiza by’u Rwanda
Yagiriye ibihe byiza mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .