00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba Rwanda Children Christian School basuye ibyiza nyaburanga bibafasha kongera ubumenyi (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 June 2023 saa 06:12
Yasuwe :

Abanyeshuri bo mu Mwaka wa Gatandatu mu Ishuri rya Rwanda Children Christian School ry’i Ntarama mu Bugesera, basuye ibyiza nyaburanga bitandukanye bibafasha kongera ubumenyi binyuze mu guhuza ibyo bigira mu ishuri n’ubuzima busanzwe.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 21 Kamena 2023, aho aba banyeshuri basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside ahakorera Inteko Ishinga Amategeko, Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi y’u Rwanda, Ikigo gikora ubushakashatsi ku Ngagi, Ellen DeGeneres Campus cy’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wita ku Ngagi zo mu Birunga na Red Lock, ahaba ubugeni bugendeye ku muco Nyarwanda.

Umuyobozi wa Rwanda Children Christian School, Innocent Munyabugingo, yabwiye IGIHE ko “izi ngendoshuri zitegurwa hagamijwe guhuza ibyo abana biga mw’ishuli n’ubuzima busanzwe.”

Yakomeje agira ati “Urugero abana ku bigisha ku mateka ya Jenoside [yakorewe Abatutsi] cyangwa ubutwari bw’Inkotanyi, iyo ubajyanye ku ngoro babyumva neza kandi na bo bagahiga ubutwari mu gihe cyabo no gukunda igihugu.”

“Ubugeni nabwo uretse kuba bubashimisha, bunguka n’ibitekerezo bishya nko kuba batazategereza akazi bahawe na bo bagahanga akabo binyuze mu bugeni. Bahigira kandi n’amateka y’igihugu cyacu. Ingagi ziri mu bikunzwe kandi cyane, kumva amateka yazo barushaho kwita ku bidukikije, noneho umutima wa Dian [Fossy] na wo ku bana ni ubutumwa bwo kugira ubumuntu.”

Bahigira kandi ibijyanye n’ubukerarugendo n’icyo bumariye igihugu cyacu.

Uyu muyobozi yavuze ko bishimiye uko igikorwa cy’uyu mwaka cyagenze kuko cyishimiwe n’abana, ababyeyi n’abalimu barerera muri Rwanda Children Christian School ndetse babona ko “mu minsi ibiri cyamaze hari icyo cyahinduye ku mitekerereze y’abana.”

Yakomeje agira ati “Turarashimira ababyeyi bemeye ko iyi gahunda y’ingendoshuri ibaho ndetse n’uruhare bagira mu mirerere iboneye y’umwana cyane ko intego y’ishuli ari Umwana mbere na mbere kuko bituma umwana ahuza ibyo yize mu ishuri n’ibiri mu buzima busanzwe. Hanyuma ahazaza he hakaba hari icyizere ko ari heza.”

“Ku banyeshuri, iyi gahunda ituma bumva neza ibyo bize kandi bikabongerera icyizere mu gihe cy’ikizamini kuko basubiza ibyo bumva neza kandi babonye dore ko izi ngendoshuri zibaho mbere y’uko bakora ibizamini bisoza amashuri abanza. Abarezi na bo ibyo batanga bigira agaciro, cyane ko intego ya mwalimu ari iyo abonye ibyo yigishije bigirira umumaro umunyeshuli.”

Rwanda Children Christian School ni ishuri rikorera muri Gasore Serge Foundation (GSF) i Ntarama mu Bugesera guhera mu mwaka wa 2017.

Ni ishuri ryigenga ryashinzwe na Gasore Serge, rikaba ribarizwamo ibyiciro birimo abana b’ incuke, amashuli abanza, iciciro rusange(Ordinary Level) ndetse n’imyuga.

Abanyeshuri ba Rwanda Children Christian School basuye ahantu hatandukanye kugira ngo biyungure ubumenyi
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'abiga mu mwaka wa gatandatu w'Amashuri abanza
Mu byo abanyeshuri bungutse harimo no kurengera ibidukikije
Ubwo aba banyeshuri bari basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside ahakorera Inteko Ishinga Amategeko
Umuyobozi wa Rwanda Children Christian School, Innocent Munyabugingo yavuze ko bishimiye uko iki gikorwa cyagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .