00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasura Pariki ya Nyandungu batangiye kwishyuzwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 November 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Hakozwe impinduka mu buryo bwo gusura Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP], aho kuri ubu abayigana basabwa kwishyura 1500 Frw, abanyamahanga bakishyura 3000 Frw na 5000 Frw.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’imisi mike bitangajwe ko abakeneye gusura iki cyanya bagomba kubanza kwiyandikisha.

Ni icyemezo ubuyobozi bwatangaje ko kigamije ko abantu basura aha hantu batanga umusanzu mu mbaraga u Rwanda rurimo gushyira mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara bukomeza buti "Ushobora gushyigikira imbaraga zacu mu kwita no kubungabunga ibidukikije binyuze mu mafaranga atangwa aho wunjirira."

Biteganywa ko abanyarwanda bishyura 1,500 Frw kimwe n’abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, abandi banyamahanga baba mu Rwanda bakishyura 3,000 Frw mu gihe abaturutse ahandi bishyura 5000 Frw.

Gusura iyi pariki bikorwa hagati ya saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo na saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Kuva muri Nyakanga uyu mwaka ubwo iyi pariki yafunguraga imiryango, abayigana ntabwo basabwaga kwiyandikisha cyangwa kwishyura.

Uburyo bushya bwo kwiyandikisha ni ugusura urubuga Www.ticqet.rw , ugakanda ahanditse ’Book’, hagahita haza Nyandungu Eco-Park ukuzuzamo imyirondoro isabwa hanyuma ukemeza.

Ni nabwo hahita haza ibiciro bitewe n’icyiciro buri wese arimo.

Umuntu ushaka gusura iyo pariki afite abana bari munsi y’imyaka 16 asabwa kubimenyekanisha muri uko kwiyandikisha.

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), byasinyanye amasezerano n’Ikigo QA Venue Solutions Rwanda yo gucunga Nyandungu Eco Park.

Icyo gihe Umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield, yavuze ko mu cyiciro cya mbere bazagerageza kwiga neza imikorere ya pariki kuko isaba kwitabwaho byihariye.

Yasobanuye ko ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri Pariki ya Nyandungu bizatangazwa mu gihe kiri imbere.

Pariki ya Nyandungu ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko yafunguwe mu Mujyi wa Kigali, aho abantu bashobora kuruhukira nyuma y’akazi cyangwa bavuye mu zindi gahunda. Ikora iminsi yose kuva saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo kugeza saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Igizwe n’ibice bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.

Muri iyi pariki hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda.

Inafite ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. Byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere.

Kugeza ubu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi.

Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ni ku buso bwa hegitari 121, hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15.

Mu 2017 ni bwo yatangiye gusazurwa mu mushinga watewe inkunga n’Ishami rya Loni rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani n’iy’u Bwongereza n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa [cyatanzemo miliyari 2.4 Frw]. Yuzuye itwaye miliyari 4.5 Frw, itanga imirimo ku bagera ku 4000.

Mu mezi atatu ashize, aha ni hamwe mu hantu nyaburanga hakurura benshi muri Kigali
Muri Nyandungu Eco Park harimo ibiti by'amoko atandukanye
Iyi pariki imaze igihe itunganywa neza kugira ngo inogere abayisura
Pariki ya Nyandungu irimo ibiyaga bito bifasha abayitembera kumererwa neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .