00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bethany Hotel yiyemeje kurushaho gukundisha Abaturarwanda i Karongi mu minsi mikuru isoza umwaka

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 21 December 2022 saa 05:38
Yasuwe :

Bethany Hotel ishami rya Karongi yiyemeje gufasha abazatemberera muri ako gace mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, kuryoherwa n’ibihe byiza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Iyi ni imwe muri hoteli zikuze mu Rwanda by’umwihariko i Karongi dore ko imaze imyaka 40 iriho. Ifite umwihariko wo kuba yubatse ku mwigimbakirwa, iruhande rw’ikiyaga cya Kivu aho uyirimo aba yitegeye ibirwa bitandukanye biri muri icyo kiyaga.

Mu gihe hasozwa umwaka wa 2022, iyo hoteli yashyizeho igabanywa ry’ibiciro ku bazaza kuharira Noheli no kuhasoreza umwaka, aho ku biciro bisanzwe hagabanyijweh0 10%.

Ntwali Janvier uyobora Bethany Hotel yabwiye IGIHE ko byakozwe mu rwego rwo kurushaho gukundisha abanyarwanda n’abanyamahanga gutembera, bakarushaho kubona ubwiza bw’ibitatse u Rwanda by’umwihariko mu ntara y’Iburengerazuba.

Ati “Turabizeza serivisi nziza no kubatembereza ahantu hatandukanye. Ni hoteli ifite umwihariko muri byose haba mu gufata neza abashyitsi, amafunguro meza, ibinyobwa n’ibindi. Ni uburyo bwo kubifuriza gusoza umwaka neza no gutangira neza umushyashya.”

Iyi hoteli isanzwe ifite serivisi za hoteli nk’ibyumba bigezweho, restaurant, ibyumba by’inama, aho bagurira ikawa (coffee shop) n’ibindi.

Bethany Hotel yifitiye ubwato itemberezamo abayisuye, bakabasha kureba ibirwa biri mu kiyaga cya Kivu n’ibindi binyabuzima byo mu mazi bihabarizwa.

Kuri ubu Bethany Hotel ifite ibyumba 55 ariko intego ni ukugera ku byumba nibura 80 mu myaka mike iri imbere.

Ifite umwihariko w’uko ihendutse ugereranyije n’izindi hoteli zubakwa ku kiyaga cya Kivu, aho ubuyobozi bwayo buvuga ko babikoze bashaka ko abanyarwanda bayisangamo, bakishimira ubwiza bw’igihugu Imana yabahaye.

Icyumba gihenze muri iyi hoteli cyishyurwa 60 000 Frw ku ijoro, mu gihe icya make ari 30 000 Frw.

Kugana iyi hoteli wakwifashisha: 0784957945

Email: [email protected]

Bethany Hotel Kibuye iri ku mwigimbakirwa wa yonyine ku nkombe z'ikiyaga
Iyo hoteli ikikijwe n'ibiti bituma hahora umwuka mwiza
Bethany Hotel iri mu za mbere zubatswe mu mujyi wa Karongi
Uri mu kiyaga cya Kivu imbere ya Bethany Hotel ni uku uba uyireba hakurya yawe
Bar, restaurant n'icyumba cy'inama by'iyi hoteli biri hafi y'ikiyaga
Ibiti n'ubusitani bwiza biri mu bikurura abasura Bethany hotel
Kimwe mu byumba bya Bethany hotel byegereye inkombe z'ikiyaga cya Kivu
Ubwogero bwa kimwe mu byumba by'iyo hoteli imaze imyaka 40 ku Kibuye
Iyo wicaye hanze y'icyumba cya Bethany uba witegeye amazi y'ikiyaga cya Kivu
Bimwe mu byumba byo kuraramo muri Bethany byegereye amazi
Uhagaze ahirengeye ku kirwa cya Rwametete, uba witegeye ibindi birwa biri mu Kivu
Parikingi ya Bethany hotel
Mu busitani bwa Bethany hotel harimo Bungalow zo kuruhukiramo
Inyubako irimo ibyumba byiyubashye by'abashyitsi muri Bethany hotel
Chapeau de Napoléon ni kimwe mu birwa uba witegeye kandi ukabasha kubisura iyo uri muri Bethany hotel
Uko iyi hoteli igaragara mu masaha y'ijoro
Aho bafatira amafunguro muri iyi hoteli haba hateguye neza
Kubera aho restaurant iherereye, ubasha gufata amafunguro witegeye ikiyaga cya Kivu
Aha niho umuntu yakirirwa acyinjira muri Bethany Hotel
Iyi hoteli ifite akabari karimo ibinyobwa bitandukanye, byaba ibisembuye n'ibidasembuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .