UMVA Muhazi ni hoteli yubatswe n’Ikigo cy’Ishoramari cya UMVA Experiences LTD.Ni umushiga washibutse ku bucuti bwa Nick Hu wageze mu Rwanda avuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika na Iwona Bisaga, wari uvuye muri Pologne.
Bisaga yabwiye IGIHE ko yageze mu Rwanda agenzwa n’ubushakashatsi ku bijyanye n’ingufu, kuko yarimo akorera impamyabumenyi y’Ikirenga.
Ibyo ngo byamugejeje ku kigo gitanga ingufu zikomoka ku zuba, Bboxx, mu gutembera igihugu aza kumenya Ikiyaga cya Muhazi. Mugenzi we Hu yari mu Rwanda akorera ikigo Zipline, gitanga serivisi zitandukanye gikoresheje drones.
We na Hu bagezeyo bwa mbere mu 2017, icyo gihe ngo ntibabona amahitamo ahagije ku hantu bashobora kurara ubwo bari batembereye ku Kiyaga cya Muhazi.
Iwona Bisaga ati “Nageze mu Rwanda mpura na Nick dutangira gutembera u Rwanda tuza kwifuza kuba twagira inzu yacu hafi n’ikiyaga cya Muhazi. Twageze hano bwa mbere mu 2017 ntitwabona ahantu henshi dushobora kurara, ibyo byavuyemo igitekerezo cyo kubaka inzu kuri Muhazi, byavuye aho birakura ahubwo twubaka hoteli UMVA Muhazi.”
Yakomeje avuga ko iyi hoteli bahisemo kuyita ‘UMVA Muhazi’ nk’ijambo rifite igisobanuro gikomeye mu Kinyarwanda.
Ati “UMVA kuri twe bivuze kumva nk’ijambo rikunze gukoreshwa cyane mu Rwanda, ariko na none rivuze kuba wajya mu bintu neza ukabisobanukirwa. Twasanze ari ryo jambo rikwiye bijyanye n’uko dushaka ko abantu bumva neza ibyiza bya Muhazi bagasura inyoni ziba muri aka gace n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo bihakorerwa.”
Iwona Bisaga yashimye Guverinoma y’u Rwanda yababaye hafi ndetse ikabafasha kugira ngo iri shoramari ryabo rijye mu bikorwa.
UMVA Muhazi yahise yiyongera ku byiza bitatse Akarere ka Rwamagana, kari mu dukundwa gusurwa n’abantu baturutse imihanda itandukanye cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali baba bifuza kuruhura mu mutwe birebera ibyiza bikikije ikiyaga cya Muhazi.
Imirimo yo kuyubaka yatangiye muri Werurwe 2021, imara amezi icyenda. Mu mpera za Gashyantare 2022 yatangiye kwakira abashyitsi bayigana.
Iyi hoteli iherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi ku buryo kuhava ukigeraho nta metero 50 zirimo. Ntiri kure kandi y’Umujyi wa Kigali kuko bifata gusa isaha imwe n’iminota 30 mu modoka.
Iyo uhari uba wiyumvira akayaga n’amafu aturuka muri iki kiyaga ku buryo no mu mpeshyi udashobora kumva ubushyuhe.
UMVA Muhazi yubatse mu buryo burengera ibidukikije, kuko hari uburyo bwo gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Amazi yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye muri iyi hoteli arongera agasukurwa ku buryo yongera gukoreshwa atagize aho amenwa ngo yanduze amazi y’ikiyaga cya Muhazi.
Inyubako zigize UMVA Muhazi zubatse mu buryo hakoreshejwe ibirahure cyane, ibintu bituma mo imbere iba ifite urumuri ruhagije bitagombeye gucana amatara.
Mu bijyanye no guteka iyi hoteli ikoresha gusa ingufu za gaz, ibintu bituma itarekura imyuka ihumanya ikirere.
Made in Rwanda yahawe umwihariko
Ubwo iyi hoteli yubakwaga kimwe mu bintu byahawe umwihariko ni ibikoresho bikorerwa mu Rwanda kuko byihariye 90%. Kuva ku matafari yayubatse, sima n’imbaho kugera ku bikoresho nk’intebe, ibitanda na matola byose byakorewe mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa Umva Muhazi bwatangaje ko ibikoresho bakuye hanze ari ibijyanye n’amashanyarazi nk’amatara n’ibindi, ibiri mu bwogero n’ibindi bike.
Uretse gukoresha ibikoresho byakorewe mu Rwanda, imirimo yo kubaka iyi hoteli yagizwemo uruhare n’Abanyarwanda kuva ku bakoze igishushanyo mbonera cyayo kugeza ku bayubatse.
Ibirungo n’imboga bikoreshwa mu gikoni cy’iyi hoteli usanga ibyinshi ari ibyo bihingira kuko hari uturima tw’igikoni duhinzemo ibintu bitandukanye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kanama 2022 nibwo habaye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi hoteli. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa Fonerwa, Teddy Mugabo n’abandi.
Umuyobozi wa UMVA Muhazi, Hadidja Niragire yavuze ko iyi hoteli ishyira imbere guha akazi abantu bakiri bato.
Ati “UMVA ikoresha uburyo bwihariye bwo gutanga akazi ariko ikanahugura abakozi, dushyira imbere guha akazi ba rwiyemezamirimo bato, tukabaha amahirwe yo kwihugura no kumva neza ibintu bitandukanye bigize ibi bikorwa by’ubucuruzi ndetse tukabafasha kubaka ibikorwa byabo nyuma yo gukora hano muri UMVA.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi yavuze ko kuba Akarere ka Rwamagana kungutse iyi hoteli, ari ibintu bifite igisobanuro gikomeye mu bukerarugendo bw’u Rwanda.
Ati “Ni ishoramari ridushimishije cyane nk’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo kubera impamvu zitandukanye. Mbere na mbere duhora tuvuga ko ba mukerarugendo bakwiriye kugira ahantu henshi basura mu gihugu, tuzi ko benshi bajya gusura ingagi cyangwa mu zindi parike zirimo Akagera na Nyungwe ariko mu Rwanda hari ibintu byinshi cyane abakerarugendo bashobora gusura birimo na Muhazi.”
Yakomeje avuga ko impamvu kugeza uyu munsi Ikiyaga cya Muhazi gisurwa n’abantu bake biterwa n’uko nta hoteli nyinshi zihari.
Ati “iri shoramari rigiye kudufasha gukemura ikibazo cy’uko abantu bazajya babona aho barara, bivuze ko umuntu ushaka gusura Muhazi azajya aza akabona ahantu ashobora gucumbika. Ishoramari nk’iri rizongerera imbaraga gahunda ya Visit Rwanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi yavuze ko kuba bungutse iyi hoteli bifite byinshi bivuze ku mibereho y’abatuye aka karere.
Ati “Kuba tubonye igikorwa nk’iki kije iwacu ni ibintu twishimira cyane kuko kiba kigiye guha abaturage bacu imirimo ndetse no gutanga umusoro.”
“Mu bikorwa bijyanye n’ubucuruzi abaturage nabwo bazunguka kubera ko ibyo iyi hoteli ikoresha biva mu baturage, ikindi abaturage bacu babonye imirimo ndetse abaturage baza aha aho bagenda banyura ku mihanda bagura ibintu bitandukanye.”
Kurara muri Umva Muhazi uri umwe ni $140 (asaga 140,000 Frw), mu gihe iyo muri babiri ari $250.
Nick Hu na Iwona Bisaga bavuga ko bafite indi mishinga myinshi bateganya gutangira gukorera mu Rwanda cyane ko ari igihugu bakunze kandi cyabakiriye neza.
Uko byari byifashe mu muhango wo gutaha UMVA Muhazi
Amafoto (IGIHE): Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!