00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutembere Umujyi wa Bruges ufite ubwiza bwihariye (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 August 2023 saa 06:50
Yasuwe :

Bruges, ni umwe mu mijyi izwi cyane n’abakunzi b’ahantu nyaburanga mu mateka no mu bwiza mu Burayi, uherereye mu Bubiligi mu karere ka Flandres Occidental, mu nkengero z’Inyanja ya Ruguru.

Uyu mujyi ufite isura kimeza itangaje, aho abahasura bavuga ko ari nk’amabuye y’agaciro yihishe. Bimwe mu biwuranga ni ubwiza bwasigasiwe bwerekana uko hari hameze mu binyejana byashize, imiyoboro y’amazi umuntu yakwita imigezi ica muri uyu mujyi bita "Canaux pittoresques" n’inyubako zifite amateka.

Uyu mujyi kandi uzwi cyane ku mihanda mito yubatswe muri ibyo binyejana igakomeza gukoreshwa na n’ubu. Ikozwe n’amatafati arambitse ku murongo, aho kuba kaburimbo cyangwa igitaka, bakaba bayita "Les ruelles pavées.’’

Iyo utembera utu duhanda tw’amabuye ashashe, uba ubona hirya no hino amazu ya kera ariko yagiye akorwa ngo akomeze agire ubuhagarike no kudahangarwa n’iminsi n’ibihe, asize amarangi atandukanye mu buryo buyaha ubwiza bwigaragaza. Buri nzu winjiyemo, usanga ifite uburyo bateguye bwo kuganiriza abayisura ku mateka yayo yihariye.

Ni umujyi bakunze kwita "Venise yo mu Majyaruguru". Muri Bruges, abahasura bashobora gukoresha ubwato mu migezi myinshi yambukiranya uyu mujyi. Kuhasura mu bwato ni bumwe mu buryo bukoreshwa na ba mukerarugendo benshi mu kwishimisha no kwishimira ubwiza bwawo.

Ni umujyi kandi usurwa n’abantu benshi bakoresheje amagare cyangwa amaguru, bagenda bareba ayo mazu meza afite amabara atandukanye n’iyo miyoboro y’amazi mu buryo butuje ku buryo biruhura umutwe.

Muri uyu mujyi, ahantu hakunze gusurwa cyane ni nka Kiliziya bita "Basilique du Saint-Sang de Bruges", Kiliziya bita "Eglise Notre -Dame", aho bita "Les marches du Beffroi", Inzu ndangamateka za byeri (Musée de la bière); imwe mu zikomeye yitwa "Brasserie De Halve Maan".

Ni ahantu kandi hazwi nk’akarere kagira ’chocolats’ ziryoha cyane, hari kandi Inzu Ndangamateka y’Amafiriti "Musée de la Frite", inzu y’amateka yitwa "Historium", ukaba kandi watembera no ku mucanga wo ku nkengero z’Inyanja ya Ruguru (Mer du Nord) n’ahandi.

Bruges inazwiho kugira restaurant zitegura neza ibiribwa byo muri ako karere bihingiye bigifite umwimerere, aho bafatira Café nziza kandi henshi.

Ni umujyi kandi ukunzwe n’abanyabugeni n’abahanzi batandukanye, hakorerwa ibitaramo bitandukanye, hakabera amamurikagurisha y’ibihangano mu buryo butandukanye.

Amwe mu mafoto IGIHE yafashe muri uwo mujyi wa Bruges

"Eglise Notre -Dame" iri mu zifite uburanga bw’imyubakire budasanzwe aho uri hose muri uyu mujyi uba ubona umunara wayo, uko uyegera ni ko ubona ubugari n’imiterere yayo nk'inyubako idasanzwe ya kera kandi y’umutamenwa
Imwe mu mihanda yubatswe n’amatafari arambitse ku murongo ni umwihariko w’uyu mujyi
Ikindi gice cy’inyuma cyo muri uyu mujyi, ahantu hakunzwe gusurwa cyane ni Kiliziya "Eglise Notre -Dame"
Uyu Mujyi uherereye mu Bubiligi mu Karere ka Flandres Occidental mu nkengero z’Inyanja ya Ruguru
Hari inzu ndangamateka za byeri (Musée de la bière) usangamo amafoto y’abanyabugeni bazikorera ubuvugizi
Twasuye n’inzu ndangamateka ya byeri (Musée de la bière), imwe mu zikomeye yitwa "Brasserie De Halve Maan"
Bruges ni umwe mu mijyi izwi cyane n’abakunzi b’ahantu nyaburanga mu mateka no mu bwiza mu Burayi
Abakoresha amagare mu ngendo bahabwa rugari cyane mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Bruges
Mu nkengero z’uyu mujyi uhasanga imihanda isanzwe ya kaburimbo
Inkweto z’uruhu ndende, zirinda imbeho zimurikwa mu nzu zerekana ibikoresho byifashishwaga hambere
Mu nzu ndangamateka za byeri (Musée de la bière) usanga hamurikwa iz'ubwoko butandukanye
Umunara w’aho bita "Marché des Halles du Beffroi"
Abazi kwambara bakaberwa n'abakunda kurimba baba bafite amahitamo menshi y'aho guhahira
Uyu mujyi uzwi cyane ku mihanda mito yubatswe mu binyejana byo hambere ariko yakomeje gukoreshwa. Ikozwe n’amatafari arambitse ku murongo, aho kuba kaburimbo cyangwa igitaka. Bayita "les ruelles pavées''
Amafarasi ari mu byifashishwa mu bwikorezi bw'abantu n'ibintu muri uyu mujyi
Zimwe muri chocolats ziboneka ku isoko muri uyu mujyi ziri mu bwoko butandukanye
Bruges iyo hari izuba mu mpeshyi igira imbuga za resitora zakira abakerarugendo bakahafatira ka byeri, café cyangwa amafunguro
Ni ahantu kandi hazwi nk’akarere kagira ’chocolats’ ziryoha cyane, hari kandi Inzu Ndangamateka y’Amafiriti "Musée de la Frite"
Ni umujyi kandi usurwa n’abantu benshi bakoresheje amagare cyangwa amaguru, bagenda bareba izo nzu nziza zifite amabara atandukanye
Uyu mujyi imodoka ziwugendamo ni mbarwa kuko hashyirwaho amategeko agena ko uzinjiza asora menshi bigatuma zigabanuka, umwanya munini uhabwa amagare n’amafarasi
Twasuye Uilenspiegel Brugge Hotel. Ni imwe mu nzu yubatse mu buryo bwa kera ku nkengero z’umugezi
Isabelle Descheemaeker, ni umwe mu bacuruza ibihingwa byo mu karere ka Bruges kandi urwanya amashashi muri ako karere, ari mu baganiriye na IGIHE
Ni umujyi washyize imbaraga n’uburyo bushoboka bwose ngo usurwe kandi uhageze agende ahavuga neza. Iyi ni imwe mu modoka zemerewe gukora ingendo zinyura ahari ibikorwa by’ubukerarugendo, abayirimo bafite ugenda abasobanurira
Igihangano cy’Umunyabugeni Bart Ocket uri kumurikira ahitwa Bed & Breakfast Yasmine - Langestaat 30-32 Bruges
Bruges ni umujyi ukunze kwita "Venise yo mu Majyaruguru". Abahasura bashobora gukoresha ubwato mu migezi myinshi iwambukiranya. Kuhasura mu bwato ni bumwe mu buryo bukoreshwa na ba mukerarugendo benshi mu kwishimisha no kwishimira ubwiza bwawo
Ni umujyi abahatuye n’ahakorera ibikorwa by’ubucuruzi bakoresha cyane amagare mu bwikorezi bw’ibicuruzwa cyangwa ibindi
Ni umujyi ukunzwe n’abanyabugeni n’abahanzi batandukanye, hakorerwa ibitaramo bitandukanye, hakabera amamurikagurisha y’ibihangano binyuranye
Amafarasi atwara abakerarugendo basura impande zitandukanye z'Umujyi wa Bruges
Zimwe mu nzu zifite imyubakire ya kera ziri mu bikurura ba mukerarugendo basura Bruges
Uretse abajya kuruhukira muri za restaurants, ubuyobozi bw’umujyi bushyiriraho abantu bose intebe hirya no hino nta kiguzi zigakoreshwa k’ushaka wese kuruhura ibirenge. Ibi kandi bijyana n’isuku, kuko uhasanga abakozi bahasukura buri mwanya
Uyu mujyi usurwa n'abantu b'ingeri zitandukanye baturutse imihanda yose
Umunara wirengeye wa Kiliziya "Eglise Notre -Dame"
Aho bategera ubwato haba hari abantu benshi bategereje umwanya wabo ngo batambagizwe
Umwe mu banyabugeni, Jef ushushanya n’intoki ibyiza bikikije uyu mujyi akunda
Amaresitora aba yitegeye amazi aho bafatita amafunguro bahumeka umwuka mwiza wo hanze
Umunyabugeni Bart Ocket yakoze ibihangano bitandukanye amurikira abasura Umujyi wa Bruges
Ni umujyi abahanzi bakunda kuko ubamo n’abantu benshi bawusura bikaborohera kubashimisha no kubyaza umusaruro inganzo yabo
Usanga bakora ubukorikori bwerekana uko badodaga imyenda n’intoki, byakoreshwaga kera hatarabaho amajyambere y’ikoranabuhanga n’inganda
Bruges ni ahantu usanga hakorerwa ubucuruzi, hari n’inzu zitandukanye zicuruza imyambaro igezweho
Uyu munyabugeni yitwa Janis Rozentalas adoda imyenda n’imashini ya kera ikoze mu biti akabikora n’intoki anyonga n’amaguru. Ni uburyo bwakoreshwaga hatarabaho inganda
Uyu mujyi urimo inzu za kera kandi zikuze cyane ariko zigiteye amabengeza
Umujyi wa Bruges nimugoroba uba uteye amabengeza
Umujyi wa Bruges urimo inzu zimurika ibikoresho bya kera, izi mfunguzo ni zo mu binyejana byahise zimurikirwa abato n’abakerarugendo ngo bamenye uko abari bahatuye babagaho
Inzu y’amateka yitwa "Historium" uyigezemo ayasangizwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko abona ari amashusho ya kera cyangwa ibikoresho byabungabunzwe
Umugoroba wa Bruges ugira isura y’indi y’amatara meza ahenshi usanga anamurika mu mazi
Imwe mu myenda yadozwe mu minsi mike na Janis Rozentalas
Nta shashi irangwa mu iduka ry’ibiribwa rya Isabelle Descheemaeker, abitanga mu macupa cyangwa mu bikozwe mu mpapuro mu rwego rwo kurengera ibidukikije
Imbere mu iduka rya Isabelle Descheemaeker

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .