00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisimba wagize uruhare mu kurokora Abatutsi muri Jenoside yitabye Imana

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 4 June 2023 saa 01:51
Yasuwe :

Mutezintare Gisimba Damas wabaye se w’imfubyi zisaga 600 yagiye arerera mu bihe bitandukanye muri ’Centre Memorial Gisimba’ i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yitabye Imana.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4 Kamena 2023, nibwo byamenyekanye ko Gisimba yitabye Imana.

Uwimana Java wabaye kwa Gisimba yahamirije IGIHE ko ayo makuru ari yo, ndetse ko urwo rupfu rushobora kuba rwatewe n’uburwayi uyu musaza yari amaze iminsi afite.

Ati "Nibyo yitabye Imana. Yari amaze iminsi arwaye."

Uyu mugabo w’imyaka 62, mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikigo cye cya cyarokokeyemo abasaga 400.

Yambitswe imidali itandukanye irimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu Ugushyingo 2015 yaje mu Barinzi b’igihango 17 bambitswe imidali, bahabwa ishimwe ry’icyubahiro mu ijoro ry’ubusabane ryitabiriwe na Perezida Kagame.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, agaruka ku nkomoko ya "Gisimba Memorial Center", yavuze ko igitekerezo gikomoka mu bihe bya nyuma y’Intambara y’Isi, aho ngo cyatangijwe na sekuru.

Icyo gihe Gisimba yavuze ko nyuma y’iyo ntambara, Sekuru yatangiye kurengera abari mu kaga ubwo mu Rwanda hateraga inzara yitwa "Ruzagayura" yicaga abantu imisozi yose, maze Sekuru akajya azana abo bantu mu rugo iwe akabarengera.

Sekuru ngo wari utuye i Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, yitabye Imana mu 1976 maze ababyeyi be bari barahunze bagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1979, bahita bakomeza icyo gikorwa.

Gisimba icyo gihe yagize ati "Papa amaze kwisuganya no kubona akazi yahise akomeza igitekerezo cya Sogokuru cyo kuramira abari mu kaga afatanyije n’inshuti ze zitandukanye.Papa yakoreraga umuryango "Catholic Relief Services" abiganira na ba Shebuja (Abapadiri) na bo bari bafite abana barera maze bamwumva vuba dutangirana abana bane."

Se wa Gisimba yitabye Imana mu mwaka wa 1986 aho yari amaze gusaba ikibanza n’ubuzima gatozi bw’icyo kigo, ariko buboneka amaze amezi abiri apfuye.

Gisimba ati "Ku myaka 24, ari mu bihe bya nyuma yarambwiye ati ’nubwo ndi mu bihe bya nyuma humura Imana izakuba hafi, abana banjye ndera na barumuna bawe uzakore uko ushoboye ntibazajye mu muhanda."

Mu mwaka wa 1988 ni bwo Gisimba yatangiye kubona inkunga yo kubaka maze abantu benshi bamuba hafi, harimo imiryango itandukanye, inshuti za se zo hanze, imiganda, inkunga ya Banki ya Kigali n’zindi maze bazamura abana bari bamaze kuba 65.

Mu mwaka wa 1990, abana bagiye baba benshi buhoro buhoro kuko ngo ubwicanyi bwari buri gutangira, Gisimba ngo yahise atangira kureba aho byacitse ngo atabare utwana duhari nka za Bugesera, Byumba ahabaga hari abana bapfushije ababyeyi akabazana, igihe gito akabashakira indi miryango ibafasha.

Gisimba yavuze ko mu 1994 Jenoside butangiye, ababyeyi bari baturanye bahise biyemeza kohereza abana babo iwe, kuko bari bizeye ko azabitaho.

Uko iminsi yagiye yicuma abana bagiye biyongera cyane ku buryo mu kwezi kumwe hari hamaze kugera 200.

Ati "Intambara yanjye kwari ukureba uko nkumira Interahamwe kuko zakundaga kuza ariko kubw’amahirwe zigasubirayo zikabwirana ziti ’twe tuvuye hariya tubonye ibiryo kuko nari mfite ibisuguti n’ibindi."

Imana yakomeje kubarinda kuko aho hantu habaga abana hapfuye abantu batarenze 12, icyo gihe abana bari 325 ndetse n’abakuru 80 biganjemo abagore.

Nyuma ya Jenoside ubwo abantu bahungukaga, Gisimba yavuze ko hari ababyeyi bamwe bagize amahirwe Inkotanyi zimaze kubarokora, bakagaruka basanga abana akibafite.

Abandi babyeyi bazaga bazi ko bashobora gusangamo abana babo cyangwa abana bo mu miryango yabo "kuko abari hano abenshi ni abo mu bice bituranye na Nyamirambo."

Gisimba yafatanyije n’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR) bakajya bafasha abana kubona imiryango, bakamanika amafoto kuri za Komini no ku masoko. Abana bagiye bagabanuka hasigara abagera kuri 170.

Bongeye kuba benshi mu mwaka wa 1996, impunzi zose zitahuka icya rimwe biba ngombwa ko bongera gutabara abana.

Ngo bazanye abana benshi bagera kuri 600 basanga abari bahasanzwe biba ngombwa ko bashyira amahema ku mbuga y’icyo kigo, batangira kubasangisha ababyeyi bakigera muri za Komini.

Muri uru rugendo yanyuzemo rwo gutabara abana Gisimba yavuze ko yababajwe n’ibintu bibiri birimo kubona umuntu yica umwana, aho atiyumvishaga ukuntu umuntu wicaga impinja uko yakwicuza, no "kubona umwana agupfira mu biganza kubera ko yarwaye umwuma, yabuze amashereka, nk’umuntu mukuru ukabireba ariko ukabura icyo wakora."

Nubwo yababajwe n’ibyo ariko ngo yashimishijwe n’uko Imana yakinze akaboko bakabasha kubaho, kuko cyari igitangaza, bikajyana no kuba hari amahoro n’umutekano, akabona ba bandi yarwanyeho barakuze, bari gukorera igihugu, batanga imbabazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .