00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma yatanze ubutaka bwo kubakaho umushinga w’ubukerarugendo mu Bigogwe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 January 2023 saa 03:45
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guha ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta, ikigo Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd, kimaze kwamamara mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nka.

Ni icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama mu 2023, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Iki ni icyemezo cyashimishije Ngabo Karegeya watangije umushinga yise ’Visit Bigogwe’ ugaragaza indi sura y’ubwiza bw’u Rwanda binyuze mu bukeragendo bushingiye ku nka, ukorera mu Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

Ubusanzwe, Ngabo wihebeye ubu bukerarugendo yari asanzwe yakirira abasura ibikorwa bye mu rwuri rw’ababyeyi be, kuko yagize igitekerezo cyo gukora iki gikorwa ariko adafite ubutaka.

Aho urwuri rw’ababyeyi be ruherereye, rwegeranye n’ahari ubutaka burimo urwuri rwa Leta n’ahandi yagiye iha abaturage bakahakoresha.

Ngabo yaje kwandikira Minisiteri y’Ibidukikije ayisaba ko umushinga we wa Visit Bigogwe na wo wahabwa kuri ubu butaka. Nyuma yo gusuzuma iki cyemezo, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko uyu mushinga uhabwa ubu butaka.

Ubusanzwe Ngabo akorera mu rwuri rw’ababyeyi be, n’inka ni izabo, ari nazo abantu basuraga bakamuha amafaranga.

Yabwiye IGIHE ko ataramenya ingano y’ubutaka bahawe, gusa ko iyi ari intangiriro nziza yo kwagura umushinga we.

Ati "Umuntu yakoraga ari nko kwirwanaho, aho twari nta gahunda y’igihe kirekire twabaga dufite, ntabwo twatekerezaga kuhavugurura, kwabaga ari ugutanga serivisi gusa."

"Ubu nibwo umuntu agiye gushyira mu bikorwa imishinga yapanze mu mutwe, ibyo umuntu yatekerezaga ngo aha nahashyira iki, ubu noneho tubonye ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa, kuko tubonye ubutaka bwo kubikoreraho."

Yakomeje avuga ko hari byinshi bashakaga kugeraho mu kwagura uyu mushinga, ariko bakagira imbogamizi zo kuba bakubaka ibikorwaremezo mu butaka butari ubwabo.

Ati "Nk’abakiliya bacu bazaga ariko ntitwagiraga ahantu ho kubakirira, hari aho gukambika, aho twashyira intebe zo kubicaza ntaho twagiraga, mbese kwari ukubicaza mu rwuri gusa. Ahantu twabonye tugiye gushyiramo ibyo bikoresho byose bishoboka, bigaragaza ko ari ahantu h’ubukerarugendo bitandukanye n’ahandi."

Mu kiganiro Ngabo yigeze kugira na IGIHE yavuze ko ku munsi bashobora kwakira ba mukerarugendo 20. Kwinjira bisaba kwishyura. Umunyarwanda acibwa 20 000 Frw, umunyamahanga akishyura 30,000 Frw, ugahabwa inkoni y’abashumba n’umwenda ugukingira imbeho y’ubutita iva muri Gishwati.

Mu bigaragara, ni umushinga ukomeye kandi utanga icyizere, gusa Ngabo avuga ko batarabona ubushobozi bwagutse bwo gukora mu buryo bifuza dore ko n’inka akoresha atari ize.

Ati "Ntabwo nonaha mfite ubwo bushobozi, ariko ubwo twabonye ubutaka n’ubushobozi twabubona, intabwe y’ibanze yo kubona ubutaka ndakeka ko Leta yaduhaye ubutaka ishobora no kudushyigikira mu bundi buryo."

Nubwo imbogamizi ari zose ariko, Ngabo ashimira Guverinoma y’u Rwanda kuba ymufashije kubona aho gukorera no kuba itajya ihwema kwita ku baturage.

Ati "Ibi byanyeretse ishusho y’ubuyobozi bwacu ko bukunda abaturage kandi buha amahirwe buri muntu wese, byanyeretse imiyoborere myiza, nari nsanzwe mbizi ariko hari igihe biba bitaragera ku rwego uvuga ngo nanjye iki kintu cyambaho."

"Umuntu nkanjye w’umushumba ukabona Inama y’Abaminisitiri irateranye ikanyigaho, bigaragaza imiyoborere n’ubuyobozi bwiza igihugu cyacu gifite buyobowe na Perezida Paul Kagame, bigaragaza umuyobozi mwiza dufite, utekerereza buri muntu wese, uha n’amahirwe buri muntu wese witeguye gukora."

Ibere rya Bigogwe Toursim Center iherutse gushyira hanze igishushanyo mbonera kigaragaza uko uyu mushinga uzaba umeze mu gihe kiri imbere, cyakozwe na Zind Group.

Ngabo yanejejwe no kuba Guverinoma yamuhaye ubutaka buri mu Bigogwe, ngo abukorereho umushinga we
Iki ni igishushanyo mbonera kigaragaza uko Bigogwe izaba imeze mu minsi iri imbere
Inama y'Abaminisitiri yemeje ko ubutaka bwa Leta buri mu Bigogwe buhabwa Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .