00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hotel des Mille Collines yahawe icyemezo cy’ubuziranenge bwa serivisi itanga

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 4 June 2023 saa 12:41
Yasuwe :

Hotel des Mille Collines yahawe icyemezo cy’ubuziranenge mpuzamahanga kuri serivisi itanga zirimo amafunguro n’ibinyobwa, isuku n’ibindi.

Abagana hoteli zitandukanye bavayo bavuga uko bazisanze, bakemeza niba bazahagaruka cyangwa baherutse ubwo, bitewe na serivisi bahawe.

Abagana Hotel des Mille Collines kuva ubwo yafungurwaga mu 1973 bayikomeyeho, nubwo mu Rwanda hakomeje kugenda havuka amahoteli anafite amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga. Ibyo bigashingira ahanini kuri serivisi bahasanga.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura ubuziranenge muri Hotel des Mille Collines, Frederic Simbi, yabwiye IGIHE ko bajya guhabwa iki cyemezo harebwe inzira binyuramo kugira ngo amafunguro ategurwe, by’umwihariko kuva aho agurirwa kugeza ku isahane y’umukiliya.

Ati "Harebwa ubuziranenge bw’ibifungurwa n’ibinyobwa uhereye uko byatugezeho, uko byafashwe byakirwa, hanyuma uko bitegurwa n’ibibikwa uko bibikwa, mbega kuva mu murima kugeza biherejwe umukiliya ku meza."

Yasobanuye ko isuku yo mu gikoni, ku bakozi n’isukura biri mu ngingo zitabwaho cyane muri urwo rugendo, ndetse no gucunga imyanda ikomoka ku mirimo bakora kuko bidakozwe neza byagira ingaruka no ku zindi serivisi zose.

Ati "Utitonze ngo umenye ko ikimoteri cyagiye kure, n’igihe bitwarirwa, bishobora kugira ingaruka kuri ya mafunguro. Icyo tugamije ni uko dutanga ya mafunguro na bya binyobwa bifite ubuziranenge kandi byarinzwe mu nzira zose."

Iki cyemezo cyatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge (RSB). Kigaragaza ko gifite agaciro kuva tariki 14 Ukuboza 2022 kugeza tariki ya 13 Ukuboza 2025.

Simbi ati "Igihe ufite iki cyemezo bikongerera icyizere ugirirwa n’abakugana, bigatuma ucuruza ariko mu rundi ruhande ni nk’igipimo gituma ureba koko niba utegura ibintu mu buryo bwemewe n’amategeko mpuzamahanga kuko iki cyemezo ni mpuzamahanga."

"Bivuze ko uko abandi bategura muri Amerika, mu Bufaransa ni ko natwe tuba twateguye. Bivuze ko wa muntu uba uvuye iyo hirya aje hano azaba ariye nk’umuntu waririye muri New York. Ni ukuvuga ngo uba ufite igipimo kigufasha kumenya niba wubahiriza bwa buziranenge n’ibisabwa byose kugira ngo umuntu afate amafunguro aboneye."

Yavuze ko iki cyemezo bahawe bwa mbere bafite gahunda yo gukomeza kuzamura urwego rwa serivisi batanga kugira ngo batazagitakaza mu bihe bizaza, kuko bifuza guhora baha ababagana serivisi nziza.

Biteganjyijwe ko buri mwaka RSB izajya yongera gusuzuma ko iyi hoteli y’inyenyeri enye itadohotse ku bipimo byashingiweho ihabwa iki cyemezo.

RSB ivuga ko iki cyemezo "kizakomeza kugira agaciro ari uko iyi hoteli ikomeje gukurikiza ibipimo by’ubuziranenge bisabwa."

Gahunda yo kugenzura niba hoteli zujuje ibisabwa imaze imyaka itatu, aho kuri ubu hoteli 18 n’ibigo bitunganya ibiribwa bimaze guhabwa ibyemezo by’ubuziranenge byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome kuri uyu wa 1 Kamena 2023 yavuze ko gutanga ibi byemezo by’ubuziranenge bikomeza gushimangira urwego hoteli zo mu Rwanda ziriho ku ruhando mpuzamahanga.

Ati "Icyangombwa cy’ubuziranenge kigushyira ku rwego runaka, kandi amahoteli yacu yo mu Rwanda iyo urebye amaze kugera ku byangombwa bitandukanye [...] Bivuze ikintu gikomeye kuko iyo ugiye gutembera ukareba kuri Google n’ahandi hose ukareba hotel uko ubuziranenge buhagaze kandi ubibwirwa n’icyo cyangombwa."

RSB itangaza ko urugendo rwo kugenzura ubuziranenge muri za hoteli n’ibigo bitunganya ibiribwa rugiye gukomeza, ku buryo nibura byose bizafashwa kubona iki cyemezo cy’ubuziranenge.

Hotel des Mille Collines ni imwe muri hoteli zigira abakiliya benshi, bayikundira serivisi itanga kuva hambere, kandi hejuru ya 90% igakoresha ibintu bituruka mu Rwanda.

Ifite ibyumba na suites byose hamwe 112, bitanga ubwisanzure n’amahumbezi yo mu Kiyovu, mu Mujyi wa Kigali.

Hotel des Mille Collines imaze igihe ifite umwihariko w'uburyo yakira abantu
Iyi hotel igira amafunguro aryohera benshi
Burusheti yo muri Hotel des Mille Collines iba ari umwihariko
Amafunguro y'iyi hotel usanga yiganjemo ibintu biboneka mu Rwanda
Uwafatiye amafunguro muri iyi hotel ahora yifuza gusubirayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .