00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibere rya Bigogwe mu isura nshya: Hamuritswe igishushanyo kizaharimbisha nk’ahabereye ubukerarugendo

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 5 September 2022 saa 04:02
Yasuwe :

Umusozi w’Ibere rya Bigogwe umaze kwamamara cyane ahanini kubera ubukerarugendo buwukorerwaho bushingiye ku bworozi bw’inka n’ibizikomokaho.

Ubu bwoko bushya bw’ubukerarugendo bwatangijwe n’umusore ukomoka mu Bigogwe witwa Ngabo Karegeya, abinyujije mu cyo yise Visit Bigogwe.

Abasura Bigogwe bagira umwanya wo kwiga byinshi ku muco Nyarwanda, bibanda ahanini ku kuragira, gukama, kuvugira inka n’ibindi.

Ubu bukerarugendo bwitabirwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi byiganjemo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Israel.

Mu kurushaho guhesha agaciro aka gace n’ubukerarugendo buhakorerwa, kuri ubu, Sosiyete ikora ibishushanyo by’inyubako n’iminara, Zind Group, yashushanyije icyerekana imiterere ya Bigogwe nk’ahantu habereye ubukerarugendo mu cyiswe "Ibere rya Bigogwe Tourism Center".

Iyi sosiyete igizwe n’abasore bize muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha ibijyanye na Siyansi n’Ikoranabunga (UR-CST) ifatanyije na Ngabo Karegeya yamuritse icyo gishushanyo mbonera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Nzeri 2022.

Mu kiganiro na IGIHE, Ngabo Karegeya, yavuze ko iki gishushanyo mbonera kigamije guhindura mu Bigogwe nk’ahantu habereye ubukerarugendo bugamije kubungabunga umuco gakondo.

Yagize ati “Dufitanye imikoranire, bansabye ko bakora igishushanyo mbonera hanyuma tukaba twashaka abashoramari bo kuhubaka. Twibanze ku kugumana ibikorwaremezo uko bisa, ikozwe n’ibiti n’ibyatsi.’’

Urebye imiterere y’igishushanyo mbonera cyo mu Bigogwe, cyakozwe hazirikanwa umuco Nyarwanda; hateganyijwe aho gushyira ibyansi, aho ababyeyi bacundira, aho botera igishyito n’ibindi.

Mu ikorwa ryacyo hazirikanwe ku bwiza bw’inzuri zo mu misozi ya Gishwati hifashishijwe ibiti n’ubwatsi n’ibindi bikoresho gakondo biboneka imbere mu gihugu.

Yakomeje ati “Hanateganyijwe aho abantu barara mu ihema ku buryo mu gihe cy’imvura abahasura badashobora kunyagirwa.’’

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Zind Group na Ngabo Karegeya binjiye mu mikoranire. Icyo gihe bafashe amafoto yo mu Bigogwe hanyuma batangira gushushanya imiterere y’inyubako zahashyirwa.

Ngabo yavuze ko nyuma yo kumurika igishushanyo mbonera hagiye gutangira gushakwa uko hakubakwa.

Ati “Nyuma yo kubona igishushanyo mbonera, tugiye gushaka abashoramari twakorana no kuganira n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere n’izindi.’’

Mu byifuzo bye, Ngabo akeneye guhabwa ahantu hisanzuye ho gukorera ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku nka. Ati “Numva mbonye aho gukorera byaba byiza.’’

Ubusanzwe abaturage bahabwa inzuri zo gukoreraho ubworozi ku butaka buba buri hagati ya hegitari eshatu kugera kuri eshanu.

Zind Group si nshya mu bijyanye no gushushanya inyubako cyangwa iminara ifite umwihariko. Ni yo yagize uruhare mu itekerezwa rya Irebero Tower bashakaga ko yakubakwa i Rebero mu bice bya Juru Park ku buso bwa metero kare 392.

Umusozi wa Bigogwe batekerejeho uherereye ku muhanda munini uva Musanze werekeza Rubavu mu Murenge wa Kanzenze.

Uyu musozi uri mu Kagari ka Nyamirango wiswe “Ibere rya Bigogwe” mu kuzirikana umukobwa witwaga Nyirabigogwe wahabaye wari ufite amabere ateze nkawo. Ugizwe n’urutare rurerure ruteye koko nk’ibere.

Amateka agaragaza ko ari ho abasirikare bo hambere ku butegetsi bwa Habyarimana bakoreraga imyitozo yo ku rwego rw’ubuparakomando bawuzamukaho ku migozi.

Uwurebesheje amaso ubwoba buragusaga kuko ari muremure cyane, ndetse ufite ibisa n’amaga y’igikeri ashinyitse rwagati, ku mutwe hakaba ibyatsi ku buryo wakeka ko ari umusatsi ufite ibara ry’icyatsi.

Kuri ayo mateka, hiyongereyeho no kumenyekana nk’agace kabereye ubukerarugendo bushingiye ku nka ndetse ni kimwe mu bikorwa bimaze kwamamara cyane mu Karere ka Nyabihu.

Ni uku amarembo azaba ameze mu gihe igishushanyo mbonera cy'Ibere rya Bigogwe cyarimbishwa nk'ahantu habereye ubukerarugendo
Mu bizifashishwa mu kubaka aha hantu harimo ibyerekana umuco w'abakurambere nko kota igishyito n'ibindi
Ku Ibere rya Bigogwe hakorerwa cyane cyane ubukerarugendo bushingiye ku nka
Igishushanyo mbonera cyo ku Ibere rya Bigogwe cyateganyijwe ko cyanashyirwaho amahema azajya acumbikwamo abahasuye
Mu Bigogwe hamaze kwigarurira imitima ya benshi, Abaturarwanda n'abanyamahanga bakunda kuhasohokera mu bihe bitandukanye
Aka gace nikubakwa bigendanye n'igishushanyo mbonera cyatekerejweho kazitwa "Ibere rya Bigogwe Tourism Center"
Bigogwe imaze kwandika izina nk'ahantu habereye ubukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .