00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Hamwe mu hantu wasohokera Weekend yawe ikarushaho kuba uburyohe (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 September 2022 saa 02:11
Yasuwe :

Uko igihugu kirushaho kwiyubaka, ni nako abanyarwanda bagenda basobanuka, bakamenya gusohoka no kurya ayabo muri Weekend ari nako bikuramo umunaniro w’iminsi itanu y’akazi baba bamazemo icyumweru.

Abakunda gusohoka ntibagikunda kujya mu birometero bya kure kuko bibananiza kurushaho, abenshi basigaye bashaka kuryohereza hafi kugira ngo babashe kugaruka aho bakorera hakiri kare nta munaniro n’amavunane bafite.

Ni muri urwo rwego Intara y’Iburasirazuba ihita iza ku isonga. Nyuma yo kuba ifite ibice byinshi benshi basohokeraho muri weekend, ni no hafi ya Kigali ndetse inibitseho imirambi na Pariki y’Igihugu y’Akagera ikundwa na benshi. Ikindi ifite ibiyaga birenga 30 byubatsweho amahoteli akundwa na benshi.

IGIHE yatoranyije bimwe mu bice ushobora gusohokeramo muri Weekend ukarushaho kugubwa neza no kwimaramo umunaniro w’akazi.

Vintage Cottage

Vintage Cottage ni hoteli yubatse mu buryo bwihariye
Vintage Cottage ihereye mu Karere ka Rwamagana mu nkengero z'Ikiyaga cya Muhazi

Ni hoteli iherereye mu Karere ka Rwamagana mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ni ukuvuga mu birometero icyenda uvuye mu Mujyi wa Rwamagana. Ifite amacumbi, aho kurira ndetse n’ubusitani bwiza wakwifashisha uruhukiramo buri hafi y’amazi neza neza.

Ku muntu watembereye muri iyi hoteli mu mpera z’icyumweru, bimufasha kuruhuka neza yirebera ibyiza biri ku kiyaga cya Muhazi birimo amahumbezi n’umwuka mwiza kuburyo bimufasha kuruhuka neza.

Muhazi Flowers Beach

Iyi ni hoteli nayo iherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari. Ku muntu ujyayo akatira ahazwi nko kwa Karangara cyangwa haruguru gato ahari agasoko, agakomeza ku kiyaga cya Muhazi. Ni ahantu heza hisanzuye ku buryo ku muntu ushaka kuharuhukira byoroshye kuhava ahasize ‘stress’

Umva Muhazi

Iyi ni hoteli yubatswe mu buryo burengera ibidukikije, kuko hari uburyo bwo gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Yubatswe mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana mu birometero 46 uturutse mu Mujyi wa Kigali.

Ku muntu ujyayo, amanukira i Nsinda ahari icyapa kikuyobora neza. Inyubako zigize UMVA Muhazi zubatse mu buryo hakoreshejwe ibirahure cyane, ibintu bituma imbere iba ifite urumuri ruhagije bitabaye ngombwa gucana amatara.

Mu bijyanye no guteka iyi hoteli ikoresha gusa ingufu za gaz, ibintu bituma itarekura imyuka ihumanya ikirere.

Pariki y’Akagera

Pariki y’Akagera niyo nini mu Rwanda dore ko icumbikiye inyamaswa eshanu z’inkazi zirimo intare, inkura, ingwe, inzovu n’imbogo.

Muri Pariki imbere, habarizwamo hoteli enye zagufasha kuruhuka neza mu gihe wifuje kuharara izo hoteli zirimo Ruzizi Tented Lodge, Magashi Camp, Karenge Bush Camp ndetse na Akagera Game Lodge.

Ku muntu wifuje kurara hanze ya Pariki hari izindi hoteli n’amacumbi bitandukanye bifite umwihariko. Urugero ni nka Akagera Rhino Lodge, Akagera Transit Lodge, Akagera Safari Camp n’ahandi.

Akagera Rhino Lodge

Ku muntu watembereye mu Akagera Rhino Lodge ho ni agahebuzo kuko iri hejuru ku musozi aho uba witegeye Pariki imbere yawe. Yubatswe kandi hantu uba witegeye bimwe mu biyaga bibarizwa muri Pariki y’Akagera ku buryo uwaharaye cyangwa akahirirwa yumva akayaga keza kaba gaturuka muri iyi Pariki.

Akagera Safari Camp

Akagera Safari Camp ni hoteli nshya yuzuye mu Burasirazuba

Uwageze aha hantu sinashidikanya ko agenda anyotewe no kuzahagaruka bitewe n’ubwogero (Piscine) buri mu rutare buhari buri mu bukundwa cyane na buri muntu wese wahageze. Bahakundira kandi amahumbezi ahari n’uburyo baba bitegeye imbere yabo Pariki y’Akagera.

Mantis Epic Hotel & Suites iri Nyagatare

Iyi ni hoteli iherereye mu Karere ka Nyagatare mu nkengero z’umujyi. Uwasohokeye mu bice bya Nyagatare cyangwa se ushaka kuruhuka witaruye Umujyi, rendez-vous nta yindi.

Bafite ibibuga by’imikino inyuranye bishobora kugufasha kuruhuka neza ari nako ukomeza kuryoherwa n’imirambi yo muri aka Karere.

Bugesera irihariye

Ku muntu wasohokeye mu Bugesera we ashobora kugera kuri La Palisse Nyamata, Palast Rock hoteli iri mu Mujyi wa Nyamata, Bugesera Lake hoteli n’ibindi bice bitandukanye byagufasha kuruhuka neza.

Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo hoteli nyinshi n’utundi duce dutandukanye twagufasha kuruhuka neza kuburyo wasoza impera z’icyumweru umeze neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .