Ni urukuta rumanuka imisozi, rukazamuka indi mu mashyamba n’ibihuru biri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Bushinwa. Rwubatswe mu myaka ya kera ubwo Abami ba kera b’u Bushinwa bashakaga kwikingira abanzi babo ngo hatazagira ubatera yinjiriye aho.
Ntiwumve urukuta ngo ukeke ko ari urukuta rusanzwe, ni urukuta koko. Uburebure barwo bubarirwa mu bilometero ibihumbi 20, rukagira ubugari bwa metero ziri hagati ya 4-5 mu gihe uburebure uva hasi kugera hejuru ari metero ziri hagati ya 7-8.
Kurugenda ngo ururangize byo biragoye ukoresheje amaguru, wibuke ko kuva Nyagatare ugera i Rusizi ari ibilometero 350, uru rukuta rwo ni ibilometero ibihumbi 20.
Uburambe bwarwo buyinga ubw’imisozi kuko inzobere mu mateka zivuga ko rwubatswe mu mwaka wa 220 mbere ya Yezu, rukubakwa n’umwami w’abami wa mbere w’u Bushina, Qin Shi Huang. Icyo gihe u Bushinwa ntabwo bwari bwakabaye igihugu kinini nk’uko tukizi ubu, bwari bugizwe n’ibihugu bitandukanye.
Intego yo kubaka urwo rukuta kwari ukwikingira ibitero byashoboraga kugabwa n’ibindi bihugu byari bikikije u Bushinwa, birimo aba-Mongoli mu Majyaruguru.
Ni nayo mpamvu uburyo urwo rukuta rwubatse atari urukuta nk’uko dusanzwe turuzi, ahubwo ni nk’inzira nini yubakishijwe amabuye n’amatafari, hagati hakabamo iminara cyangwa inzu nto abasirikare barinze urukuta babagamo, hakabamo indaki bihishagamo nk’iyo umwanzi yabaga ateye, ibice byabikwagamo ibikoresho bakoresha n’ibindi.
Si urukuta rugiye ku murongo abubwo ni uruhererekane rw’inkuta nyinshi zigiye zihuriye hamwe, rumwe rugaca ku musozi runaka ukwarwo, rukaza kugira aho ruhurira n’urundi ruciye ku wundi musozi ku buryo uri inyuma yarwo atabasha kwinjira imbere mu gihugu mu buryo bumworoheye.
Uru rukuta rwubatswe neza by’umwihariko mu myaka ya 1368 ubwo u Bushinwa bwayoborwaga n’umwami w’abami Zhu Yuanzhang wo mu nzu y’ubwami izwi nka Ming (Ming Dynasty ) yayoboye u Bushinwa igihe kinini. Muri icyo gihe ni nabwo iminara ikigaragara n’ubu iyo usuye uru rukuta.
Mu kinyejana cya 17 ubwo u Bushinwa bwari bwarigaruriye Mongolia, urukuta rwabaye nk’urutagifite akamaro kanini kuko umwanzi batinyaga bari bamaze kumwigarurira, imbaraga nyinshi ntizongera gushyirwa mu kubaka urwo rukuta ahubwo rusigara ari nk’ikimenyetso cy’ubuhangange bw’u Bushinwa.
Amateka avuga ko uru rukutwa rwubatswe n’abacakara, abanyabyaha n’abandi bantu babaga bahanwe n’umwami, bagafashwa n’abasirikare. Hari amakuru anavuga ko hari abagiye bahapfira, icyakora ubushakashatsi bwakozwe ku nkengero z’urwo rukuta, nta bimenyetso byabonetse by’ibisigazwa by’abantu baba barahashyinguwe.
Uru rukuta runyura mu duce dutandukanye tw’u Bushinwa cyane cyane mu Burasirazuba bushyira Amajyaruguru, hafi y’Umurwa Mukuru Beijing. Ni urukuta rwashyizwe mu bintu bitangaje birindwi ikiremwamuntu cyabashije kubaka ku Isi (Seven Wonders of the World), guhera mu 1987 rukaba ruri mu Murage w’Isi.
Nibura abantu basaga miliyoni icumi buri mwaka bazamuka kuri urwo rukuta buri mwaka, bikaba kimwe mu bikurura ba mukerarugendo mu Bushinwa.
Ku munyamahanga uri mu Bushinwa by’umwihariko i Beijing, biragoye kuba wabaza umuturage w’u Bushinwa ahantu heza wasura ngo ku rutonde haburemo urwo rukuta rw’agatangaza.
Kubera imyaka ishize rwubatswe, ibice bimwe na bimwe byarwo byarangiritse ku buryo Leta y’u Bushinwa itemerera abakerarugendo kuhasura, ngo bidashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Hari uduce twagiye dutunganywa aho inzira zikigaragara abakerarugendo bemererwa kunyura bakazamuka urwo rukuta, bakihera amaso ubuhangange bw’ubwenge bwa muntu.
Kwinjira ngo usure ni amadolari agera ku icumi. Iyo umaze kwinjira, werekwa inzira zitandukanye aho urukuta runyura, ugahitamo iyo ushaka kwerekezamo bitewe n’aho intege zawe n’amaso byawe bigushimiye.
Ntabwo urukuta aricyo kintu kiryoheye amaso gusa gihari, kuko harimo n’ibiyaga n’imigezi, aho bimwe byagiye bitunganywa bigashyirwamo n’ubwato. Abashaka kubukoresha barishyura, bagatemberezwa.
Hari kandi uduce two gukambikamo turimo amahema, abakerarugendo bashaka kuhamara igihe bemerewe kuraramo bakishyura bitewe n’igihe bzamaramo.
U Bushinwa nk’igihugu kimaze gutera imbere, cyatangije uburyo bwo gutemberezwa urwo rukuta hakoreshejwe utumodoka tugendera ku migozi, aho nk’abadashaka kuzamuka iyo misozi urukuta rwubatsweho bishyura izo modoka zikabibafashamo batavunitse.
Kubera kandi ko nta muntu ushobora kurangiza urwo rukuta mu munsi umwe cyangwa ibiri, hari n’indege zitembereza abantu hejuru yarwo bakaba babasha kurureba barwitegeye.
Nubwo ari kimwe mu birango bya kera bigaragaza ubuhangange bw’u Bushinwa, Abashinwa bo si ko kamaro gusa babona muri urwo rukuta. Bemeza ko ari ikimenyetso cy’imbaraga zabo kuva kera na kare, ubufatanye no kudatezuka mu gihe bafite icyo biyemeje kugeraho.
Abayobozi batandukanye bakomeye ku isi basuye uru rukuta barimo Barrack Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umwamikazi Elisabeth II wahoze ayobora u Bwongereza, George W. Bush wayoboye Amerika, Vladimir Putin uyobora u Burusiya, Nelson Mandela wahoze ayobora Afurika y’Epfo n’abandi.
Amafoto ya IGIHE: Maniraguha Ferdinand & Iradukunda Serge i Beijing
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!