00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Abanyarwanda bakwiye gusura ibyiza nyaburanga by’i Karongi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 18 January 2024 saa 09:00
Yasuwe :

Abenshi bumva Karongi nk’ahantu hari imisozi miremire cyangwa akarere kavunanye kukagenda ariko gahishe ibyiza nyaburanga birimo ikiyaga cya Kivu gifasha abahatuye n’abahagenda n’ibirwa umuntu ajyaho akaruhuka kandi akaryoherwa n’ubuzima.

Ikiyaga cya Kivu ni cyo kinini mu byo u Rwanda rufite, ndetse gifite uruhare mu gukurura ba mukerarugendo bava imihanda yose.

Akarere ka Karongi gafite igice kinini gikora kuri iki kiyaga, ahari n’ibirwa abantu batangiye kubyaza umusaruro hubakwa amahoteli ku buryo bisigaye bikorerwaho ubukerarugendo.

Ibirwa bitangaje muri aka gace harimo akarwa kitiriwe Napoléon [chapeau de Napoléon] ndetse n’akarwa k’Amahoro.

Umuyobozi wa Hotel Bethany akaba n’umwe mu bamaze imyaka 10 mu bijyanye n’ubukerarugendo i Karongi, Janvier Ntwali yabwiye IGIHE ko muri aka gace hari ibintu byinshi abantu baba bakwiriye kujya gusura ndetse bakaruhuka mu buryo bwuzuye.

Ati “Umwihariko wo gusura aka Karere, hari ibyiza utasanga ahandi aho ushobora gusura uturwa turi mu kiyaga cya Kivu wasangaho inkende, ubwoko bw’inyoni zitandukanye bitanga umunezero bigafasha mu kuruhuka.”

Ntwali avuga ko Abanyarwanda by’umwihariko badakwiye kujya kuruhukira hanze kandi bafite ibyiza abanyamahanga bahora bashaka gusura.

Ati “Abumva ko mu Rwanda utaharuhukira, bifuza kugana amahanga nabamara impungenge kandi nanabashishikariza kuruhukira mu Rwagasabo cyane cyane mu Karere ka Karongi kuko uhasanga Hotel ziri ku rwego rwiza, zujuje ibisabwa, aho serivisi iyo ariyo yose yifuzwa muri hotel utayibura muri hotel ziherereye muri aka karere.”

Yavuze ko abantu badakwiye gutinya kujya kurara muri hoteli kuko nk’urugero muri Bethany usanga ibyumba byishyurwa hagati y’ibihumbi 35 Frw n’ibihumbi 70 Frw.

Yongeyeho ko hari nk’abajyaga batinya kuhaza kuko hari ibintu by’ingenzi nk’inzobere mu gutunganya ikawa n’ibindi batabashaga kubona, nyamara kuri ubu bikaba byarabonetse.

Ati “ Nk’ubu twazanye Coffee shop nziza harimo amoko atandukanye y’ikawa nka cappuccino n’izindi. Hari na cocktail z’inzoga zitandukanye zihari”.

Bimwe mu birwa abantu bakunda gusura mu karere ka Karongi harimo ibifite umwihariko wo kugira inyamaswa zirimo n’inyoni ziboneka hake.

Ikirwa cya Nyamunini

Nyamunini izwi cyane nka Napoleon Island, ni ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Karongi. Iki ni kimwe mu birwa bikurura ba mukarerugendo bitewe n’ubwoko bw’inyoni butandukanye buhari ndetse n’imbuto zihari.

Ikirwa cy’Amahoro

Amahoro na cyo kiri ku ruhande rwa Karongi, nk’uko cyitwa amahoro koko ngo gitemberwa n’abantu babuze amahoro muri bo kandi ngo bahageze bakabona amazi agikikije n’amajwi y’inyoni ziririmba bakumva buzuye amahoro muri bo.

Ikirwa cya Nyakarwa

Nyakarwa ni ikirwa giherereye mu Karere ka Karongi kizwiho kugira inyoni zitandukanye. Uwahegeze nta yandi majwi aba yumva usibye urusobe rw’amajwi atandukanye y’inyoni.

Ikirwa cya Mpembe

Mpembe na yo iherereye muri Karongi, akaba ari ikirwa kigengwa n’umuntu ku giti cye, aho yashyizeho ahantu hangana n’ibilometero bine abantu bagenda n’amaguru. Gikurura benshi kuko kibafasha kuruhuka mu buryo bwihariye.

Si ibi birwa gusa biri muri iki kiyaga kuko muri 2012, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA),cyatangaje ko mu kiyaga cya Kivu habarizwamo ibirwa 250. Muri byo, 56 biri ku rahande rw’u Rwanda.

Ntwali Janvier uyobora Bethany Hotel agaragaza ko Umunyarwanda ukunda gutembera akwiriye gusura Karongi
Muri Bethany Hotel i Karongi hari abanyamahanga baba bagiye kumva amafu y'ikiyaga cya Kivu
Ikiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Karongi kirimo uturwa n'imyigimbakirwa byinshi
Mu ijoro kuri Bethany Hotel haba hateye ubwuzu
Karongi ni hamwe mu hagaragaza neza ubwiza bw'ikiyaga cya Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .