00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze yashyizwe ku rutonde rw’ahantu 50 Isi igomba kwerekeza amaso mu 2023

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 18 March 2023 saa 09:57
Yasuwe :

Akarere ka Musanze katowe mu hantu 50 heza ku Isi ba mukerarugendo baturutse imihanda bagomba gusura mu 2023 bijyanye n’umwihariko w’iki gice cyo mu majyaruguru y’u Rwanda, wo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu Birunga zisigariye hake ku Isi.

Ni urutonde rwakozwe n’Ikinyamakuru Time Magazine cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gisanzwe gitegura ahantu h’umwihariko abantu bashobora gusura buri mwaka bijyanye n’umwihariko haba harusha ahandi.

Ruje rukurikira urwo iki gitangazamakuru na none cyakoze mu 2022 aho nabwo cyari cyashyize u Rwanda mu bihugu 50 bifite umwihariko byari bikwiriye gusurwa muri uwo mwaka, ibyari byabanjirijwe n’Ikinyamakuru Forbes nacyo cyari cyarushyize ku mwanya wa karindwi mu hantu nyaburanga hagombaga gusurwa mu 2021.

Kuri iyi nshuro mu gutoranya aha hantu nyaburanga byagizwemo uruhare n’abagera kuri 22 barimo abanditsi bakuru b’iki kinyamakuru, abashakashatsi mu bumenyi bw’isi, abahanga mu mashusho n’inzobere mu by’ubukerarugendo bashingiye ku dushya, umwihariko waho n’ibindi byinshi.

Musanze yatowe bijyanye n’uburyo mu myaka ishize yagaragaje iterambere ridasanzwe rishingiye ku kubungabunga ibidukikije binyuze mu gushyiraho uburyo urusobe rw’ibinyabuzima rwakungukira abahatuye mu buryo butaziguye, ibituma babibungabunga aho kubyangiza.

Inkuru ya TIME igira iti “Umujyi munini mu Majyaruguru y’u Rwanda ndetse n’amarembo ya Pariki y’Ibirunga, iwabo w’ingangi zisigariye hake, ndetse mu minsi ishize biherutse gutangazwa ko [iyo pariki] igiye kwagurwa ikavanwa ku buso bwa kilometero kare bwa 62 ikagera ku 76.”

Ikomeza ivuga ko “ibyo bizakorwa kugira ngo hakurweho kubangamirana ku mpande zombi ku kigero cya 80%. Amafaranga ava mu gusura izo ngagi afasha abahinzi n’abashaka gushimuta inyamaswa zo muri pariki kubaho no kureka ibyo bikorwa.”

Mu byagendeweho kugira ngo Musanze ize kuri urwo rutonde ni ibikorwaremezo bitandukanye byashyizwe muri ako karere birimo n’ikigo kirengera urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu Birunga cyubatswe n’Umunyamerika, Ellen DeGeneres.

Hagendewe kandi ku Kigo Mpuzamahanga kigezweho kizwi nka Gorilla Doctors kiri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, cyashyizweho mu gukora ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima ndetse no kuvura ingagi by’umwihariko.

Aka karere kagize urusobe rw’Ibinyabuzima kamaze kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga bijyanye n’ibikorwa byo gusura ingagi n’ibyo kuzamuka ibirunga biherereye muri iki gihe aho abantu baba baryoherwa n’amahumbezi aharanga, bikanungukira abaturage mu guteza imbere imibereho myiza yabo.

TIME Magazine ivuga ko ubwiza nyaburanga, ibikorwa bibungabunga ibidukikije, kwimakaza ubukerarugendo mu buryo bwa kinyamwuga “ni byo bituma Musanze idashidikanywaho kuba ikwiriye gusurwa.”

Ibindi bice bya Afurika byashyizwe kuri uru rutonde bya Afurika harimo, ibya Giza na Saqqara mu Misiri ku bijyanye n’umwihariko wa za Pyramides, agace gakora ku nyanja k’Umujyi wa Freetown muri Sierra Leone (The Freetown Peninsula in Sierra Leone) ndetse na Dakar muri Sénégal ku bijyanye n’imideri n’ubugeni.

Uru rutonde rwajeho kandi Umujyi wa Rabat muri Maroc, Pariki y’Igihugu ya Loango yo muri Gabon ndetse n’imisozi ya Chyulu yo muri Kenya ifite umwihariko ku baba bashaka kuzamuka imisozi.

Akarere ka Musanze kashyizwe mu hantu 50 hagomba gusurwa na ba mukerarugendo b'Isi yose mu 2030
Ugutera imbere umunsi ku wundi kw'Akarere ka Musanze gukomeje gutuma ba mukerarugendo batandukanye b'Isi bayihangaho amaso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .