Ukigera mu Bushinwa umenya impamvu y’iryo terambere, buri wese aba yihuta kuva ku muto kugera ku mukambwe, bimwe by’igihe kingana amafaranga babyumvise kare.
Nubwo ari igihugu gitera imbere, gituwe cyane n’ibindi, u Bushinwa bwashyize imbaraga mu bintu bitandukanye bituma ababutuye babona aho baruhukira, kugira ngo babone imbaraga zituma batekereza ku yindi mishinga y’iterambere.
Umujyi wa Beijing wonyine utuwe n’abasaga miliyoni 25, wuzuyemo pariki n’ibindi byiza nyaburanga birangaza abahagenda n’abahatuye. Black Bamboo ni imwe muri pariki rusange ziri muri uwo mujyi, ikagira umwihariko wo kuba imaze imyaka isaga 800 iriho no kuba yarahanzwe kuva hasi kugera hejuru, n’abantu.
Ushatse wayita ‘Nyandungu’ yo mu Bushinwa, kuko ubona ko igitekerezo abayihanze bari bafite bayubaka ari kimwe n’icya Guverinoma y’u Rwanda ubwo yahangaga Pariki ya Nyandungu iri mu mujyi wa Kigali, yamaze gutunganywa ngo ijye ifasha abatuye umujyi kubona aho baruhukira.
Iyi pariki ifite ubuso bwa metero kare 473,500 izwi nka Zizhuyuan, irimo imisozi n’ibiyaga bitatu bihangano birimo n’ibirwa bibiri, bivoma amazi mu mugezi wa Changhe unyura ku ruhande.
Aho yubatse hahoze igishanga, yubakwa bwa mbere mu kinyejana cya 12 ubwo u Bushinwa bwayoborwaga n’ubwami buzwi nka Ming dynasty dore ko hari hari ingoro y’umwami yitwaga Zizhuyuan.
Muri iyi pariki nk’uko yitwa, higanjemo ibiti bitandukanye byiganjemo imigano y’amoko asaga 50 n’ibindi bikuze ku buryo bugaragara, hakabamo imisozi mihangano ari nayo ibyo biti biteyeho.
Bivugwa ko utwo dusozi turi muri iyo pariki iherereye mu Karere ka Haidian mu Burengerazuba bushyira Amajyaruguru ya Beijing, twahanzwe mu itaka ryacukuwe hahangwa ibiyaga bitatu biri muri iyo pariki.
Ibyo biyaga ni bito ariko ubwato bubasha kubigenda uretse ko nabyo ubwabyo bihujwe n’ibiraro ku buryo abahasuye babasha kubitembera hejuru bifashishije ibyo biraro.
Iyo utemberamo utungurwa n’amabuye ashinyitse kuri utwo dusozi twahanzwe, nayo ni ayo bahazanye kuko ntiyari ahasanzwe mbere mu rwego rwo kwerekana imiterere y’imisozi yo mu Bushinwa.
Black Bamboo Park kuyisura ni ubuntu ari nabyo bituma iba mu za mbere zisurwa cyane muri uwo mujyi. Ukihinjira uhura n’urujya n’uruza rw’abaturage b’Abashinwa biganjemo abakuze baje kuharuhukira kuko nta rusaku, ababyeyi bazanye abana kwiga, kuhakinira no gusobanurirwa amateka cyangwa se abandi baje kwitekerezaho batuje.
Muri iyi pariki kandi uhasanga ibindi bikorwa nk’aho abakobwa cyangwa abagore b’Abashinwa baza kwiyibukiriza kubyina imbyino gakondo, aho abana bidagadurira n’ibindi.
Ubwiza bw’iyi pariki ububona cyane uri mu biyaga byayo aho uba witegeye imiturirwa ya Beijing hafi yawe, indabyo z’ubwoko bwose ziteye ku nkengero za pariki n’ibiti birebire biyirimo harimo n’ibyanditseho ko bimaze imyaka isaga 80 bitewe.
Nubwo iyi pariki yatangiye kubakwa mu kinyejana cya 12, ntabwo yari iya rubanda rugufi ahubwo hari ahantu ibwami bazaga kuruhukira, cyane cyane kuri ibyo biyaga bitatu birimo byahanzwe.
Bivugwa ko mu 1577 ari bwo ibyo biyaga byubatsweho ubusitani kugira ngo umuryango w’ibwami ujye ubasha kuhamara akanya, utagize irungu.
Mu myaka ya 1950 ubwo u Bushinwa bwari bumaze kwibohora, nibwo Guverinoma yavuguruye ishyiramo ibiti n’ibindi bintu byatuma abantu barushaho kuhishimira, hakaba aho buri wese yisanga.
Imbere muri pariki harimo amaduka agurisha ibyo kurya no kunywa, hakaba n’inzu zigurishirizwamo ibikoresho n’ibihangano gakondo byo mu Bushinwa.
<
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!