00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyanye ku ‘Iriba rya Bukunzi’, ku isoko y’amakuru y’iteganyagihe yifashishwaga hambere

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 8 October 2023 saa 07:51
Yasuwe :

Uyu munsi u Rwanda n’ibindi bihugu bifite ibigo byifashisha imashini n’ibyogajuru mu gukusanya amakuru ajyanye n’iteganyagihe, akifashishwa na za guverinoma mu igenamigambi.

Mu Rwanda rwo hambere iryo koranabuhanga ryari ritarabaho ariko u Rwanda rwagiraga abahanga bazi kwifashisha ubwenge karemano n’amaso yabo bakareba ibara ry’ibicu n’umuvuduko bigenderaho bikabafasha kumenya uko iteganyagihe ryifashe.

Muri abo bahanga bazwi nk’abavubyi, abakomeye u Rwanda rwagize bavukaga i Bukunzi, ari na ho haboneka ‘Iriba rya Bukunzi’ riherereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Icyari Bukunzi, gifata Umurenge wa Nyakabuye, Gitambi, Nyakarenzo na Nkungu yo mu Karere ka Rusizi, hakiyongeraho Umurenge wa Karengera wo muri Nyamasheke.

Haboneka ibihingwa birimo ibishyimbo, amateke, ibijumba, imyumbati n’ibindi ariko hakagira umwihariko w’ubuhinzi bw’imbuto n’ubuhinzi bw’icyayi kihakundira ubuherere n’amafu aturuka mu Ishyamba rya Cyamudongo no muri Pariki ya Nyungwe.

Bruno Dureste wo mu Kagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu, yabwiye IGIHE ko ku Iriba rya Bukunzi hafite amateka akomeye cyane kuko ari ho umwamikazi Nyirandakunze yiyuhagiriraga.

Nyirandakunze yari umugore wa Ndagano Ruhagata wategekaga u Bukunzi akaba n’umuvubyi w’imvura wamenyaga kugenzura imihindagurikire y’ikirere.

Iriba rya Bukunzi ryari rikikijwe n’insina z’ibinyangurube, umwamikazi Nyirandakunze, iyo yabaga agiye kuhogera, abaja be baramuzengurukaga kugira ngo atabonwa n’umuhisi n’umugenzi.

Mukeshimana Jean Bosco wavukiye mu Kagari ka Mataba akanahakurira, avuga ko Iriba rya Bukunzi kera ryahoze ari ikidendezi, umugore w’umwami yogeragamo hakabera imihango y’ubwami bwa Bukunzi.

Abatuye mu Murenge wa Nkungu, biganjemo urubyiruko ntibazi Iriba rya Bukunzi n’amateka yaryo, ibitera abakuze impungenge z’uko aya mateka ashobora kuzibagirana.

Iri riba uko ryari rimeze mbere siko rikimeze ndetse nta n’icyapa gihari kigaragaza amateka yaho.

Mukeshimana avuga ko abantu bahahinze, za nsina zivanwaho, amazi yari ikidendezi barayayobora.

Ati “Uko twahumvaga uyu munsi ntabwo ariko hameze. Ikintu kihatwibutsa ni iyo soko, nta kindi kindi wamenya n’ibigabiro byari ku bikingi by’amarembo y’umwami byavanyweho”.

Mukeshimana asanga ku Iriba rya Bukunzi, hakwiye gushyirwa ibimenyetso bigaragaza ko aho hantu hahoze ikidendezi cyogerwagamo n’umwamikazi.

Ati “Ikindi cyakorwa ni uko ishuri bahashyize, baryitirira izina rifitanye isano n’ayo mariba. Byatuma hatazibagirana mu mateka”.

Bukunzi yahoze ari isoko y’amakuru y’iteganyagihe

Amateka y’Inzira y’Umuganura agaragaza ko Umwami ari we watangizaga igihembwe cy’ihinga. Mbere y’uko atumaho abatware ngo abahe imbuto bashyire rubanda itangire ihinge, yategerezaga amakuru y’uko ikirere cyifashe yazanirwaga n’Umwami wa Bukunzi.

Ndagano wategekaga u Bukunzi yari umuhanga mu kumenya gusoma ikirere arebye umuvuduko w’ibicu n’ibara bifite akamenya ko imvura y’umuhindo iri hafi kugwa bikamugira ‘umuvubyi mukuru w’u Rwanda’.

Iyo Ndagano yabonaga ko imvura iri hafi kugwa yahitaga afata abagaragu bakikorera amaturo yiganjemo imiti y’indwara z’ibyorezo byo mu matungo, no mu bihingwa, agafata no ku musaruro w’ubuki akabijyana i Nyanza ku cyicaro cy’u bwami bw’u Rwanda.

Ndagano yabaga yarabanze iminsi neza ku buryo yageraga i Nyanza imvura igahita igwa. Hanyuma umwami agatumaho abatware akabaha imbuto bakazishyira abaturage bagahinga.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi, ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yabwiye IGIHE ko Iriba rya Bukunzi ryatekerejweho muri gahunda akarere karimo yo kuvugurura ubukerarugendo.

Ni gahunda bari gufashwamo n’Ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere mpuzamahanga GIZ, aho cyahaye akazi umushakashatsi wagize uruhare mu gutegura ubukerarugendo bushingiye ku muco mu karere ka Nyanza, akaba yaragize uruhare mu itegurwa rya gahunda imaze kumenyerwa yitwa Tembera u Rwanda n’izindi zirimo n’igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi kimaze kumenyekana mu Rwanda no mu mahanga.

Ati “Turamufite mu gihe cy’amezi umunani, muri gahunda twamuhaye gutegura n’ayo mariba ya Bukunzi arimo. Ari kuhategura ku buryo haba ahantu nyaburanga hasurwa na ba mukerarugendo. Dutegereje igihe azaduhera raporo”.

Munyemanzi avuga ko nk’akarere bafite gahunda yo gutunganya ku Iriba rya Bukunzi, rikagira aho abantu bicara, abasura ishyamba rya Cyamudongo bakajya basura n’iri riba bagasobanurirwa amateka yaryo.

Iriba rya Bukunzi kera ryari ikidendezi Umwamikazi Nyirandakunze yogeragamo
Inyuma y'iyi robinet hahoze insina z'ibinyangurube zari zikoze uruzitiro umwamikazi yogeragamo ntabonwe n'uwo ari we wese
Hafi y'Iriba rya Bukunzi hubatswe Urugo Mbonezamikurire rwa Bukunzi
Abaturiye Iriba rya Bukunzi bifuza ko hatunganywa hagashyirwa ibimenyetso by'amateka kugira ngo atazibagirana
Urugo Mbonezamikurire rwa Bukunzi
Ku Iriba rya Bukunzi abana bajya kuhicara bakahaganirira
Iriba rya Bukunzi ryahinduwe irisanzwe abaturage bavomaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .