Rubingisa yabigarutseho ku wa 20 Ukwakira 2022 ubwo Ikigo gitunganya ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, Engie Energy Access Rwanda, cyagaragazaga uburyo icyanya cya Nyangungu gikomeje kumurikirwa, hakoreshejwe ingufu z’izuba.
Ni igishanga cyahoze kidatunganyijwe, ariko cyaje kwitabwaho ndetse ibinyabuzima bikomeje kuhororokera ubutitsa.
Meya Rubingisa yavuze ko bashaka gutunganya n’ibindi bishanga bikamera nk’icya Nyandungu, ku buryo na byo bizajya bikoresha ingufu z’Imirasire y’izuba mu gukomeza kwimakaza ibikorwa bitangiza ibidukikije muri uyu mujyi.
Yagize ati "Nk’uko iki cyanya cya Nyandungu kimeze, n’ibindi tugiye kubikora gutyo, ndetse inyigo zararangiye, twaziganiriyeho tureba uko bimeze ku buryo hagiye gukurikiraho gushaka abazabikora nk’uko byakozwe hano, n’ahandi bikorwe."
Yemeza ko Umujyi wa Kigali bashaka ko ukomeza kubaka izina mu isuku no kuba ufite ibindi bikorwa abakerarugendo n’Abanyakigali muri rusange bashobora kwifashisha baruhuka.
Yakomeje ati "Umujyi ukeye uba ari n’umujyi mwiza wo kubamo. Nubwo tumaze kugera kuri byinshi mu kwihutisha iterambere, turashaka gushyira imbaraga mu gusukura umujyi utoshye, hakoreshwa imbaraga z’amashanyarazi aturuka ku zuba mu kubungabunga ibidukikije nk’uko bimeze hano."
Kubungabunga ibishanga biri mu ntego Leta y’u Rwanda iri gushyiramo imbaraga.
Mu 2020 havuguruwe gahunda yo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere ku buryo mu 2030 hazaba hagabanyijweho nibura 30%.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga urengera ibidukikije, ARCOS, bwerekanye ko ubudahangarwa bw’ibishanga cyane cyane ibyo muri Kigali bwangiritse ku gipimo cya 65%.
Pariki ya Nyandungu ni yo ya mbere yatungayijwe muri ubu buryo mu Mujyi wa Kigali, aho abantu bashobora kuruhukira nyuma y’akazi cyangwa bavuye mu zindi gahunda.
Igizwe n’ibice bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.
Iyi pariki igizwe na hegitari 121.7, zirimo hegitari 70 z’igishanga na 50 z’ishyamba. Ni iwabo w’ibimera by’amoko asaga 62 n’inyoni z’amoko arenga 100.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!