00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali ugiye gushaka abazatunganya ibindi bishanga mu isura ya Nyandungu

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 25 October 2022 saa 04:37
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yatangaje ko inyigo zo gutunganya ibishanga bya Rwampara, Rugende, Gikondo na Gatsata yamaze gukorwa, ku buryo imirimo izatangira mu mwaka utaha.

Rubingisa yabigarutseho ku wa 20 Ukwakira 2022 ubwo Ikigo gitunganya ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, Engie Energy Access Rwanda, cyagaragazaga uburyo icyanya cya Nyangungu gikomeje kumurikirwa, hakoreshejwe ingufu z’izuba.

Ni igishanga cyahoze kidatunganyijwe, ariko cyaje kwitabwaho ndetse ibinyabuzima bikomeje kuhororokera ubutitsa.

Meya Rubingisa yavuze ko bashaka gutunganya n’ibindi bishanga bikamera nk’icya Nyandungu, ku buryo na byo bizajya bikoresha ingufu z’Imirasire y’izuba mu gukomeza kwimakaza ibikorwa bitangiza ibidukikije muri uyu mujyi.

Yagize ati "Nk’uko iki cyanya cya Nyandungu kimeze, n’ibindi tugiye kubikora gutyo, ndetse inyigo zararangiye, twaziganiriyeho tureba uko bimeze ku buryo hagiye gukurikiraho gushaka abazabikora nk’uko byakozwe hano, n’ahandi bikorwe."

Yemeza ko Umujyi wa Kigali bashaka ko ukomeza kubaka izina mu isuku no kuba ufite ibindi bikorwa abakerarugendo n’Abanyakigali muri rusange bashobora kwifashisha baruhuka.

Yakomeje ati "Umujyi ukeye uba ari n’umujyi mwiza wo kubamo. Nubwo tumaze kugera kuri byinshi mu kwihutisha iterambere, turashaka gushyira imbaraga mu gusukura umujyi utoshye, hakoreshwa imbaraga z’amashanyarazi aturuka ku zuba mu kubungabunga ibidukikije nk’uko bimeze hano."

Kubungabunga ibishanga biri mu ntego Leta y’u Rwanda iri gushyiramo imbaraga.

Mu 2020 havuguruwe gahunda yo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere ku buryo mu 2030 hazaba hagabanyijweho nibura 30%.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga urengera ibidukikije, ARCOS, bwerekanye ko ubudahangarwa bw’ibishanga cyane cyane ibyo muri Kigali bwangiritse ku gipimo cya 65%.

Pariki ya Nyandungu ni yo ya mbere yatungayijwe muri ubu buryo mu Mujyi wa Kigali, aho abantu bashobora kuruhukira nyuma y’akazi cyangwa bavuye mu zindi gahunda.

Igizwe n’ibice bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.

Iyi pariki igizwe na hegitari 121.7, zirimo hegitari 70 z’igishanga na 50 z’ishyamba. Ni iwabo w’ibimera by’amoko asaga 62 n’inyoni z’amoko arenga 100.

Amazi yo muri iki gishanga ayungururwa neza, ku buryo urusobe rw'ibinyabuzima rusagamba
Igishanga cya Nyandungu cyo cyamaze gutunganywa
Hashyizwemo inzira zikoreshwa n'abagenda n'amaguru cyangwa amagare
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, ubwo yari i Nyandungu ku wa 20 Ukwakira 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .