Iyi hoteli iherereye ahazwi nko ku i Taba mu Karere ka Huye. Iri muri metero 300 uvuye kuri Stade ya Huye. Itanga serivisi z’amacumbi, kwakira inama, ibirori n’imihango itandukanye.
Hoteli Mater Boni Consilii ifite ibyumba 98 birimo ibishobora kwakira umuntu umwe kugera ku byakira abanyacyubahiro ndetse n’Umukuru w’Igihugu.
Iyi hotel yazamuriwe urwego iva ku nyenyeri eshatu, ihabwa enye. Byakozwe mu nkubiri yo gushaka amahoteli ari ku rwego rwo kwakira amakipe y’ibihugu kugira ngo Stade Mpuzamahanga yakire imikino mpuzamahanga.
I Huye ni ho hari stade u Rwanda rwemerewe kwakiriraho imikino yo ku rwego mpuzamahanga yaba ihuza amakipe ndetse n’iy’ibihugu.
Muri hoteli, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwazamuriye urwego harimo Credo na Mater Boni Consilii. Zavuye ku nyenyeri eshatu, zihabwa enye nyuma y’amavugurura zakoze.
Icyemezo izi hoteli zahawe ku wa 26 Gicurasi uyu mwaka, kigaragaza ko zizamara imyaka ibiri [kugeza muri Gicurasi 2025] zifite inyenyeri enye.
Nyuma y’iki gihe hazongera hakorwe igenzura harebwe niba zishobora kuyigumana cyangwa zongererwe urwego mu gihe zaba zakoze andi mavugurura.
Mater Boni Consilii yavuguruye inyubako yo gukoreramo siporo (gyms), ahafatirwa amafunguro, isigwa amarangi n’ibindi.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Hoteli Mater Boni Consilii, Ngoga Dominique, yavuze ko ubu bishimira ko yazamuriwe urwego.
Ati “Turi ku rwego rw’inyenyeri enye, bivuze ko dutanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru, rwegereye izo nakwita iz’ikirenga [zitangwa no hoteli z’inyenyeri eshanu].’’
“Ikintu dufite gitandukanye na mbere, ni uko guhera kuri serivisi z’amacumbi, aho abantu barira, ibyo barya, ibigendanye n’abakozi n’imyidagaduro byose twarabinogeje tubyongerera ubwiza.’’
Yashimiye RDB yabahaye ubujyanama ku byarushaho gukorwa kugira ngo serivisi zirusheho kwaguka.
Ngoga yavuze ko urugendo rukomeje rwo kurushaho kunoza serivisi nziza zigenerwa abakiliya bijyanye n’ibyifuzo byabo.
Ati “Icyo abakiliya bakenera ni byo tuzakomeza kunoza. Ibyo bashaka bigenda byiyongera. Ni urugendo, tuzakomeza tunoza kurushaho. Hari n’igihe umuntu ahindura ibara gusa kugira ngo abinoze byisumbuye.’’
Hoteli Mater Boni Consilii yanavuguruye ahakirirwaga amakipe y’ibihugu ndetse abakozi bayo bongererwa ubumenyi bakeneye gukoresha kugira ngo serivisi zitangwa zibe zitandukanye n’izisanzwe.
Ati “Abakiliya turi kwakira uyu munsi babona serivisi zisumbuyeho.’’
Hoteli Mater Boni Consilii iherereye ahazwi nko ku i Taba mu Karere ka Huye. Iri muri metero 300 uvuye kuri Stade ya Huye. Itanga serivisi z’amacumbi, kwakira inama, ibirori n’imihango itandukanye.
Amafoto: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!