00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Golf Tourism, ubwoko bushya bw’ubukerarugendo u Rwanda ruhanze amaso

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 November 2022 saa 09:54
Yasuwe :

Ntawe ugishidikanya ko ubukerarugendo bumaze kuba inkingi ya mwamba mu bukungu bw’u Rwanda, biturutse ku kayabo uru rwego rwinjiza mu gihugu buri mwaka.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, igaragaza ko amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo mu bukungu bw’u Rwanda mu 2021 yageze kuri miliyoni 164$, bivuze ko yazamutseho 25% ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2020.

Kwiyongera kw’aya mafaranga kwaturutse ahanini ku kuzamuka k’umubare w’abasura u Rwanda, aho nibura mu 2021 banganaga n’ibihumbi 512.

Urwego rwo kwakira inama n’ibirori ruri mu zinjije menshi kuko yari miliyoni 12,5$ mu 2021, avuye kuri miliyoni 5,4$ mu 2020. Mu bindi byagize uruhare mu kongera amafaranga ava mu bukerarugendo harimo ubushingiye ku ngagi ndetse na Pariki y’Igihugu y’Akagera.

U Rwanda mu nzira zo kwimakaza ubukerarugendo bushingiye kuri Golf

Uretse ibijyanye n’inama n’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, kuri ubu u Rwanda rwatangiye kwimakaza ubundi bwoko bushya bw’ubukerarugendo bushingiye ku mikino.

Mu 2021 ibikorwa by’imikino ni byo byagize uruhare mu kuzamura umubare w’abasura igihugu, kuko u Rwanda rwakiriye amarushanwa arimo Basketball Africa League (BAL), Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo n’abagore n’imikino nyafurika muri Basketball, FIBA AfroBasket 2021.

Mu rwego rwo gukomeza muri uwo mujyo, kuri ubu igihugu kiri kwimakaza ibijyanye n’ubukerarugendo bushingiye kuri Golf, ibizwi nka ’Golf Tourism’.

Iki cyerekezo nicyo cyatumye hafatwa umwanzuro wo kuvugurura no kwagura Ikibuga cya Golf cya Kigali (Kigali Golf Resort & Villas) giherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kacyiru.

Iki kibuga cya Golf cya Kigali cyaraguwe mu buryo bugaragarira amaso kuko cyavuye ku myobo icyenda cyari gifite kigera kuri 18. Cyavuye kandi ku buso bwa hegitari 18 cyari gifite mbere, bugera kuri hegitari 52.

Uretse igice cya mbere cyari gisanzwe cyavuguruwe, hubatswe ikindi gice cya kabiri kiri hakurya y’umuhanda uva Kacyiru kuri za Minisiteri ugana i Nyarutarama.

Iki gice cya kabiri cyubatswe ni nacyo kinini, kuko kirimo imyobo 12 muri 18 igize iki kibuga cyose. Ibice bibiri by’iki kibuga bihuzwa n’inzira yo munsi y’ubutaka yubatswe, yambukiranya kaburimbo.

Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga, Leta y’u Rwanda yashoye miliyari 17,7 Frw, zikubiyemo kubaka ikibuga ubwacyo, kugura imashini yo kucyitaho, kubaka inzu zizakenerwa ku kibuga (shelter houses) n’ibindi bikorwa byo gutunganya iruhande rwacyo, kugira ngo ikibuga kijye ku rwego mpuzamahanga.

Imirimo yarangiye ifatwa nk’icyiciro cya mbere kuko biteganyijwe ko mu cyiciro cya kabiri kizarangira mu 2025, hazubakwa hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu, inzu yakirirwamo abagana iki kibuga ndetse n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Iyi mirimo yose izatwara miliyoni 140$, gusa biteganyijwe ko muri iki cyiciro cya kabiri u Rwanda ruzafatanya n’abashoramari batandukanye babyifuza.

Iri shoramari ryakozwe n’u Rwanda nta kindi rigamije uretse kubasha kwinjira ku isoko ry’ubukerarugendo bushingiye kuri Golf, kuri ubu ribarirwa agaciro miliyari $44.

Ubu bwoko bw’ubukerarugendo bugenda burushaho gukura kuko kuva mu 2019 buzamuka ku kigero cya 11%.

Nubwo bimeze gutyo, muri iri shoramari, Umugabane wa Afurika usa n’uwasigaye inyuma kuko Afurika ifite ibibuga bya Golf bitagera ku 1000, bitageze no kuri 2% y’ibibuga bya Golf byose ku Isi.

Muri ibyo bibuga biri muri Afurika, ibigera kuri 52% biri muri Afurika y’Epfo, nabyo kandi ibyinshi kuri uyu mugabane bikaba biciriritse kuko bigizwe n’imyobo icyenda.

Ibi byose bigaragaza ko u Rwanda rufite amahirwe yo kubyaza umusaruro ubu bukerarugendo bukigenda biguru ntege ku mugabane wa Afurika.

Ku Isi habarirwa abantu miliyoni 56 bakina Golf barimo miliyoni 26,7 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, miiyoni 5 bo muri Canada, miliyoni 5,5 b’i Burayi na miliyoni 14 bo mu Buyapani.

Imibare igaragaza ko muri aba bose, abari hagati ya 5% na 10% buri mwaka bakora ingendo bajya gukinira ku bibuga bitandukanye. Ku bw’ibyo, mu minsi mike ntibizagutangaze utangiye no kubabona kuri Kigali Golf Resort & Villas.

Bamwe batangiye kukiganura

Ubukerarugendo bushingiye kuri golf bukorwa mu byiciro bitandukanye birimo kwakira amarushanwa akomeye, kuko ufite ikibuga cyiza, kwakira abashaka kwiga umukino wa golf baba abaturutse imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga, kwakira abaje mu bindi bikorwa nk’inama cyangwa ubutembere ariko bikarangira banifuje kumenya byinshi kuri uyu mukino.

Mu bihugu byateye imbere usanga ibibuga bya golf bininjiza n’amafaranga biturutse mu baje badashaka gukina ahubwo bagamije kuhatemberera no kuharuhukira kubera ubwiza buba buhari.

Kuva Kigali Golf Resort & Villas yavugururwa mu Rwanda naho hatangijwe ibikorwa nk’ibi birimo n’icyiswe ’Golf for Conservation’ cyateguwe n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera.

Iki gikorwa cyari kigamije kwita ku bukerarugendo bushingiye ku mukino wa Golf cyabaye ku wa 27 Ugushyingo 2022.

Abitabiriye iki gikorwa batemberejwe ibice bitandukanye bigize iki kibuga. Mu kugitembera bahawe amahirwe yo kwigishwa no guhabwa ubumenyi bw’ibanze mu gukina Golf.

Muri uyu mukino bigishijwe ibice byawo bibiri by’ingenzi. Mu gice cya mbere bigishijwe gukina "Putting", ikinwa umukinnyi yegereye umwobo, ndetse anatera agapira mu buryo bworoheje. Mu gice cya kabiri bigishishwa "Range", aho umukinnyi atera agapira akoresheje imbaraga, akagatera kure hashoboka.

Abagize uruhare bose bamaze gukina no gusura ikibuga, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba, Ngenzi Yves, yavuze ko ari amahirwe baba babonye yo kumenyekanisha ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga.

Ati "Iki ni igikorwa twateguye kugira ngo twerekane intambwe tumaze kugeraho mu bukerarugendo, ariko tunakangurira abataramenya agaciro ko kubungabunga ibidukikije bakamenya. Iki kibuga cya Golf gikurura ba mukerarugendo kandi benshi, twifuza ko bazana na bagenzi babo."

Kugeza ubu mu bukerarugendo bukorerwa muri Kigali Golf Resort & Villas harimo n’ubujyanye no kureba inyoni z’amoko atandukanye.

Abasuye ubu bwoko bw’inyoni babashije kubona 60, ariko Umuyobozi w’iki kibuga, Nicolas Raoul, avuga hamaze kuboneka ubwoko 72. Izi nyoni ni bimwe mu bituma ba mukerarugendo baza gusura iki kibuga batifuza kuhava ndetse no kuhagaruka.

Ati "Ubukerarugendo bushingiye ku mukino wa Golf burimo gutera imbere hano mu Rwanda. Kugeza ubu umubare ni munini, numvise muvuga ko mwaboye ubwoko 60, ariko umuntu uza kuzifotora buri cyumweru amaze kubona 72. Zirarindwa rero kuko arizo musingi wo gutuma ba mukerarugendo baguma hano."

Muri Nzeri kugeza mu kuboza, ibihugu byinshi by’u Burayi biba biri mu bihe by’ubukonje. Uyu aba ari umwanya mwiza kuri Afurika cyane cyane u Rwanda, kugira ngo hasurwe n’inyoni zivuye i Burayi zihunga ubukonje.

Muri icyo gihe bigaragara ko mu Rwanda ubukerarugendo buba buri hejuru kubera abaza kuzireba mu Rwanda. Byibuze mu minsi izi nyoni zidahari, ubushakashatsi bugaragaza ko bahamara iminsi irindwi no munsi yayo. Mu gihe zihari bahamara iminsi 15 kuzamura.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe na "Miss Eco Tourism Africa", Bazayit Tadesse, uri gutembera mu Rwanda, aho yatangajwe no kwibonera u Rwanda, uko bakira abantu ndetse n’uko abona ubukerarugendo bumeze.

Yagize ati "Ngikandagira ku butaka bw’u Rwanda nabonye bisa nko kugera mu ijuru. Isuku yaho yo narayikunze cyane. Nakunze byinshi ku bukerarugendo bw’u Rwanda, uko batwakiriye ndetse n’ubumwe bafitanye mu gukora ako kazi.”

"Ntacyo nabona mvuga kuko ntindijwe no kujya iwacu ngo mbyigishe urubyiruko rwaho. Ikamba mfite hari byinshi ngiye gukorana naryo bifite aho bihuriye na Kigali ndetse na Addis Ababa. Byose bizaba byitsa ku rubyiruko rugomba kwita ku bidukikije."

Kubera ubunini bw'ikibuga haba hari n'utumodoka dutwara abantu
Abasura Kigali Golf Resort & Villas babasha kwirebera n'amoko y'inyoni atandukanye aba muri iki kibuga
Ikibuga cya Golf cya Kigali gisigaye kigendererwa n'abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi
Ku Kibuga cya Golf cya Kigali hari n'inzu ishobora kwakira abaje gukina uyu mukino
Iki kibuga cyakira abantu bashaka kwiga gukina Golf cyangwa abasanzwe bayikina
Abashaka kwiga umukino wa Golf nabo barafashwa
U Rwanda rufite intego yo kuba igicumbi cy'ubukerarugendo bushingiye kuri Golf muri Afurika
Miss Bazayit Tadesse yashimishijwe n'ibihe yagiriye ku Kibuga cya Golf cya Kigali
Abasura Kigali Golf Resort & Villas bashobora no kuhagorobereza bafata icyo kunywa
Ku Kibuga cya Golf cya Kigali hari n'inzu ishobora kwakira abaje gukina uyu mukino
Miss Eco Tourism Africa, Bazayit Tadesse yashimye icyerekezo cy'u Rwanda mu bijyanye n'ubukerarugendo bushingiye kuri Golf
Abasura Kigali Golf Resort & Villas babasha kwirebera n'amoko y'inyoni atandukanye aba muri iki kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .