00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green Sports Park, umushinga w’ubukerarugendo wahesheje ikuzo igare i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 16 June 2022 saa 02:46
Yasuwe :

Mu 2014 ni bwo Ngarambe Jean Paul yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka ahantu ho kwidagadurira no kuruhukira binyuze mu mikino itandukanye yise Green Sports Park.

Uyu mushinga uherereye mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Uri ku buso bwa hegitari imwe.

Green Sports Park ifite umwihariko wo kuba ari wo mushinga wa mbere mu Mujyi wa Kigali wahurije hamwe imikino itandukanye aho abanyamujyi bashobora guhurira bagakina, bakanaharuhukira nyuma yo kuva ku kazi birirwamo buri munsi.

Imikino iyirimo iyobowe n’uw’amagare yo mu misozi [Mountain Bike], wiyongeraho Basketball, Badminton, Volleyball, Beach Volleyball, PingPong, Beach Tennis, Mini-Football, Chess, imyitozo ngororamubiri ikorerwa muri gym tonic, gukina igisoro ndetse no gukora siporo abantu bifashishije ‘escalier’.

Green Sports Park yubatse mu buryo butangiza ibidukikije bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu n’Isi muri rusange. Ibikoresho byose byifashishijwe ntibyangiza ibidukikije.

Umuyobozi wa Green Sports Park, Ngarambe Jean Paul, yabwiye IGIHE ko yatekereje uyu mushinga nk’umuntu usanzwe akunda imikino ariko ushaka no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku igare.

Yavuze ko mu mikino yose ihabarizwa bahisemo guteza imbere uw’amagare yo mu misozi nk’ugomba guhagararira indi.

Muri Green Sports Park hatunganyijwe inzira yabugenewe yifashishwa n’abakina Isiganwa ry’Amagare yo mu Misozi, ireshya n’ikilometero kirenga kimwe.

Yakomeje avuga ko “Muri uwo musozi hari inzira izajya inyuramo amagare [izwi nka Mountain Bike Trail], aho ababishaka bamanuka n’aho baterera bagana ku musozi.’’

“Iyo ufite iyo mikino yose ufata umwe nk’uhagarariye indi, twahisemo inzira y’amagare kuko ubu u Rwanda rutera imbere kandi ruhanze amaso ubukerarugendo bushingiye ku igare.’’

Ngarambe yavuze ko batekereje ku mukino w’amagare kuko ubu winjiriza igihugu amadovize.

Ati “Twaravuze ngo reka dufate umukino w’igare, tuwutunganye neza uzajye ukurura ba mukerarugendo. Tuwutunganye ujye ukinwa.’’

Umuyobozi wa Green Sports Park, Ngarambe Jean Paul, yavuze ko yatekereje uyu mushinga ashaka guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku igare

  Umubiligi Simon ni we watunganyije inzira yifashishwa mu gukina amagare yo mu misozi

Mu 2014 ni bwo Ngarambe yatangiye umushinga wo kubaka ibibuga bitandukanye biri mu mushinga wa Green Sports Park.

Icyo gihe ni igitekerezo yagize ubwo we na bagenzi be bakundaga kujyana gutwara igare mu Karere ka Musanze, batekereje uburyo bakwegereza Abanyakigali ahantu bashobora gukinira uyu mukino.

Ati “Nakundaga siporo, twajyaga mu Kinigi kunyonga igare tukava muri Musanze tukajya Burera na Ruhondo. Nibajije nti ‘Niba amagare tujya kuyanyongera mu Ruhengeri kuki tutabikora hano?’.’’

Yavuze ko yaganiriye n’abarimo Umuyobozi w’Ikigo gitegura abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare, ‘Africa Rising Cycling Center (ARCC)’, kiri i Musanze, amugisha inama y’icyo yakora, amuhuza n’Umubiligi witwa Simon.

Ati “Namubajije niba nakora uwo mukino angira inama yo gukorana na Simon mu kubaka inzira y’amagare. Twaratemberanye, ambwira uko nabigenza. Narabikunze, ntekereza uko nabyegereza n’abo muri Kigali.’’

Mu myaka umunani ishize ni bwo yatangiye gutera ibiti n’ubusitani bufasha abahagana kuruhuka no guhumeka neza.

Simon Charles Andre Hupperetz yabwiye IGIHE ko iyo mirimo yayitangiye mu mwaka ushize. Ati “Tumaze umwaka dutangiye kubaka inzira y’amagare. Hari ibyo tukiri kunoza kurushaho no kwagura ibice bimwe biyigize ku buryo byorohera abantu kuzamuka.’’

Yasobanuye ko iyi nzira ari umwihariko ku Rwanda. Ifite inzira wagereranya n’imikingo, 12. Ati “Abanyonzi bafite amahitamo bashobora gukora bigendanye n’ubumenyi bwabo n’icyizere bifitiye. Aho [inzira] itangirira hari n’aho abanyonzi bato n’abana bashobora kwitoreza hatagoranye.’’

Simon yavuze ko mu gihe kiri imbere, iyi nzira izagurwa mu kurushaho gufasha abantu bashaka gukina byo kwishimisha cyangwa abitoreza kwitabira amarushanwa nk’ababigize umwuga.

Yagaragaje ko Green Sports Park iri ku rwego rwo kwakira imyitozo y’abakinnyi b’amagare yo mu misozi ndetse ikaba yanakira amarushanwa arimo nka Rwandan Epic mu gihe biri ngombwa.

Ati “Tugomba kwibuka ko pariki yagenewe amagare ari nk’ahantu ho kuruhukira. Umwihariko wayo uzatuma ikurura abakina amagare yo mu misozi nko kwishimisha mu Mujyi wa Kigali.’’

Simon yanagaragaje ko hari n’intambwe yatangiye guterwa yo kwigisha amakipe y’imbere mu gihugu uburyo inzira z’amagare yo mu misozi zishushanywa n’uko zubakwa.

Simon amanuka mu nzira y'amagare yagize uruhare mu iyubakwa ryayo

  Abanyakigali bafunguriwe amarembo muri Green Sports Park

Muri Mutarama 2022 nibwo Green Sports Park yafunguwe ariko muri uku kwezi habaye ibirori byo gutangira kuyibyaza umusaruro ku mugaragaro.

Ngarambe yavuze ko batekereje kuwutangiza ku mugaragaro, Abanyarwanda bakamenya ko hari ahantu hatunganyijwe bashobora kwidagadurira.

Ati “Kuri ubu Abanyakigali bafite ahantu bashobora guterera hagezweho, hari inzira ziharuye. Hari n’inzira ya mbere yatunganyijwe yakoreshwa mu mukino w’igare.’’

Green Sports Park ni ahantu Abanyakigali bashobora kwidagadurira binyuze mu mikino itandukanye

  Abaganuye aha hantu baranyuzwe

Byukusenge Nathan wahoze ari umukinnyi mu Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare akaza guhagarika gukina mu 2016, ni umwe mu bitabiriye ibirori byo gutangiza Green Sports Park.

Yagize ati “Nashimye igitekerezo bagize cyo gukora ahantu ho gukinira amagare yo mu misozi no gufasha abashaka kubyiga. Yubatse mu buryo bwafasha uwayitorejeho kuba yahatana mu marushanwa mpuzamahanga.’’

Byukusenge yakinnye umukino w’amagare y’imisozi (Mountain Bike), yitabiriye Shampiyona y’Isi yabereye muri Espagne mu 2015.

Yavuze ko hari ibyo basabye ba nyiri Green Sports Park kunoza ku buryo yakagurwa ikaba ngari, ikaba yakwakira nka Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare mu misozi.

Byukusenge yakinnye umukino w’amagare y’imisozi (Mountain Bike), ndetse yitabiriye Shampiyona y’Isi yabereye muri Espagne mu 2015

Usibye ibibuga biyirimo, iyi pariki inafite Inzu ndangamuco irimo ibikoresho gakondo byo mu Rwanda rwo hambere.

Umusozi uriho umushinga wa Green Sports Park wahoze nta biti biwuriho, ubu byaratewe ndetse hazamurwa imbuto n’ibyatsi byawugaruriye ubuzima.

Kugeza ubu nta kiguzi bisaba k’ushaka kwinjira muri Green Sports Park, gusa ababishaka babisaba mbere kugira ngo amakipe cyangwa abantu benshi badahurira mu kibuga kimwe ntibidagadure ku rwego bifuzaga.

Iyi pariki yashyiriweho guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku igare

Byukusenge Nathan yashimye abagize igitekerezo cyo kubaka ahantu hashobora gukinirwa amagare mu misozi
N'abanyamahanga bitabiriye iki gikorwa
Umukino w'amagare uri mu ihanze amaso ndetse ishobora kubakirwaho ubukerarugendo
Ni ahantu hafite ubuhaname ku buryo hanakoreshwa mu mikino ikomeye
Iyi pariki iherereye i Gahanga, yubatse ku buso bwa hegitari imwe
Hubatswe inzira yifashishwa n'abakina umukino w'amagare mu misozi
Muri Green Park Gahanga hazakinirwa ku munsi ubanziriza Rwandan Epic 2022

N’indi mikino yahawe agaciro

Muri iyi pariki hakinirwa imikino itandukanye irimo na Volleyball yo ku mucanga
Buri wese arahisanga bitewe n'umukino akunda
Abakunzi ba PingPong na bo batekerejweho

Yubatswe mu buryo bubungabunga ibidukikije

Hubatswe mu buryo butangiza ibidukikije! Intebe zubakishijwe ibiti n'amatafari
Hatewe ibiti n'ubusitani bubereye ijisho
Iyi pariki yatangiye kubakwa mu myaka umunani ishize

Inzu ndangamuco yashyizwemo ibikoresho byo hambere

Inzu Ndangamuco yashyizwemo ibikoresho gakondo
Birimo ibikoresho byifashishwaga mu Rwanda rwo hambere
Isaso ryo hambere ng'iryo imiterere ryabaga rifite

Green Sports Park yafunguriwe Abanyakigali

Byari ibyishimo ubwo Green Sports Park yafungurwaga
Green Sports Park yatangijwe ku mugaragaro mu birori bibereye ijisho
Iyi pariki iherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro
Umubiligi Simon Charles Andre Hupperetz na Byukusenge Nathan wahoze ari umukinnyi mu Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare bari mu bitabiriye iki gikorwa
Abitabiriye iki gikorwa bari bafite akanyamuneza ku maso

Amafoto: Ishema Benny


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .