00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe urugendo ruzafasha abantu gusoza umwaka basura Pariki ya Nyungwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 November 2022 saa 05:58
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi 46 gusa ngo umwaka wa 2022 ugere ku musozo, Global Line Safairs yateguye urugendo rwo gufasha abantu batandukanye gusoza umwaka neza kandi mu byishimo batemberera muri nyungwe mu rugendo rw’iminsi ibiri.

Uru rugendo rwiswe “Breath Again Tour” ruteganyijwe ku itariki ya 26 na 27 Ugushyingo 2022.

Mu Kiganiro IGIHE yagiranye n’umukozi ushinzwe gutegura ingendo muri Global line Safaris Rugamba Alexis yasobanuye impamvu yo gutegura uru rugendo n’imvano y’izina rwahawe.

Yavuze ko ku kijyane n’impamvu y’izina Breath again tour, rituruka ku kuba abantu bari bamaze igihe mu bakora akazi nta mwanya wo kuruhuka, bityo muri uru rugendo bazabona umwanya uhagije wo kuruhuka no gutemberana n’imiryango yabo.

Yagaragaje ko abazarwitabira bazahagurukira i Kigali Remera na Nyabugogo berekeza kuri Pariki ya Nyungwe ku wa 26 Ugushyingo, aho bazacumbika mu Karere ka Nyamagabe ahazwi nka Kitabi.

Aho niho hazashyirwa y’amatente meza asanzwe yifashishwa mu gihe cy’ingendo z’ubukerarugendo zitegurwa n’iki kigo ahantu hanyuranye. Aha kandi hazanafatirwa amafunguro y’iryo joro.

Abasura bazinjira mu ishyamba rya Nyungwe ku wa 27 Ugushyingo 2022 mu gitondo aho bazasura mu byiciro bibiri bizagenwa n’amahitamo yabo.

Itsinda rimwe rizahitamo gusura ikiraro cyo mu Kirere kizwi nka Canopy Walk away irindi rizure isumo rya Ndambarare, ariko bikorwe hagendewe ku mahitamo y’abarwitabiriye.

Ubusanzwe Ikiraro cyo mu bushorishori kiri muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe cya Canopy walk ni kimwe mu bintu bikurura ba mukerarugendo basura iyi pariki kuko iyo umuntu ari kugenda hasi mu ishyamba atabasha kuyireba neza.

Canopy Walkway yubatswe mu 2010 ifite metero 160 z’uburebure. Ikimara kubakwa yazamuye umubare w’Abanyarwanda basura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Ku rundi ruhande ariko abazasura Isumo rya Ndamabarare bazabasha kureba amazi amanuka ku musozi ari menshi nka kimwe mu bintu bishimisha uwasuye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuko amanukana umuvuduko mwinshi aturuka hejuru.

Muri Pariki ya Nyungwe hari amasumo abiri meza arimo irya Kamiranzovu na Ndambarare.

Abashaka gusura ibyiza bitatse Pariki ya Nyungwe bagasobanurirwa byinshi bijyanye n’ubukerarugendo n’abashinzwe gutembereza ba mukerarugendo babifitiye ubunararibonye bashobora kwifashisha imbuga nkoranyambaga za Global line safaris bakamenya byinshi kuri urwo rugendo.

Muri Nyungwe ni hamwe hari ibintu byinshi bikurura ba mukerarugendo
Hateguwe urugendo ruzafasha abantu gusoza umwaka basura Pariki ya Nyungwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .