Ni inzozi zamaze kuba impamo kuko uruganda Afrinest Engineering rugeze kure rwubaka ubwato buzaba burimo hoteli buzwi nka Mantis Kivu Queen Uburanga. Ni ubwato bufite uburebure bwa metero 35, bukagira ibyumba 11, restaurants, akabari, ubwogero, Jacuzzi n’ibindi.
Ubu bwato bugeze kuri 85 % bwubakwa mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Bwishyura mu minota mike uvuye mu Mujyi wa Karongi werekeza i Nyamasheke munsi y’umuhanda uzwi nka Kivu Belt.
Buranga Hugues Simba, Umugenzuzi w’ibikorwa by’uruganda Afrinest Engineering yabwiye IGIHE ko intego ari ukuba uruganda rwa mbere rukora ubwato mu Rwanda, bwaba ubukoreshwa mu bukerarugendo ndetse n’ubukoreshwa mu buryo busanzwe.
Muri uru ruganda rufite abakozi basaga 80 barimo abanyarwanda n’abanyamahanga uhasanga ubwato bushya buri gukorwa bwaba ubw’ubukerarugendo ndetse n’ubuzajya butwara abantu. Hari kandi n’ubundi butandukanye buparitse bwaje bwangiritse butegereje gusanwa.
Buranga yabwiye IGIHE ko batangiye mu mpera za 2019 ariko bagakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.
Ati “Impamvu ya mbere twatangiye ni uko hari abantu benshi babidusabaga, hari hari icyo cyifuzo cy’uko byakorwa , isoko ryari rihari. Ikindi nk’uko dufite umutekano ahandi hose, no mu Kivu dufitemo umutekano, byatumye tubyinjiramo.”
Intego y’uru ruganda ni uguhaza u Rwanda ku bijyanye n’ubwato bw’ubwoko butandukanye. Abanyamahanga barimo n’Abanye-Congo basangiye n’u Rwanda Ikiyaga cya Kivu batangiye gutanga ubusabe bwo gukorerwa ubwato bugezweho.
Ku nkuta z’uruganda Afrinest Engineering ubisikana n’ibishushanyo mbonera biriho ubwoko butandukanye bw’ubwato urwo ruganda rwifuza kujya rukora burimo n’ubuzaba bufite metero 75, burimo utubyiniro, ibyumba byinshi, utubari n’ibindi.
Buranga yavuze ko bahereye ku bwato bw’ubukerarugendo kuko aribwo bwari bukenewe cyane.
Ati “Twatangiriye ku isoko ry’ubukerarugendo kuko igihugu cyacu kiradufasha mu bukerarugendo, gifite isoko rya Visit Rwanda, niho muzabona buriya bwato buzaba ari hoteli ireremba hejuru y’amazi ariko mu mitekerereze yacu twatekereje […] bitewe n’ibyo duha isoko twizeye ko rizavuka.”
Nyuma ya Mantis Kivu Queen Uburanga, byitezwe ko hazubakwa ubundi bwato bwinshi bwo muri ubwo bwoko, bugashyirwa ku isoko. Ubwa mbere nibumara kuzura vuba aha, buzahabwa sosiyete ya Mantis isanzwe imenyerwe mu gucunga za hoteli ibubyaze umusaruro.
Gutoranya Karongi nk’icyicaro cy’uruganda nabyo ntibyapfuye kuza, kuko Buranga avuga ko igice cya Karongi gikora ku kiyaga cya Kivu aricyo kirimo ibirwa n’ibikombe byinshi, bigabanya imiyaga itera imiraba mu Kivu ku buryo bitabangamira aho ubwato bukorerwa cyangwa buparitse.
Iri shoramari Buranga avuga ko ari iry’igihe kirekire ku buryo bifuza uruganda rwagutse ruzaba rufite abakozi basaga 300 mu myaka itanu iri imbere.
Ati “Ni uruganda ruzahoraho, ntabwo ruje gukora imyaka itatu cyangwa itanu ngo rufunge. Bitewe n’isoko ndetse n’uburyo tuzanye hazaba harimo ubwato butandukanye ubw’ubukerarugendo, ubutwara abantu n’ibintu, ubwato bwo kwishimisha, abashaka gukina mu mazi n’ibindi.”
Uru ruganda rwashowemo imari n’abanyarwanda ari nabo bafitemo imigabane myinshi ndetse n’umunyamahanga umwe.
Ni uruganda kandi rubungabunga ibidukikije kuko hari uburyo bufata amavuta yakoreshejwe muri moteri n’izindi mashini zifashishwa, akabyazwamo ibindi nk’ingufu z’amashanyarazi aho kuyareka ngo amanukire mu kiyaga cya Kivu.
Hari gutegurwa kandi ishuri rizahugura urubyiruko n’abandi bashaka kugira ubumenyi ku mikorere y’ubwato.
Kuri ubu hari aba mbere batangiye guhugurwa nubwo babifatanya no kuba abakozi b’urwo ruganda.
Izabayo Habiba w’imyaka 23, nyuma yo kurangiza amasomo y’ubukanishi muri IPRC Karongi, amaze amezi arindwi muri uru ruganda.
Yabwiye IGIHE ko bimaze kumugeza kuri byinshi birimo ubumenyi bushya yungutse ndetse n’imibereho myiza.
Ati “Ndasaba abakobwa bagenzi banjye gutinyika kuko iyo watinyutse urabishobora kandi ni byiza kuko iyo ukora ukoresha amaboko no mu mutwe.”
Amafoto &Video: Mucyo Regis
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!