00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyanga cya Skol, mu butembere kuri Fazenda, ijoro ry’umunezero muri The Retreat: Ibyaranze urugendo rwa Edu i Kigali

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 November 2022 saa 12:53
Yasuwe :

‘Nta magambo yasobanura uko twaryohewe mu Rwanda’! Uko ni ko Edu Gaspar ushinzwe Siporo muri Arsenal n’umugore we n’umwana basohotse i Kigali bari kuvuga nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi itanu bari bamazemo mu Rwanda.

Edu yahoze ari umukinnyi ukomeye muri Arsenal, ndetse ni umwe mu bari bagize ikipe yatwaye Shampiyona mu Bwongereza idatsinzwe umukino n’imwe, Invincibles. Yambaraga nimero 17, ari yo yari iri ku mupira yahaye Clare Akamanzi uyobora RDB ubwo yamusezeraga ku wa Gatatu.

We n’umugore we, Paula Gaspar, n’umwana baryohewe n’ibihe byiza bagiriye mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere.

Bakigera i Kigali, bacumbitse muri The Retreat mu Kiyovu, imwe muri hotel zikomeye mu gihugu cyane ko ari nayo yacumbikiye Umwami w’u Bwongereza, Charles III, ubwo aheruka i Kigali akiri Igikomangoma.

Muri iyo hotel, baryohewe n’amafunguro asanzwe mu Rwanda nk’ibitoki n’ibindi, banywa ibinyobwa bisanzwe, ndetse birabanyura. Umugore we yashyize amafoto kuri Instagram bari kunywa Skol na Virunga, bigaragara ko yabageze ku nzoka.

Hari andi mashusho agaragaza Edu ari mu bwogero hamwe n’umukobwa we bishimanye, bari gukina.

Urugendo rwabo rwakomereje hirya no hino muri Kigali, bajya ahazwi nka Fazenda muri Mount Kigali, bahereza umukobwa wabo umunyenga ku ifarashi, akina n’abandi bana bari bahari mu mpera z’icyumweru.

Wari umwanya mwiza kuri uwo mwana, kuko yabashije kujya ku byicungo, ababyeyi nabo bakicara ahitaruye bumva akayaga k’i Kigali, baganira.

Urugendo rwabo barukomereje muri Pariki ya Akagera. Uko ari batatu baraye muri Ruzizi Tented Lodge. Babashije kwibonera inyamaswa z’ubwoko bwose buba muri iyi pariki ku buryo wabonaga banezerewe n’ibihe byiza bagiriye mu Rwanda.

Hari amashusho na none umugore wa Edu yashyize hanze, agaragaza umugabo we ari gutunganya igitanda cy’umukobwa we, agishyiraho inzitiramubu neza, n’andi amugaragaza aryamye mu museso wa kare, ari kureba kuri telefoni.

Urugendo rwabo rwari rufitanye isano na gahunda ya Visit Rwanda, yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda bikorwa n’Ikipe ya Arsenal abereye Umuyobozi ushinzwe Siporo.

Gahunda y’ubukerarugendo yabo bayikomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amashusho amugaragaza yunamira imibiri irushyinguyemo.

Gahunda ye yayisoje agirana ibiganiro n’abayobozi muri Ferwafa, RDB ndetse n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imitegurire y’Inama Mpuzamahanga.

Edu Gaspard n'umuryango we bishimiye serivisi za RwandAir
Edu yafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abakozi ba RwandAir ubwo yari ageze i Kigali
Yanejejwe n'ibihe byiza yagiriye i Kigali
Ubwo Edu yari ageze i Kigali yinjira mu modoka yamujyanye muri hotel
We n'umugore we n'umwana ubwo bari bageze i Kigali
Ababyeyi be bamwigishije gushushanya
Isabelli Gaspar atembera ku ifarashi
Umukobwa wa Edu yagize umwanya wo kumva umunyenga ku migozi iri kuri Mount Kigali
Edu n'umukobwa we bishimiye kugenda ku ifarashi mu misozi ya Kigali
Edu Gaspard n'umukobwa we bakinnye imikino itandukanye mu kwinezeza muri Fazenda Sengha
Aha bari mu mazi yo muri Pariki y'Akagera, bafata udufoto tw'urwibutso
We n'umukobwa we bishimiye ibihe byiza bagiriye muri Pariki y'Akagera
Basoje uruzinduko bafata ifoto y'urwibutso
Clare Akamanzi uyobora RDB aha Edu impano
Edu yahaye Clare Akamanzi umupira wa Arsenal uriho nimero 17 yambaraga
Yasize yanditse mu gitabo cy'abasuye urwibutso
Edu yashyize indabo ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziruruhukiyemo
Yafashe ifoto y'urwibutso ari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Edu yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .