00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imijyi ihenze ku Isi: New York na Singapore ku isonga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 December 2022 saa 09:12
Yasuwe :

Urutonde rwakozwe na Economist Intelligence Unit (EIU), rwashyize New York ku mwanya wa mbere mu mijyi ihenze kuyibamo ku Isi, aho yasimbuye Tel Aviv yari ku isonga umwaka ushize.

Iyi raporo ya EIU yagaragaje ko uyu mwaka ikiguzi cyo kuba mu mijyi ikomeye ku Isi cyiyongereyeho 8.1%. Intambara ya Ukraine n’ingaruka za Covid-19 ku ruhererekane rw’ibicuruzwa bishyirwa ku isonga mu byatumye ubu bwiyongere bubaho.

Urugero nko mu mujyi wa Istanbul izamuka ry’ibiciro ryiyongereyeho 86%, muri Buenos Aires ryiyongeraho 64%mu gihe nko muri Tehran ryiyongereyeho 57%.

Ubushakashatsi bwa EIU bwagereranyije ikiguzi cy’ibicuruzwa na serivisi mu mijyi 173 yo hirya no hino ku Isi. Hanarebwaga ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi zikenerwa buri munsi bigera kuri 200.

Izamuka ry’ibiciro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni imwe mu mpamvu ikomeye yatumye New York iba umujyi wa mbere uhenze ku Isi. Ni mu gihe Los Angeles na San Francisco, nayo iri mu mijyi ya mbere 10 ihenze uyu mwaka.

Ni ubwa mbere mu myaka 40 ishize izamuka ry’ibiciro rigera ku gipimo ririho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho muri Nyakanga ryageze ku 9.1% mu mezi 12 yari ashize.

EIU yavuze ko ‘intambara ya Ukraine, ibihano by’Abanyaburayi n’Abanyamerika ku Burusiya ndetse n’ingaruka za Covid-19 byabangamiye uruhererekane rw’ibicuruzwa, inyungu ku nguzanyo zirazamuka n’isoko ry’ivunjisha rigira ibibazo bituma ikiguzi cyo kubaho kizamuka ku isi’.

Umujyi wa Moscow wazamutse cyane kuri uru rutonde aho wavuye ku mwanya wa 88 ugera kuwa 37, naho St Petersburg iva ku mwanya wa 70 ijya ku mwanya wa 73 bitewe n’ibihano u Burayi na Amerika byafatiye u Burusiya.

Umujyi wa mbere uhenze ku Isi mu 2022 ni New York, ikurikirwa na Singapore, Tel Aviv yari ku mwanya wa mbere umwaka ushize yashyizwe ku mwanya wa gatatu.

Hong Kong na Los Angeles yaje ku mwanya wa kane, ikurikirwa na Zurich, Genève, San Francisco, Paris ku mwanya wa cyenda, Sydney na Copenhagen ku mwanya wa 10.

Imijyi 10 ihendutse mu yakorewemo ubushakashatsi ni Colombo, Bangalore, Algiers, Chennai, Ahmedabad, Almaty, Karachi, Tashkent, Tunis, Tehran, Tripoli na Damascus.

Mu mijyi yakorewemo ubushakashatsi, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byarazamutse cyane aho litiro imwe yazamutseho 22% bitewe n’uko ku Isi yose ibi biciro byazamutse.

Imijyi myinshi y’u Burayi yasubiye inyuma ku rutonde rw’iyihenze bitewe n’ikibazo cy’amashanyarazi na gaz ndetse n’ubukungu bwasubiye inyuma bigatuma agaciro k’ifaranga rya ‘Euro’ n’andi yo mu bihugu imbere gatakara. Imijyi ya Stockholm, Luxembourg na Lyon ni yo yasubiye inyuma cyane.

New York iri ku isonga mu mijyi ihenze mu 2022
Singapore iri ku mwanya wa kabiri mu mijyi ihenze
Tel Aviv yari ku mwanya wa mbere umwaka ushize ubu iri ku wa gatatu
Umujyi wa Hong Kong wubatse neza biri mu bituma uhenda
Los Angeles ni umujyi utigonderwa na buri wese
Zurich iri mu mijyi 10 ibamo abifite muri uyu mwaka
Ubwiza bwa Genève mu Busuwisi buyishyira mu mijyi ihenda
Umujyi wa San Francisco muri California wihagazeho
Paris ni umwe mu mijyi itabura mu yihenze
Umujyi wa Sydney muri Australia uri mu 10 ya mbere ihenze
Umujyi wa Copenhagen muri Denmark uri ku mwanya wa 10 mu yihenze mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .