Ni urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru TIME cyo muri Leta Zunwe Ubumwe za Amerika, hagendewe ku makuru yatanzwe n’abantu batandukanye, hitawe cyane ku mijyi muri iki gihe irimo gutanga ibintu bishya kandi bishamaje.
Ni urutonde rugaragaraho imijyi ikomeye nka Doha muri Qatar, aharimo gufungurwa hoteli 100 nshya zizakira abazitabira igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza.
Ni ibikorwa byose birimo kuba mu gihe ubukerarugendo mpuzamahanga bukomeje gufungurwa, nyuma y’igihe icyorezo cya COVID-19 cyarashegeshe inzego zose.
Kigali yaje kuri uru rutonde hagendewe kuri gahunda zashyizweho, nko guharira imwe mu mihanda ibikorwa byo kwidagadura nko ku Gisimenti cyangwa i Nyamirambo, cyangwa igihe kimwe mihanda igaharirwa n’abanyamaguru n’abagenda ku magare, ibizwi ka Car Free Day.
Kigali kandi ikataje mu iterambere ritangiza ibidukikije ndetse n’iterambere ry’ubukerarugendo.
Muri gahunda zashimwe harimo uburyo buzwi nka GuraRide bwo gukoresha amagare ahererekanywa mu mujyi.
Hari kandi kubaka imihanda mishya ijyanye n’igihe hagamijwe kugabanya umubyigano mu mujyi, no kubaka ikibuga gishya cya golf cya Kigali, giheruka kwagurwa ku buryo ubu gifite imyobo 18.
Mu byiza bya Kigali haheruka kwiyongeramo Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu, yubatswe ku buso bwa hegitari 121 mu kubungabunga igishanga gifitemo ubuso bwa hegitari 70 na hegitari 50
z’ishyamba. Iyi pariki ubu irimo amoko 62 y’ibimera n’inyoni zisaga amoko 100.
Mu bikorwa remezo bishya kandi harimo nka hoteli zirimo Four Points by Sheraton yafunguwe muri Kamena ihita yakira abitabiriye Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM).
Aho hiyongeraho umushinga wa rutura wo kubaka Ikibuga mpuzamahanga cy’indege mu Bugesera, umushinga biteganyijwe ko uzatwara miliyari 1.3 z’amadolari.
Uru rutonde rukorwa buri mwaka rugaragaraho ahandi hantu hane gusa ho muri afurika, ni ukuvuga Umujyi wa Nairobi muri Kenya, Pariki y’Igihugu ya Hwange muri Zimbabwe, Franschhoek wo muri Afurika y’Epfo na Pariki ya Lower Zambezi yo muri Zambia.
Umujyi wa Kigali wakomeje kugaragazwa n’abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bitwara ba mukerarugendo nk’ahantu ho gutemberera kubera ukuntu hatekanye kandi huje ubwiza nyaburanga.
Ibindi bice biza kuri uru rutonde ni Ras Al Khaimah (UAE), Park City (Utah), Galápagos Islands, Dolni Morava (Repubulika ya Tcheque), Seoul (Korea y’Epfo), Great Barrier Reef (Australia), Doha, (Qatar), Detroit, Kerala (u Buhinde), The Arctic, Ahmedabad (U Buhinde), València (Espagne), Queenstown, (Vouvelle Zelande)), Historic Silk Road Sites (Uzbekistan), São Paulo (Brazil) na Trans Bhutan Trail (Bhutan).
Hariho kandi Devon (U Bwongereza), Bali (Indonesia), International Space Station, Kyushu Island (u Buyapani), Rapa Nu (Chile), Salta (Argentina), Portree ( Scotland), Tofino (British Columbia), Boracay (Philippines), Madeira (Portugal), Miami (USA), El Chaltén (Argentina), Bogotá (Colombie), The Alentejo (Portugal) na Kaunas (Lithuania).
Haza na Setouchi Islands (Japan), Calabria (U Butaliyani), San Francisco (USA), Skelleftea (Suede), Copenhagen (Denmark), Marseilles ( UBufaransa), Thessaloniki (U Bugereki), Istanbul (Turikiya), Ilulissat (Greenland), Jamaica, Fremantle (Australia), Toronto (Canada) na Riviera Nayarit (Mexico), Portland (Ore).
Ibindi bice byashyizwe mu myaka 50 ya mbere
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!