00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kunanizanya kw’ibihugu bya Afurika byagaragajwe nk’imbogamizi y’iterambere ry’ubukerarugendo ku mugabane

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 2 December 2022 saa 11:11
Yasuwe :

Ibibazo byo ku mipaka bituma ba mukerarugendo batinjira mu bihugu bya Afurika ku buryo bworoshye byagaragajwe nka kimwe mu mbogamizi nyamukuru zibangamiye urwego rw’ubukerarugendo kuri uyu mugabane.

Izi mbogamizi zagaragajwe ku wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 mu Nama y’Ihuriro ry’abo mu bukerarugendo ku rwego rwa Afurika iteraniye i Kigali.

Iyi nama yiga ku mbogamizi zibangamiye uru rwego ndetse n’uko zakemurwa, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubukerarugendo muri Afurika, Cuthbert Ncube, Minisitiri w’Ubukerarugendo n’ibidukikije wa Eswatini, Mosese Vilakati na Frank Gisha uyobora urwego rw’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda.

Iri kuba mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe ubukerarugando.Iki cyumweru cyashyizweho mu gushyigikira isoko rihuza Afurika yose no kuribyaza umusaruro binyuze mu bukerarugendo bukorerwa ku mugabane wose ndetse n’ibindi bibazo byugarije uru rwego.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, Frank Gisha Mugisha yavuze ko nyuma yo kubona ko abacuruzi ndetse n’abandi bo mu bukerarugendo bagenda biguruntege mu guteza imbere iri soko ahubwo bakarindira za leta, bafashe iya mbere mu guhuza ibihugu 15 kugira ngo harebwe uko ryashyigikirwa.

Ati "Icyo dushaka ni ubufatanye hagati y’abacuruzi aho kugira ngo umukiliya ajye ku wundi mugabane agume muri Afurika. Turashaka gukorana cyane n’ibihugu bifitanye amasezerano n’igihugu cyacu, abikorera tubigiremo uruhare rufatika mu igurwa ry’ibicuruzwa na serivisi zacu."

Ni icyumeru kizanagaragaramo imurikagurisha ku bacuruza ibintu bitandukanye bo mu gihugu no hanze yacyo, aho abacuruzi bazaba bagaragaza ibyo bakora himakazwa gutanga serivisi zinoze ndetse bamwe bigira ku bandi bityo urwego rukarushaho kuzamuka.

Muri iyi nama Minisitiri w’Ubukerarugendo n’ibidukikije wa Eswatini, Moses Vilakati yavuze ko uburyo visa zitangwa ku bihugu bya Afurika ari imwe mu mbogamizi nyamukuru ibangamiye urwego rw’ubukerarugendo hagati y’ibihugu bya Afurika.

Yavuze ko hari ubwo umucuruzi yandika asaba kwemererwa kujya gucururiza mu gihugu runaka, bigafata igihe kirekire cyangwa uruhushya akarwimwa burundu, akemeza ko impamvu ibitera ari uko ihanahana ry’amakuru hagati y’ibihugu rikiri hasi cyane.

Ati "Iyo ufite ibicuruzwa ushaka kubijyana mu kindi gihugu, bitwara igihe kirekire uri ku mipaka kandi wenda utwaye ibyangirika vuba, ibi bikaba bishobora kuguhombya ku buryo burenze."

Ni ingingo ahuza na Mutumwinka Rwagasore Aretha, Umuyobozi mukuru wa Inkomoko, ikigo gitanga ubumenyi ku bacuruzi batandukanye, uvuga ko kutabona amakuru cyane cyane ajyanye n’uko igihugu runaka gikora na byo bikomeje gutuma abacuruzi bagorwa cyane.

Aba bose bemeza ko amategeko agenga kwinjira mu gihugu yaba amwe, mu gihe ubajijwe ibisabwa ngo winjire mu gihugu kimwe ntiwirirwe wongera kubibazwa ku rundi, ibituma umucuruzi cyangwa mukerarugendo adatinda ku mupaka.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubukerarugendo muri Afurika, Hon. Cuthbert Ncube yavuze ko ubukerarugendo hagati y’ibihugu bya Afurika bukeneye gushyirwamo imbaraga hibanzwe ku gufatanya kw’ibihugu bigize umugabane.

Yavuze ko bizakunda binyuze mu koroshya uburyo bw’imigenderanire hagati y’ibihugu, asaba inzego z’ubuyobozi gushyiraho akabo mu koroshya ibisabwa kwinjira mu bihugu byabo.

Ati "Nk’ubu turi kwishimira aho Afurika yacu igeze tubikorera mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. Iyo tuvuga u Rwanda nk’igihugu cy’imisozi igihumbi njye mvuga ko ari icy’imisozi igihumbi ndetse n’ibisubizo igihumbi."

Yashimiye u Rwanda uburyo rworohereza abashoramari ndetse na ba mukerarugendo barugana umunsi ku munsi mu kubona visa ku buryo bworoshye, ashimangira ko ubusanzwe Umunyafurika yagakwiriye kwinjira mu bihugu byose by’uyu mugabane nta visa asabwe, bityo ubukerarugendo bugatumbagira.

RwandAir iri mu bigo byitabiriye iri murikabikorwa
U Burundi nabwo bwagaragaje ko bufite byinshi bikurura ba mukerarugendo
Ariella Kageruka ushinzwe ubukerarugendo muri RDB aganira na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam
Ni inama yitabiriwe n'abo mu bihugu bitandukanye aho bose bagaragazaga umuco wabo
Nyuma yo gutanga ibitekerezo bigamije guteza imbere ubukerarugendo, abitabiriye Inama banasuye aho imurikagurisha riri kubera bihera ijisho ibicuruzwa na serivisi ziri gutangirwamo
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Ubukerarugendo muri Afurika, Hon. Cuthbert Ncube yashimiye u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera mu korohereza abashoramari
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka yagaragaje intambwe imaze guterwa n'u Rwanda muri uru rwego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .