00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abanyakinigi bari gushyashyana; biteze kungukira muri CHOGM

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 15 June 2022 saa 07:11
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, izateranira i Kigali mu cyumweru gitaha, bamwe mu baturage bakorera imirimo itandukanye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko na bo bayiteguye neza kandi bazayungukiramo nk’agace kabumbatiye ubukerarugendo bw’Igihugu.

Bavuga ko batangiye kuvugurura aho bakorera kugira ngo abashyitsi bazabasange ahantu heza ndetse babone n’aho kubakirira mu gihe cyose bazaba basuye ako gace gakora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikunze gusurwa na ba mukerarugendo benshi kubera ibyiza nyaburanga bihaboneka harimo Ibirunga n’inyamaswa nk’imbogo n’ingagi zo mu misozi miremire zisigaye hake ku Isi.

Biteganyijwe ko inama ya CHOGM 2022 izaba mu cyumweru gitaha, ikaziga ku ngingo zitandukanye zirimo izihangayikishije Isi muri iki gihe no gushakira hamwe ibisubizo birambye birimo iby’intambara, ubukungu, ubushomeri mu rubyiruko, ibyorezo ndetse n’ibibazo bifitanye isano n’ihindagurika ry’ikirere.

Bamwe mu bakora imirimo itandukanye mu Murenge wa Kinigi, bemeza ko biteguye kuzakira neza abashyitsi bazabagana kandi ko bazabungukiraho kugeza ku bakora ubuhinzi n’ubworozi.

Bakundukize Jean d’Amour, ucururiza mu isantere ya Ndabaruhuye hamwe mu ho ba mukerarugendo banyura bagiye kwinjira muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yagize ati "CHOGM tuyiteguye neza. Twafashe umwanzuro nk’abantu bakorera hano ngo tuvugurure isantere yacu ise neza n’abazadusura babone ko dusirimutse kuko yari ishaje.”

“Ubu izi nzu zose turi kuzivugurura nta yigomba gusigara. CHOGM yo tuzayungukiramo kuko ba mukerarugendo baziyongera ndetse n’abashoferi babatwara basigara baparitse hano bakabategereza."

"Iyo bari hano nitwe bahahira yaba amazi ba mukerarugendo bajyana, abasigaye hano nitwe tubatekera tukabakira ndetse n’ababatwaza imizigo iyo babahaye ku mafaranga na bo baza kwiyakirira hano. Twiteguye kumurika no gucuruza ibyo dukora ndetse n’abahinzi bazaduha ibirayi bazabyungukiramo kuko tuzabagurira neza.”

Habarurema Simeon we atanga serivisi muri Bar-Resto ndetse akagira na Alimentation muri Santere ya Kinigi. Na we yagize ati" Nk’abacuruzi natwe CHOGM tuyiteguye tunoza isuku na serivisi dutanga. Abatwara ba mukerarugendo n’ababatwaza imizigo bose twiteguye kubakira tukabona kuri ayo mafaranga.”

Umuyobozi wa sosiyete ‘Beyond the Gorillas Experience’ imenyereye kwakira ba mukerarugendo, Nzabonimpa Theodore, avuga ko kuri ubu bamaze kongera umubare w’abakozi bakoresha bagamije kuzarushaho gutanga serivisi nziza.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, ashimira abo baturage uburyo bagaragaje ubushake mu kwitegura CHOGM akabasaba kurushaho gutekereza uburyo bazayibyaza umusaruro.

Yagize ati" Biragaragara ko abaturage bari mu myiteguro kandi birashimishije ubona banoza ibyo bakora cyane cyane isuku kandi ni urugamba rusaba kujyanamo buri wese akabigira ibye. Ndabashimira ko bamaze kubyumva bakabigira ibyabo."

"Iyi CHOGM, bayibyaze umusaruro buri wese yumve ko hari icyo agomba kwereka umugana kuko ni umwanya myiza wo kwiyerekana kandi bakagira n’icyo bunguka buri wese afite intumbero yo kubaka Kinigi twifuza. Twiteguye ko abazaza batugana bazakirwa neza kandi bazabona ubudasa buzatuma bazahora badukumbura."

CHOGM igiye kubera mu Rwanda yagiye ikomwa mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19 cyibasiye u Rwanda n’Isi muri rusange kuko yari imaze igihe kirengga imyaka ibiri yitegurwa. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu baturuka mu bihugu 54 bigize umuryango wa Commonwealth.

Isantere ya Kinigi izwiho kunyurwamo na ba mukerarugendo benshi na yo yavuguruwe
Abacuruza ibinyobwa na bo bizeye ko bazungukira mu nama ya CHOGM
Imirimo yo kuvugurura inzu zishaje irarimbanyije
Abacuruza ibiribwa na bo bariteguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .