00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwemerewe kwakira inama mpuzamahanga y’ubukerarugendo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 30 November 2022 saa 08:26
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Inama ihuza abo mu bukerarugendo ku Isi (World Travel and Tourism Council: WTTC), bwatoye u Rwanda nk’Igihugu kizakira abazitabira iyi nama mpuzamahanga izaba iri kuba ku nshuro ya 23.

Byatangajwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022 mu nama ya ’WTTC2022’ imaze iminsi ibiri iri kubera i Riyadh muri Arabie Saoudite aho higiwe byinshi birimo no kurwanya ubukene, guteza imbere ubuzima, imiturire ndetse n’uburezi.

Ni inama ihuza abayobozi ba za guverinoma zitandukanye ndetse n’abo mu bigo bikomeye mu Isi birimo iby’ubwikorezi, iby’ubucuruzi n’ibindi, hagamijwe kwiga ku ngingo zitandukanye ziteza imbere ubwikorezi ndetse n’ubukerarugendo muri rusange.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yavuze ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira iyi nama, ndetse ko rwiteguye gukora buri kimwe kugira ngo izagende neza.

Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuba twatoranijwe kuzakira inama ya WTTC2023 i Kigali mu mwaka utaha. Ni ukuri turabyishimiye cyane, Nizeye ko mwiteguye kongera kubona ubwiza bwa Afurika.”

Inama y’uyu mwaka yitabiriwe n’abo mu bukerarugendo, abo mu bucuruzi butandukanye baba abo mu bigo bya za leta, abikorera ndetse n’abayobozi batandukanye.

Iyi nama yabereye mu muturirwa witiriwe Umwami Abdulaziz iherereye mu Mujyi wa Riyadh.

Yibanze ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo urwego rw’ubukerarugendo rwatezwa imbere ndetse no kurwubakira ubushobozi mu guhangana n’ingaruka ruhura nazo umunsi ku wundi.

U Rwanda rumaze kwandika amateka mu kwakira inama zikomeye bijyanye n’uko ari ahantu hafite umutekano udashidikanywaho, ubwiza nyaburanga, inyubako zigezweho zakira inama, amahoteli agezweho n’ibindi.

Ni inama ije mu gihe ubukerarugendo bw’u Rwanda bugeze ku kigero cya 80% mu kwigobotora Covid-19 kuko imibare ya RDB igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni $ 11, mu gihe mu 2021 na 2020 yinjije miliyoni $6 na miliyoni $ 5.9 nk’uko bikurikirana.

Akamanzi yavuze ko ari iby'agaciro kuba u Rwanda rwatoranijwe kuzakira Inama mpuzamahanga yiga ku bukerarugendo izaba umwaka utaha
Uwahoze ari Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Ban Ki-Moon nawe yari yitabiriye inama yiga ku iterambere ry'ubukerarugendo
Uwahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Theresa May (ibumoso) na we yitabiriye inama
Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Arabia Saoudite Ahmed Al Khateeb aganiriza abitabiriye iyi nama
Byari iby'ishimo i Riyadh nyuma yo kumenya ko u Rwanda ari rwo ruzakira WTTC2023
Ni inama ihuza ibigo bitandukanye byo mu Isi byaba iby'ubwikorezi. iby'ubucuruzi hamwe n'abayobozi batandukanye ndetse n'abandi bafite aho bahuriye n'ubwikorezi ndetse n'ubukererugendo
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi (uwa gatatu) yavuze ko u Rwanda ruzakora uko rushoboye kose kugira ngo inama izagende neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .