00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubufindo bw’inka zidumbaguza mu Kivu, indi sura y’ubukerarugendo butavugwa! (Video)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha, Nsanzimana Erneste
Kuya 17 November 2022 saa 07:20
Yasuwe :

Niba koko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, uburiri bwayo bwaba mu Burengerazuba by’umwihariko mu kiyaga cya Kivu cyangwa ku nkombe zacyo! Wabyemera neza uhageze, ukibonera inka zoga bugona zikambuka amazi y’ibirometero n’ibirometero, zigiye gushakisha ubwatsi ku birwa binyanyagiye muri icyo kiyaga.

Kuwa kane tariki 16 Ugushyingo 2022, ikirere cyabyutse gikeye mu mujyi wa Karongi. Nk’abanyamakuru akazi kari kenshi kuko ikirere cyiza nicyo gikora inkuru by’umwihariko iyo uza gukenera amashusho.

Ahagana saa cyenda z’igicamunsi, akazi k’ingenzi kari karangiye, njye na bagenzi banjye dushaka aho kuruhurira umutwe. Umwe mu basare bo kuri Bethany Hotel twari ducumbitsemo, yaduhaye amahitamo ku rutonde rurerure yari afite mu mutwe, atubwiye gutembera ibirwa byiza biri mu kiyaga cya Kivu tubona ni byinshi ntitwabisura mu masaha abiri twari dusigaranye.

Yavuze byinshi twasura ntitwanyurwa ariko aza gukomoza ku nka zoga mu Kiyaga cya Kivu. Twasekeye rimwe tuzi ko acitswe, ni ubwa mbere nari mbyumvise nubwo naje gusanga ari ubukerarugendo bumaze iminsi ku batemberera mu Kiyaga cya Kivu.

Nyuma y’utubazo twinshi umwanzuro warafashwe, twurira ubwato ahagana saa kumi n’igice tujya gushaka aho izo nka ziherereye ku birwa bitandukanye biri mu Kivu.

Inka zigenda ibirometero mu mazi nta kurohama….

Niba hari uwo wigeze utuka kubera ubumenyi buke ukamwita inka, ukwiriye gusaba inka zose zo mu Rwanda imbabazi! Nyuma yo gusura inka zorererwa mu birwa biri mu Kiyaga cya Kivu, nasanze inka ari inyamaswa zizi ubwenge cyane.

Iminota 20 yari ihagije ngo tugere ku kirwa cya Mafundugu, kiri ku ruhande rw’Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro. Ni ikirwa twagezeho bwije twakirwa n’umwe mu bashumba bari baharagiye inka, atwakiriza amata y’inka tubanza kugotomera.

Ikirwa twuburukiyeho cyari kiriho inyana, za nyina ziri ku kindi twari duteganye ziri kurisha. Ibiganiro ntibyabaye birebire kuko ibiciro twabiganiriye iminota ibiri tuba twemeranyije, maze inka za mbere batangira kuzihamagara zishoka amazi.

Inka zatangiye kwinjira mu mazi, metero nke za mbere ukabona ko ziri kugendesha amaguru ariko mu mwanya muto zitangira kureremba, ibice bindi byazo biri mu mazi.

Zirerembye zigana aho zigiye kandi zikabikora mu buryo bwihuse, ku buryo kuva mu kirwa cyari hakurya yacu zigana aho twari turi mu kilometero kimwe, zahagenze iminota itarenze ibiri.

Hategekimana Thimamu utembereza abantu mu kiyaga cya Kivu, yabwiye IGIHE ko impamvu inka zambuka amazi zitarohamye ari uko zizi kwiyoroshya.

Ati “Inka ziriyoroshya ntabwo ikoresha imbaraga, iroga ikaba yagenda n’ibirometero bitanu cyangwa icumi ariko ntabwo ishobora kurohama. Inka iriyoroshya igafunga umwuka kugira ngo igume hejuru mu gihe umuntu we bimukomerana kuko aba ari gukoresha imbaraga nyinshi.”

Amarushanwa y’inka zoga ari mu nzira….

Gutembereza abakerarugendo kuri ibi birwa biriho inka zoga, ni kimwe mu bibashimisha cyane nk’uko Hategekimana abivuga.

Ati “Abakerarugendo birabashimisha cyane, bakahava bishimye batubwira ko bagiye kubishishikariza na bagenzi babo bazaza muri aka karere.”

Uretse gushimisha ba mukerarugendo, uyu musore anavuga ko ari inyungu kuri we kuko bimwinjiriza amafaranga atwaye abakerarugendo. Abafite inka nabo bakinjiza kuko mbere yo kuzireka ngo zoge, babanza kwishyuza.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe ubukungu, Havugimana Etienne, yavuze ko ubu bukerarugendo bugiye gutezwa imbere ndetse habeho n’amarushanwa.

Ati “ Twifuzaga ko uyu mwaka warangira dukoze nk’amarushanwa ku buryo abantu bashobora kuza kureba ibyo bikorwa bakishimira akarere kacu bakaruhuka ariko ubu turifuza ko byakorwa mu mpeshyi itaha, inka zikaba zakoga mu Kivu tukabihuza n’amarushanwa yo koga ku bantu n’amarushanwa yo gutwara ubwato, ni igikorwa twifuza ko kizaba cyagutse kikaba ngarukamwaka.”

Hategekimana utembereza abakerarugendo mu kiyaga cya Kivu, avuga ko imbogamizi ikomeye ituma ubu bukerarugendo bw’inka zoga budatera imbere, harimo no kuba nta murongo wo kubukora uhari.

Ati “Inka kuri ubu ziri ku birwa byinshi ariko siko kazi zagenewe, ni nayo mpamvu twagiye kure. Byaba byiza bafashe nk’ikirwa bakagitunganya, bakaba babyongera no kuri Google map ku buryo abanyamahanga babibona cyane.”

Kugeza ubu kugira ngo abafite inka ku birwa byo mu kiyaga cya Kivu bemere ko inka zabo zoga imbere y’abakerarugendo, buri mukerarugendo acibwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 Frw na 15 Frw.

Ikiyaga cya Kivu kirimo ibirwa bitandukanye birimo ibikorerwaho ubworozi
Iyi nka yari imanutse ivuye ku kirwa kimwe mu kiyaga cya Kivu ishaka kugana ku kindi
Kugira ngo inka zive ku kirwa kimwe zigere ku kindi, zigenda zoga
Aha inka yari igeze rwagati mu mazi, umutwe ariwo uri kureremba gusa
Iyo yari igeze imusozi imaze kwambuka amazi yoga
Mu mazi inka zigenda zihuta zigamije kuva mu mazi vuba
Izi nka zari zambutse ikirwa kimwe zigeze ku kindi zigiye kureba izazo
Inka zigenda umutwe ariwo uri hejuru gusa zikambuka amazi nta bundi bufasha

Amafoto na Video: Mucyo Jean Régis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .