Iyi ni hoteli nshya iri i Kigali imaze ukwezi kurenga ikora, iherereye Nyarutarama muri metero 100 uvuye ku cyicaro cya MTN Rwanda. Ntibigusaba kwinjira imbere ngo ubone ubwiza bwayo no kuhaca gusa harakurangaza.
Byakugora kubona hoteli zubatse nk’iyi mu Mujyi wa Kigali. Isize amarangi y’umweru ikaba ikikijwe n’indabo z’ubwoko butandukanye zitanga amahumbezi zituma uwahageze atangira guhumeka umwuka mwiza.
Iyi hoteli yubatswe n’umunyemari Ndaru umaze kwamamara mu kubaka imiturirwa itandukanye mu Mujyi wa Kigali, icungwa n’urubyiruko rwibumbiye muri Le Muguet ikora ibikorwa byo kwakira abantu.
Abubatse Ndaru Luxury Suites By Le Muguet batekereje cyane ku bantu bifuza kuruhuka kuko nubwo iri mu mujyi, uburyo iteye uyigezemo aba yumva aruhutse kandi ari nko mu rugo.
Iyi hoteli ifite ibyumba bitandukanye ujyamo bitewe n’ubushobozi bwawe, harimo amacumbi ya ‘apartments’ aya ni 11, aba ari inzu ifite uruganiriro rwisanzuye, igikoni kigezweho, ibyumba bibiri binini bijyana n’ubwiherero bugezweho.
Muri izi nzu kuraramo ijoro rimwe ni400$ [ ibihumbi birenga gato 400Frw] ugahabwa serivisi z’amasuku, ifunguro rya mu gitondo na gym. Izi serivisi zihabwa n’undi wese uraye mu bindi byumba byo muri iyi hoteli.
Hari kandi n’ubwoko bwa ‘Deluxe room’ ibi biba ari ibyumba binini cyane byisanzuye biba birimo igitanda n’intebe ushobora kwicaraho no kwakiriramo abantu. Iyi hoteli irimo ibyumba 11, kimwe kuraramo ijoro ni 200$.
Abashaka kuharara ari babiri ariko batifuza kurarana nabo ntabwo bibagiranye kuko hari ‘twin room’ iki kiba ari icyumba kinini kirimo ibitanda bibiri, ku ijoro ni 200$ bakaba bafite bitanu.
Muri Ndaru Luxury Suites By Le Muguet kandi hari n’ibyumba bibiri byo mu bwoko bwa ‘single room’ kiraramo umuntu umwe gusa ku ijoro ni 160$.
Ibyumba byose byo muri iyi hoteli birangwa n’isuku ihagije n’ibikoresho bigezweho kandi uwarayemo aba afite internet y’ubuntu na televiziyo.
Usibye aho kuryama kandi muri Ndaru Luxury Suites By Le Muguet hari restaurants nziza zitanga amafunguro y’ubwoko butandukanye bitewe n’iby’ushaka ategurwa n’abatetsi babizobereyemo.
Hari restaurant iri mu nzu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu abantu 60 bicaye bisanzuye.
Ahandi hantu ushobora gufatira amafunguro muri iyi hoteli ni ku gisenge cyayo ‘rooftop’. Ku bantu bashaka kuryoherwa n’urukundo rwabo cyangwa ibindi byiza bashaka kuganira, aha ni ho hantu wavugira ijambo rikumvikana ako kanya.
Iki gisenge gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300, kirarimbishijwe mu buryo budasanzwe n’intebe zo mu bwoko butandukanye zo ku rwego rwo hejuru.
Iyo wicaye kuri iki gisenge uba wirebera ibyiza byose bitatse Kigali kuko ubasha kuyireba mu mpande zose wibereye hejuru. Buri wa Kane haba hari abaririmba indirimbo gakondo bahataramira.
Uwaraye muri Ndaru Luxury Suites By Le Muguet ntabwo bimusaba gusohoka ngo ajye koga kuko hari picsine yisanzuye n’ufasha abantu koga wabigize umwuga. Muri iyi hoteli kandi ibijyanye na siporo n’imibereho myiza ntabwo babyibagiwe hari gym ifite ibikoresho byose nkenerwa bakanatanga serivisi za sauna na massage uwagiyeyo ntiyicwa n’amavunane.
Abakenera ibyumba byo gukoreramo inama n’ibindi birori ntabwo bibagiranye kuko hari bibiri kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 50, ikindi cyakira 20 birimo ibikoresho byose bya ngombwa nk’intebe, ‘projecteur’ n’ibindi.
Abashinze Ndaru Luxury Suites By Le Muguet bafite intego yo kuba iyi hoteli izajya itanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru no gutuma ababagana banyurwa nibyo bahabwa, bikazatuma babasha kugira umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.
Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!