Muri Kanama 2020 nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwahamagariye abashoramari babyifuza, gupiganira kugura Hotel Umubano yari iri mu maboko ya Guverinoma y’u Rwanda.
Byakozwe muri gahunda yo kwegurira abikorera ibikorwa bitandukanye kugira ngo babibyaze umusaruro.
Biteganyijwe ko nyuma yo kwegukanwa n’uyu mushoramari mushya, Umubano izahindurirwa izina ikitwa Mövenpick Hotel ndetse igashyirwa ku rwego mpuzamahanga. Biteganyijwe ko iyi mirimo yose izarangira mu 2025 ari nabwo iyi hoteli izongera gufungura imiryango.
Hoteli za Kasada Group zicungwa n’ibigo bitandukanye bizobereye muri iyi mirimo birimo na Accor, Ikigo cy’ishoramari cyo mu Bufaransa ari nacyo gifite mu biganza icyitwa Mövenpick Hotels & Resorts kizajya kigenzura imirimo ya buri munsi y’iyi hoteli yahoze yitwa Umubano.
Kugeza ubu Accor nicyo kigo kinini cy’ishoramari mu Burayi mu bijyanye n’amahoteli no kwakira abantu, aho gifite mu biganza hoteli 5100 ziri mu bihugu birenga 100. Ku rwego rw’Isi kiza ku mwanya wa Gatandatu mu kwinjiza amafaranga menshi, aho mu 2021 cyinjije miliyari 2,2 z’Amayero.
Mu 2018 nibwo Accor yaguze iki kigo cyo mu Busuwisi cya Mövenpick Hotels & Resorts.
Kugeza ubu amahoteli ya Mövenpick Hotels & Resorts abarizwa mu bihugu birenga 30 hirya no hino ku Isi, muri Afurika y’Iburasirazuba ho iki kigo cyari gisanzwe gikorera i Nairobi muri Kenya aho gifite hoteli izwi nka ‘Mövenpick Residences Nairobi’.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi yavuze ko batewe ishema no kuba iyi hoteli yegukanywe n’umushoramari ukomeye mu by’amahoteli ugiye gutangira gukorera i Kigali.
Yavuze ko Kasada Group ariyo yagaragaje gahunda zijyanye n’ibyifuzo bya Guverinoma y’u Rwanda haba mu bijyanye n’ubunararibonye mu micungiye y’amahoteli, ubushobozi mu by’amafaranga ndetse n’uburyo bw’imyubakire bashaka gukoresha kuri iyi hoteli.
Ati “Twiteguye kubafasha kongera kuvugurura iyi hoteli ifite izina rikomeye.”
Umubano Hotel iherereye ku Kacyiru ahazwi nka “Meridien” iri ku buso bwa hegitari eshanu. Ni imwe muri hotel zifite amateka akomeye ndetse iri ku rwego rw’inyenyeri enye.
Iyi hoteli yubatswe ku bwa Col. Muammar Gaddafi, wayoboraga Libya. Nyuma y’Urupfu rwe, Leta ye yasezeranyije u Rwanda ko izakomeza kuyishoramo imari ariko ntiyabikora, hitabazwa inkiko kugeza igurishijwe. Yari mu maboko ya Sosiyete ya SOPROTEL, Leta y’u Rwanda iyifitemo imigabane ingana na 40% n’aho iya Libya ikagira 60%.
Mu 2014 nibwo yavuye mu maboko ya Libya nyuma y’aho SOPROTEL isheshwe n’urukiko, gusa hashize imyaka itatu yarabuze umuguzi, iza kugurwa na Madhvani Group mu 2017 inahindura izina yitwa Marasa Umubano Hotel. Madhvani icyo gihe yishyuye miliyoni zisaga 13 z’amadolari.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko mu byari byumvikanyweho ijya kugurwa icyo gihe harimo no kuyivugurura. Mu ntangiriro z’umwaka ushize yahagaritse ibikorwa ba nyirayo icyo gihe bavuga ko bagiye kuyivugurura ikaba hotel ijyanye n’igihe dore ko yubatswe kera.
Muri gahunda harimo ko umwaka wa 2019 uzarangira imirimo yo kuyivugurura yarangiye, gusa si ko byagenze. Na mbere y’uko itangira, habanje kubamo igisa n’ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi bwayo n’Umujyi wa Kigali, bwo bwashakaga ko kuyivugurura byakorwa ibikorwa byayo bidahagaze ariko umujyi wo ububwira ko bidashoboka.
Kunanirwa kubahiriza ibyari byumvikanyweho bijyanye no kuyivugurura nibyo byatumye mu mezi ashize yongera gusubira mu maboko ya guverinoma 100% nayo iyiha Ikigega Agaciro Development Fund gitangira kuyicunga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!