00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwasabiwe umwihariko muri gahunda ziteza imbere ubukerarugendo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 December 2022 saa 09:22
Yasuwe :

Umuyobozi mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yasabye umwihariko mu guteza imbere ubukerarugendo haherewe ku byiciro bisa n’ibyirengagizwa birimo abafite ubumuga, ab’amikoro make, urubyiruko n’abandi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022 ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukerarugendo, cyitabiriwe n’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda no muri Afurika.

Rwigamba yagagaje ko Mastercard Foundation kuva mu 2018 yashyizeho gahunda ya Hanga Ahazaza igamije guteza imbere ubukerarugendo budaheza no kuzamura urubyiruko muri uru rwego, ifite intego yo kugera nibura ku basaga ibihumbi 30.

Ati "Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu twabashije gutangiza Hanga Ahazaza Initiative igamije gufasha urubyiruko mu guteza imbere ubukerarugendo nk’intego y’igihugu. Dufite intego yo gushyira urubyiruko ku isoko ry’umurimo binyuze mu kuruha uburyo bwo kongera ubumenyi n’ishoramari."

Yagaragaje ko imishinga mito n’iciriritse ifiteye runini Afurika kuko igira uruhare rwa 40% ku musaruro mbumbe w’igihugu, ikanatanga akazi nibura hagati ya 60 na 80%.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda abasaga 75% bafite munsi y’imyaka 35, ibintu bishimangira ko ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko y’abakiri bato kandi bakwiye kugirirwa icyizere.

Yasabye ko hakwiye gushyirwaho ingamba zikomeye zigamije gufasha abakiri bato mu kwihangira imirimo no kuborohereza mu bikorwa by’ishoramari.

Ati "Dukeneye gutekereza uburyo bwo kongera ingamba zo guteza imbere iyo mirimo, dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye no koroshya uburyo bwo kugera kuri serivisi z’Imari. Dufashe imishinga y’urubyiruko no kwita ku ngamba zinyuranye zizatuma rwiyumvamo ishoramari."

Yasabye urubyiruko gutangira gutekereza imishinga itandukanye igaragaza udushya kandi ishobora gufasha mu guhindura no kuzamura iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo.

Yakomeje agira ati "Dukeneye kwibanda cyane ku bantu basa n’abirengagijwe, cyane cyane abari barahejwe kubera uburinganire, gukomoka mu miryango ikennye, abafite ubumuga n’izindi mbogamizi. Nabo bakeneye kugira uruhare mu kubaka u Rwanda kandi kubatekerezaho ni inzira nziza yo kubaka uru rwego rw’ubukerarugendo rudaheza."

Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko urwego rw’abikorera rugira uruhare rukomeye mu gutuma ubukerarugendo bw’igihugu burushaho gukomera.

Yakomeje avuga ko ubukerarugendo buhuriweho bwagerwaho ari uko ibihugu byemeye gushyira hamwe imbaraga no guhuza umugambi mu guteza imbere uru rwego.

Yagaragaje ko u Rwanda rugiye kwakira inama nkuru y’ubukerarugendo n’ingendo zo mu Kirere kandi ari amahirwe akomeye ku Ishoramari ry’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Uhagaraririye Ubukerarugendo mu Urugaga rw’Abikorera (PSF), Frank Gisha Mugisha, yagaragaje ko muri iki cyumweru cy’ubukerarugendo hagaragajwe ibikorwa bitandukanye mu nzego zinyuranye, bishimangira iterambere ry’ubukerarugendo.

Ati "Iki cyumweru cyabayemo ibikorwa bitandukanye mu nzego zitandukanye, aho buri bamwe bagaragaje ibikorwa bamaze kugeraho. Ibyo twagezeho uyu mwaka, ukwigira no guhatana twagize. Ibi byagezweho kuko abantu bose bakoze cyane na Leta y’u Rwanda."

"Iyo tuvuze ko ubukerarugendo bwazahutseho ku kigero cya 80% bivuze umusanzu n’ubufatanye bwa buri umwe mu bafatanyabikorwa bacu."

Yagaragaje ko bisaba guhuza imbaraga kugira ngo ibihugu bya Afurika biteze imbere u rwego rw’ubukerarugendo.

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubukerarugendo muri Afurika, Dr Cuthbert Ncube, yanyuzwe n’iminsi ibihugu bimaze bimurika ibikorwa byabo by’ubukerarugendo mu Rwanda.

Ati "Ubukerarugendo ni kimwe mu bintu bihuza abantu bigira n’uruhare mu iterambere ry’ubucuruzi. U Rwanda rumeze nk’ijuru. Ndasaba buri wese ko duhuza imbaraga tukagera kuri byinshi kandi byiza byateza imbere urwego rw’ubukerarugendo."

"Turamutse dukoreye hamwe, tugasanyera umugozi umwe, uyu mugabane wacu twawuhindura ahantu heza cyane kandi tukahahindura iwacu twishimira."

Ibi birori byasojwe no gutanga ishimwe ku bigo byitwaye neza muri uyu mwaka wa 2023 mu rwego rw’ubukerarugendo n’imitangire inoze ya serivisi.

Ibigo byahembwe birimo Chillax Lounge, The Bishop House, One &Only Gorilla Nest, Kigali Marriot Hotel, Cleo Kivu Hotel, Brioche Cafe, Nyurah Restaurant, Intare Conference Arena na Red Rocks Initiatives.

Hahembwe kandi n’ababaye indashyikirwa mu kuyobora ba mukerarugendo barimo Rugero Jeannette, Jules Mugabe, Ezra Ndikumwenayo, Go Tell tours and Travels Ltd, Gorilla Expedition Safaris, Terra incognita Ecotours, Bercedou Travel Agency, Satguru travels and tours services Ltd.

Hahembwe kandi Selam Travel Solutions, Mount Kenya University, Visit Rwanda, Ethiopia Visit Oromia, Visit Burundi, Mantis Collections, K Lab, Judith Safaris, Project Sufuri n’ibindi.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam (ibumoso) ari mu bitabiriye iki gikorwa
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair aganira na mugenzi we wa Canada
Bari babukereye mu myambaro ibereye ikirori
Karegeya Ngabo ufite umushinga wo kwamamaza ubukerarugendo bushingiye ku nka akorera mu Bigogwe ari mu bitabiriye iki gitaramo
Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yasabye ko urubyiruko rushyirirwaho umwihariko mu rwego rw'ubukerarugendo
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella, yagaragaje ko u Rwanda rufite amahirwe akomeye yo kuba rugiye kwakira Inama ya World Travel and Tourism mu 2023
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukererugendo muri PSF, Frank Gisha Mugisha yagaragaje ko ubukerarugendo buri mu bishingirwaho mu iterambere ry'u Rwanda
Umuyobozi w'Urwego rw'ubukerarugendo muri Afurika Dr Cuthbert Ncube, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera
Urubyiruko rwasabwe imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo
Visit Burundi yahembwe nk'ikigo cyiza muri EAC mu kumurika ibikorwa byacyo
Abagize itsinda rya Visit Burundi bishimiye kuba muri iki gikorwa

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .