00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatembereza ba mukerarugendo bibukijwe ibyo kwirinda ngo ubuzima bw’ingagi butajya mu kaga

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 2 November 2022 saa 11:45
Yasuwe :

Abakozi b’ibigo bitandukanye bikora ibikorwa byo gutembereza ba mukerarugendo mu Rwanda, bahuguwe uburyo bwo kwita ku nyamaswa ziri gushira ku Isi, biyemeza gushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije no gukurikiza amabwiriza yo kwita ku ingagi.

Ni amahugurwa yiswe “Gorilla friendly ™ Tourism” agamije gusobanurira ibyo kwitwaho ku bantu bafite aho bahuriye n’inyamaswa z’Ingagi.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Ugushyingo nibwo Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije no gufasha ibigo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kubungabunga Inyamaswa ziri mu kaga ku Isi, Wildlife Friendly Enterprise Network (WFEN) watangije gahunda yo gufasha ibigo kubona ikirango kiri ku rwego mpuzamahanga cyemeza ko bahuguriwe kwita ku Ngagi.

Iki kirango mpuzamahanga cyiswe ‘Certified Gorilla Friendly™’ kizafasha ibigo bikorerera mu Rwanda mu bijyanye n’ubukerarugendo kuba byabona abakiliya benshi binyuze mu kuba barengera urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane inyamaswa z’ingagi.

Bibukijwe ko bafite uruhare rukomeye mu kubaho kw’ingagi n’uburyo bwo kugabanya indwara Ikiremwamuntu cyanduza Ingagi nka Covid-19 n’ibindi.

Abatembereza ba mukerarugendo bavuga ko aya mahugurwa azabafasha muri byinshi kuko hari imbogambizi nyinshi bahuraga na zo igihe barimo gutembereza ba mukerarugendo.

Umuyobozi wa Villa Gorilla yakira abakerarugendo, Lisa Teiger yagize ati “ Kera njya gusura ingagi kubera kutamenya amabwiriza nagiye kureba Ingagi mbona iri kunyegera ishaka kungirira nabi, kandi byatewe nuko abatwakiriye harimo abatari batubwiye amabwiriza. ”

Yakomeje avuga ko akurikije amahugurwa bahawe, azajya agenda yigisha ba mukerarugendo mbere amabwiriza y’uko bari bwitware nibagera aho ingagi ziri, ibyo batagomba gukora n’ibyo bagomba gukora.

Umuyobozi w’Ikigo gifasha ba mukerarugendo Beyond The Gorillas Experience, Nzabonimpa Théodore yagize ati “Iyo urebye ibibazo Isi ifite bijyanye no kubangamira urusobe rw’ibinyabuzima no kutita ku bidukikije, hiyongereye ibintu by’imyuka, indwara usanga bibangamiye n’inyamaswa. Kuri njye mbonye iki cyemezo umukiliya yazajya angana yumva ko ari mu biganza byiza.”

Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa avuga ko aya mabwiriza azabafasha kuko babonye uburyo bwo kuyashyira mu bikorwa bakoresha ikirango cya ‘Certified Gorilla Friendly™’ .

Umujyanama mu kigo Mpuzamahanga kirengera ibidukikije (WFEN) ,Anna Behm Masozera yavuze ko iyi gahunda yo gutanga ikirango cyo kurengera ubuzima bw’Ingagi, izafasha ibigo byo mu Rwanda bikora ibijyanye n’ubukerarugendo.

Ati “Iki kirango bazahabwa kizafasha u Rwanda mu by’ubukungu no kubona ba mukerarugendo benshi kuko ibindi bihugu bikora ubukerarugendo bwo gusura ingagi byashyizeho uburyo bwo kwita ku Ingagi ku buryo ababisura baza bahizeye.”

Umuyozi mukuru wa WFEN, Munsabe Sheillah yagize ati “Twahisemo Ingagi zituye muri Parike y’ibirunga kubera ko ibijyanye n’ubukerarugendo bw’ Ingagi buteza ubukungu bw’igihugu cyacu imbere kandi zikaba ziri mu nyamaswa ziri mu kaga zanakwanduka indwara n’ikiremwamuntu.”

Nyuma yo guhurwa kw’abatembereza ba mukerarugendo, biyemeje ko bagiye guhindura imikorerere.

Aya mahugurwa agamije kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima
Umuyobozi w’Ikigo gifasha ba mukerarugendo Beyond The Gorillas Experience, Nzabonimpa Théodore atanga ibitekerezo
Basabwe gushyira imbaraga mu bukerarugendo buganisha kwita ku ngagi
Anna Behm Masozera avuga ko iyi gahunda izafasha u Rwanda mu bijyanye n'ubukungu
Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa avuga ko aya mabwiriza azabafasha
Umuyozi mukuru wa WFEN, Munsabe Sheillah avuga ko bahisemo guhugura ku bijyanye n'ingagi kubera ko ari inyamaswa ziri mu kaga
Abitabiriye biyemeje kurengera ibidukikije cyane cyane ubuzima bw'ingagi
Abakora mu bigo by'Ubukererugendo bahuguwe uburyo bwo gushyira imbaraga mu kurengera ubuzima bw'inyamaswa zo mu Birunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .