00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagana Pariki ya Nyandungu bashobora gutangira kwishyura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 October 2022 saa 11:34
Yasuwe :

Hakozwe impinduka mu buryo bwari busanzwe bwo gusura Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP], aho kuri ubu abayigana basabwa kubanza kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibintu biganisha ku gutangira kwishyuza.

Kuva muri Nyakanga uyu mwaka ubwo iyi pariki yafunguraga imiryango, abayigana ntabwo basabwaga kwiyandikisha cyangwa kwishyura.

Ubuyobozi bw’iyi pariki kuri iki Cyumweru bubinyujije kuri Twitter, bwatangaje ko mu rwego rwo korohereza abayigana, hashyizweho uburyo bushya bwo kwiyandikisha.

Ubwo buryo bushya ni ugusura urubuga Www.ticqet.rw , ugakanda ahanditse ’Book’, hagahita haza Nyandungu Eco-Park ukuzuzamo imyirondoro isabwa hanyuma ukemeza.

Umuntu ushaka gusura iyo pariki afite abana bari munsi y’imyaka 16 asabwa kubimenyekanisha muri uko kwiyandikisha.

Amakuru yizewe IGIHE ifite, ni uko mu kwezi gutaha k’Ugushyingo abazajya bagana iyo pariki bazajya bishyuzwa, bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe aho abayisuraga binjiriraga ubuntu, bakishyura izindi serivisi bahafatiye nk’ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.

Ubuyobozi bw’iyi pariki bwagiriye inama abayigana kujya biyandikisha mbere yo kuhagera kugira ngo byorohere abashinzwe kugenzura pariki.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), byasinyanye amasezerano n’Ikigo QA Venue Solutions Rwanda yo gucunga Nyandungu Eco Park.

Icyo gihe umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield, yavuze ko mu cyiciro cya mbere bazagerageza kwiga neza imikorere ya pariki kuko isaba kwitabwaho byihariye.

Yasobanuye ko ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri Pariki ya Nyandungu bizatangazwa mu gihe kiri imbere.

Pariki ya Nyandungu ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko yafunguwe mu Mujyi wa Kigali, aho abantu bashobora kuruhukira nyuma y’akazi cyangwa bavuye mu zindi gahunda. Ikora iminsi yose kuva saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo kugeza saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Igizwe n’ibice bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.

Muri iyi pariki hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda. Inafite ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. Byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere.

Kugeza ubu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi.

Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ni ku buso bwa hegitari 121, hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15.

Mu 2017 ni bwo yatangiye gusazurwa mu mushinga watewe inkunga n’Ishami rya Loni rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani n’iy’u Bwongereza n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa [cyatanzemo miliyari 2.4 Frw]. Yuzuye itwaye miliyari 4.5 Frw, itanga imirimo ku bagera ku 4000.

Inkuru bijyanye: Twinjirane mu bwiza bwa Pariki ya Nyandungu (Amafoto)

Mu mezi atatu ashize, aha ni hamwe mu hantu nyaburanga hakurura benshi muri Kigali
Muri Nyandungu Eco Park harimo ibiti by'amoko atandukanye
Iyi pariki imaze igihe itunganywa neza kugira ngo inogere abayisura
Pariki ya Nyandungu irimo ibiyaga bito bifasha abayitembera kumererwa neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .