00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi 92 b’amabanki mu Rwanda basoje amahugurwa abagira abanyamwuga

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 2 December 2022 saa 08:01
Yasuwe :

Abakozi b’ amabanki 92 barangije amasomo mu bijyanye no kongererwa ubumenyi buzatuma batanga serivise nziza mu bigo bakorera bahawe impamyabushobozi n’Ikigo Rwanda Academy of Finance (RAF).

Ni mpamyabushobozi zatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022 ku basoje amasomo mu cyiciro cya mbere RAF1 n’icya kabiri RAF2 atangwa n’Ikigo gitanga amahugurwa y’ubunyamwuga buhambaye ku banyamabanki bo mu Rwanda

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’amabanki harimo n’umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) ryashinze iki kigo cya RAF n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Amasomo bigishijwe harimo ibijyanye no kuba abanyamwuga mu bintu byose bikorerwa muri banki nk’uburyo banki ikora, gucunga umutungo, gutanga inguzanyo, n’ibindi. Babyize mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Ikindi, amasomo atangirwa mu byiciro bitatu, icyiciro cya mbere cyigwamo n’abakozi basanzwe bafite ubumenyi rusange mu by’amabanki; abatangizi cyangwa abifuza gukorera amabanki, icya kabiri cyigisha abayobozi mu rwego ruciriritse ndetse n’icya gatatu cyigirwamo n’abayobozi b’amabanki bo mu rwego rwo hejuru.

Abanyamabanki basoje amasomo bagaragaje ko ubumenyi batahanye buzababera impamba ituma batangira neza imirimo basanzwe bakora.

Higaniro Lionel,Umukozi wa BPR bank akaba n’umwe mu basoje amasomo yagize ati “Urabona iyo uri mu kazi hari aho uba ubarizwa ariko udafite ubumenyi bw’uburyo wakira abakiliya, gusesengura inguzanyo,gukora amasezerano, ibijyanye n’amasoko n’amategeko yo kugurisha. Icyo gihe rero biragufasha kumenya gutanga serivise nziza ku mukiliya kuko uba ufite amakuru ahagije y’icyo banki aricyo kuburyo ushobora no kumugira inama."

Hirwa Sandrine ukora muri Access Bank yavuze ko ubumenyi bahawe buzatuma serivise zitangirwa muri banki zitera imbere.

Yagize ati "Ndishimye kuba mpawe impamyabushobozi na RBA mu bijyanye n’uko imigabane ikora n’ibindi byinshi ntari nzi ku buryo niyunguye ubumenyi kuri banki yose muri rusange. Bizanyorohera gutanga serivise ku bantu bangana kuko hari ibintu byinshi niyunguye ntarinzi."

Umuyobozi mukuru ushinzwe amahugurwa muri iki kigo, Ben Lyon avuga ko abarangije bose baturuka mu bigo by’imari bityo amahugurwa bahawe azabafasha mu gutuma ibigo bakorera bitera imbere kandi ntibihure ni bihombo.

Yagize ati “Ubumenyi aba banyemari bahawe buzafasha ibigo bakorera umusaruro wiyongere binyuze muri serivise batanga ndetse n’ubukungu bw’u Rwanda buzamuke, ariko kandi bikaba byiza iyo ukomeje ukiga mu bindi byiciro kuko usohokamo uri umunyamwuga wuzuye ku rwego mpuzamahanga."

Yakomeje avuga ko Isi iri kwihuta cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga bityo abakora muri banki bakeneye ubumenyi mu gutanga serivise nziza hifashishijwe iryo koranabuhanga.

Umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA),Tony Francis Ntore yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho ikigo cyo guhugura abakora mu mabanki cyavuye ku bagaragaza ubushobozi buke mu bavuye kwiga muri kaminuza, bifuza ko bajya bahabwa andi mahugurwa atuma baba abanyamwuga.

Umuyobozi wa I&M bank, Robin Bairstow,akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) yashimiye abarangije, anavuga ko adashidikanya ko ibibazo biri mu mabanki bigiye gukemuka kubera ubumenyi bahawe.

Guhugura abakozi bose b’amabanki kandi ngo bizakuraho ikibazo cy’uko banki zatwaranaga abakozi, ngo ugasanga umuntu ahora azenguruka bitewe n’ubushobozi bamubonagamo.

Abayobozi batandukanye barimo n'abadipolomate bari bitabiriye
Abarangije bahuguwe mu bijyanye no gucunga umutungo w'ibigo by'imari,kwakira umukiliya n'ibindi
Umuyobozi mukuru wa RBA, Tony Francis Ntore yasabye abahawe amasomo gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe
Umuyobozi wa I&M bank, Robin Bairstow,akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) yashimiye abarangije 92, abasaba umusaruro mu kuvugurura imitangire ya serivisi aho bakora
RAF yashimiwe uburyo itanga ubumenyi bukenewe mu banyamabanki bo mu Rwanda
Abarangije bahuguwe mu bijyanye no gucunga umutungo w'ibigo by'imari,kwakira umukiliya n'ibindi
Hafashwe ifoto hamwe n'abanyeshuri basoje amasomo, abayobozi n'abafatanyabikorwa
Abahawe impamyabushobozi bari bamaze amezi atandatu bahugurwa
Abakora mu rwego rw'amabanki bongerewe ubumenyi bahize guteza imbere serivise batanga mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .