00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yatangije umunsi wahariwe ikoranabuhanga, yiyemeza kuriteza imbere mu guhererekanya amafaranga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 July 2022 saa 10:00
Yasuwe :

Banki ya Kigali yatangije ubukangurambaga bwo guhamagarira abakiliya bayo gukoresha ikoranabuhanga mu kwaka serivisi zatangwaga ku mashami yayo hagamijwe guteza imbere ihererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ubwo hatangizwaga umunsi wahariwe ikoranabuhanga ku nshuro ya mbere mu mashami ya BK mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr Diane Karusisi, yavuze ko abanyarwanda bakwiye gukangukira gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga.

Ati “Ni uburyo bworoshye kuri bo, ntabwo bakeneye gufata bisi cyangwa moto ngo bajye ku ishami ryacu, ibintu byose babonaga kuri banki zacu babibona bifashishije ikoranabuhanga. Twagiye tubwira abantu ko ibintu byinshi babikoresha ikoranabuhanga kugira ngo wa mwanya bakoreshaga, bawukoreshe ibindi bibafitiye akamaro.”

Yakomeje avuga ko kuba abakiliya bayoboka uburyo bw’ikoranabuhanga aho kugana amashami ya Banki muri serivisi zose bakeneye bizafasha mu kugera ku ntego zo guteza imbere ihererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabunanga mu Rwanda.

Dr Karusisi yavuze ko mu bakiriya ba Banki ya Kigali kuri ubu 70% by’abakiliya ari bo bakoresha serivisi z’ikoranabuhanga kandi ko bafite intego ko nibura uyu mwaka uzarangira bageze kuri 90% nibura bitabire ikoranabuhanga.

Uyu munsi wahariwe ikoranabuhanga, abayobozi ba Banki ya Kigali begereye abakiliya bayo babasobonurira ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zose basaba aho gusiragizwa no kwaka serivisi ku mashami runaka ya banki.

Kuri ubu hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni, mobile App na BK internet banking umuntu ashobora kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga, gusaba inguzanyo n’ibindi bikorwa bitandukanye byasabaga ko abakiliya bagana amashami ya banki bikaba byanabadindiza mu mikorere yabo.

Ubwo hatangizwaga uyu munsi hashimwe n’amashami ya Banki ya Kigali yahize ayandi mu gushishikariza abakiliya gukoresha ikoranabuhanga bakanaryitabira kurusha andi. Ishami rya BK mu Karere ka Huye niryo ryabaye irya mbere, rikurikirwa n’ishami rya Nyagatare ndetse n’Ishami rya Kabuga mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi ushinzwe Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerazuba, Habanintwari Jean de Dieu, yavuze ko kuba ishami rya BK riri i Huye ari ryo ryegukanye intsinzi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bishimangira ko no mu bice bitari umujyi bamaze gusobanukirwa n’akamaro karyo.

Ati “Ikintu kiza twabonyemo ni uko byagabanyije imirongo ku mashami kuko serivisi bajyaga kureba, inyinshi zimukiye mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo n’uhageze aba asa no kuhikoza. Turifuza ko amaserivisi yose bakenera yashyirwamo kugira ngo bajye babasha kubona serivisi batavuye aho bari.”

Ishami rya Banki ya Kigali i Huye rigararagaza ko rimaze kwandika abakiliya 4000 muri serivisi z’ikoranabuhanga kandi nibura buri mukiliya ashobora gukora igikorwa kimwe ku munsi akoresheje ikoranabuhanga.

Ibi byose kugira ngo bigerweho ni uko BK ishyiraho n’aba-agents bayihagarariye hirya no hino mu gihugu kugira ngo bafashe abakiliya by’umwihariko muri serivisi zo kubikuza, kubitsa n’izindi.

Nzafashwanayo Emmanuel ni umwe mu bafasha abakiliya Banki ya Kigali mu gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga yagaragaje ko hakirimo imbogamizi zirebana na serivisi zikenerwa ntibazibone, amarafaranga atangwa mu nguzanyo akiri make bityo ko binogejwe neza abantu baruhuka imihangayiko yo gutonda umurongo.

Ati “Ni serivisi ifasha abakiliya kubona serivisi bitabagoye, akenshi umukiriya aza kutwaka izo atabasha kwiha. Ubusanzwe serivisi dutanga ni zazindi umuturage aba afite muri telefoni ye ariko atabasha kuziha.”

Nzafashwanayo yavuze ko mu kwagura ikoranabuhanga hakwiye kurebwa ku kwagura serivisi zo kwishyura imisoro, kongera ingano y’amafaranga abakiliya bemerewe kubikuza, ingano y’inguzanyo itangwa n’ibindi.

Ku ishami rya Banki ya Kigali, umukiriya Ishimwe Christophe, yabwiye IGIHE ko Banki ya Kigali ikwiye gushyiraho uburyo bwo kuvunjisha ku bantu bagira amafaranga y’amanyamahanga cyane ko serivisi z’ikoranabuhanga zoroshya ubuzima bigatuma n’ishoramari ryihuta.

Ati “ibyo bakwiye guhindura ni uko bashyiraho uburyo bwo kuvunjisha, ku buryo nshaka amadorali 50 nayohereza nko kuri konti y’amanyarwanda. Hari igihe mba mfite amadorali nashaka kohereza kuri konti y’amanyarwanda bikanga. Ubusanzwe biroroshye kandi nta mwanya bitwara, birinda kugenda mu nzira ufite impungenge zo kwibwa amafaranga n’ibindi.”

Umuyobozi wa VIVE Pharmacy usanzwe akorana na Banki ya Kigali, Ndekwe Maurice yavuze ko abamugurira bishyura bakoresheje uburyo bunyuranye bwa BK kandi ko bigaragaza impinduka nziza mu Isi y’ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe imari muri BK yerekwa imikorere ya serivisi z'ikoranabuhanga n'umuyobozi w'ishami rya BK i Remera
Yishimiye kumva inkuru nziza yo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi za BK
Ku ishami rya Kicukiro, abakozi ba BK basabye abakiriya gukomeza kurushaho kwitabira gukoresha ikoranabuhanga
Abakiliya beretswe ko bashobora gukoresha ikoranabuhanga aho bari hose
i Remera, basuye umukiliya ukoresha serivisi z'ikoranabuhanga bungurana ibitekerezo
Ishami rya Huye ryahembwe nk'indashyikirwa mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga
Abakozi ba BK bagaragaje ko ikoranabuhanga rigiye kuborohereza akazi
Ishami rya Kabuga niryo ryahize ayandi muri Kigali mu gukoresha ikoranabuhanga
Buri wese yageragezaga uburyo bw'ikoranabuhanga
Umunsi wahariwe ikoranabuhanga muri BK uzajya uba buri kwezi
Ntiyifuza ko hari amakuru yamucika
Umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yafatanyije n'abakozi gusobanurira abakiliya ibyiza by'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .