00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu benshi bakomeje kwitabira gukoresha Mastercards za Cogebanque

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 February 2021 saa 04:04
Yasuwe :

Umubare munini w’abakiliya ba Cogebanque ukomeje kwitabira gukoresha amakarita y’ikoranabuhanga akoreshwa mu kubikuza ndetse no kugura ibicuruzwa bitandukanye azwi nka ‘Mastercards’.

Kwitabira gukoresha aya makarita bituruka ahanini ku kuba abenshi bamaze kumenya ibyiza byayo, birimo kuba atanga uburyo bworoshye bwo kwishyura n’umutekano w’amafaranga.

Mu rwego rwo gushimira abakoresha ubu buryo no kurushaho gushishikariza abandi kubwitabira mu mpera z’umwaka ushize, Cogebanque Plc yatangije ubukangurambaga yise “ Biroroshye Hamwe na Cogebanque Mastercard”, abanyamahirwe bakoresha aya makarita batsindira ibihembo bitandukanye.

Antoine Iyamuremye, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque, yavuze ko batangije ubu bukangurambaga kugira ngo bazirikane abakiliya babaye hafi kandi bakitabira gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga nk’uko babibasabye.

Ati “Bitandukanye n’ubundi bukangurambaga twakoze mu bihe byashize, nka Cogebanque Plc binyuze mu bo dukorana nabo twatekereje ko byaba ari iby’agaciro guhemba abakiliya bacu bakoresha serivisi za Mastercard ndetse na mbere y’uko dutangira ubu bukangurambaga. Igitekerezo cyacu cyari ukunganira abakiliya bacu batubereye abizerwa ndetse no muri ibi bikomeye by’icyorezo.”

“Turabashimira kuba barabaye abizerwa by’umwihariko kuva twatangira gukangurira abakiliya bacu gukoresha uburyo bwo guhererekanya amafaranga no kwishyura ibintu na serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga. Byari bikwiye ko dutangiza ubukangurambaga no guhemba abanyamahirwe bubahirije ibyo twari twasabye. Twatanze ibihembo by’amafaranga mu itangizwa rya “Biroroshye Hamwe Na Cogebanque Mastercard” kugira ngo tubafashe kongera kuzahura ubucuruzi bwabo.”

Nubwo binyuze muri ubu bukangurambaga abakoresha Mastercard ya Cogebanque Plc babashije gutsindira ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, amakarita yo guhaha n’ibikoresho. Abatsinze banavuga ko kuba bakoresha aya makarita ubwayo hari inyungu nyinshi babibonamo cyane cyane ko bemeza ko ari uburyo bwiza butanga umutekano bwo kwishyura ibyo bifuza.

Bosco Habimana uri mu bahembwe muri ubu bukangurambaga yavuze ko uretse gutsindira ibihembo, gukoresha aya makarita y’ikoranabuhanga bifite inyungu nyinshi zirimo kugabanya amafaranga abantu batwara mu ntoki no kwishyura ibintu bitandukanye byoroshye.

Habimana yavuze ko ubu buryo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bumaze kugera henshi mu gihugu ku buryo abacuruzi nabo bitabagora.

Yongeyeho ko uretse koroshya ibijyanye no kwishyura, ubu buryo bw’ikoranabuhanga bunafasha mu bijyanye n’umutekano w’amafaranga y’umuntu kandi bigafasha mu kudasesagura nk’uko bigenda igihe umuntu yagendanye amafaranga mu ntoki.

Ibyiza bya Mastercard ya Cogebanque Plc Habimana abihuriyeho na Sandrine Uwamariya wemeza ko ubu buryo butuma umuntu abasha kubona amakuru ajyanye n’uko akoresha amafaranga, mu gihe iyo umuntu ayafite mu ntoki bigorana kubimenya.

Uwamariya yavuze kuze ko ubu buryo bwaje bukwiye kuko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 abantu basabwa kwishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo birinde kwanduzanya.

Aya makarita ya Cogebanque Mastercard, aguhesha uburenganzira bwo kwishyura serivisi cyangwa kugura ibicuruzwa mu Rwanda, mu mahanga ndetse no kuri murandasi. Ikindi ubu bukangurambaga buzasozwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2021, aho banki izatanga ibihembo nyamukuru ku banyamahirwe bakuru mu irushanwa.

Cogebanque kugeza ubu ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agent 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefone ibizwi nka Mobile banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha Application y’iyi banki izwi nka “Coge mBank”.

Antoine Iyamuremye, ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, yavuze ko batangije ubu bukangurambaga kugira ngo bazirikane abakiliya babo bakoresha Mastercard
Binyuze muri ubu bukangurambaga, abakiliya bakoresha Mastercard ya Cogebanque Plc bahabwa ibihembo bitandukanye
Abanyamahirwe muri ubu bukangurambaga bahabwa ibihembo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .