00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

John Rwangombwa yahembwe nka Guverineri wa Banki Nkuru w’umwaka muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 November 2022 saa 01:08
Yasuwe :

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatowe nka Guverineri w’umwaka mu bihembo byatangiwe mu nama yiga ku iterambere ry’ibigo by’imari ku mugabane wa Afurika izwi nka Africa Financial Industry Summit (AFIS).

Ni inama yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo, izasozwa kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022 i Lomé muri Togo.

Yahurije hamwe abayobozi batandukanye mu bijyanye n’urwego rw’imari kuri Afurika, abashoramari, abarimu n’impuguke mu bukungu, hagamijwe kureba uburyo uru rwego rwarushaho gutezwa imbere muri Afurika.

Igihembo Rwangombwa yahawe kizwi nka AFIS Central Bank Governor, gitanzwe ku nshuro ya mbere muri iyo nama, kikaba gihabwa Umuyobozi wa Banki Nkuru wagaragaje imikorere myiza iteza imbere urwego rw’imari.

Kuva muri Gashyantare 2013 ubwo Rwangombwa yagirwaga Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ubukungu bw’u Rwanda bwagiye butera imbere ku muvuduko mwiza aho nibura buri mwaka buzamuka ku kigero kiri hejuru ya 7%.

Muri gihe cye nk’Umuyobozi wa BNR himakajwe ikoranabuhanga mu bijyanye na serivisi z’imari. Urugero imibare iheruka ya BNR igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, amafaranga yahererekanyijwe binyuze kuri telefone (Mobile Banking) yiyongereye ku kigero cya 58 % ugereranyije n’umwaka wabanje, akava kuri miliyari 4.707 Frw akagera kuri miliyari 6.616 Frw.

John Rwangombwa yakoze mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’u Rwanda zirimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse aza kuyiyobora guhera mu 2009.

Muri icyo gihe nibwo hari hari gushyirwa mu bikorwa gahunda ya mbere y’Imbaturabukungu (EDPRSI) igamije kugabanya ubukene, yasize ubukene mu Rwanda bugabanyutseho 12 % guhera mu 2006 kugeza 2011.

Mu mwaka wa 2015 ubwo yari amaze imyaka ibiri ayoboye BNR, yahawe igihembo cya Guverineri wa Banki nkuru w’Umwaka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Inama ya AFIS Rwangombwa yaherewemo igihembo cya Guverineri wa Banki Nkuru w’umwaka itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group ndetse na Africa CEO Forum.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yaherewe iki gihembo i Lomé muri Togo
John Rwangombwa yashimiwe umuhate mu guteza imbere urwego rw'ubukungu bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .