00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kugura BPR, KCB Group Plc yegukanye Trust Merchant Bank yo muri RDC

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 August 2022 saa 07:31
Yasuwe :

KCB Group Plc ikomeje kwagurira izina ryayo mu Karere, aho yamaze gusinya amasezerano yo kwegukana imigabane ingana na 85% muri Trust Merchant Bank (TMB), imwe muri banki zikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’aho muri Nzeri umwaka ushize, KCB Group yegukanye Banki y’Abaturage y’u Rwanda Plc, imaze kugura imigabane yari ifitwemo na Atlas Mara Mauritius Limited na Arise B.V. Yahise ihuriza hamwe KCB Bank Rwanda Ltd na BPR Plc, bibyara BPR Bank.

Ni gahunda ya KCB Group Plc yagendanaga no kugura 100% African Banking Corporation Tanzania Limited (BancABC), kuri ba nyirayo ari bo ABC Holdings Limited (96.6%) na Tanzania Development Finance Company Limited (3.4%).

KCB Group nk’ikigo gikomoka muri Kenya, isanganywe ibikorwa muri icyo gihugu, muri Uganda, u Rwanda, Tanzania, Sudani y’Epfo n’u Burundi ku buryo RDC ari yo yari isigaye.

Mu itangazo rihuriweho KCB Group na Trust Merchant Bank (TMB) basohoye, bemeje ko iri hererekanya rizashyirwaho akadomo mu mpera z’igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, ni ukuvuga nibura muri Nzeri 2022, nyuma yo kwemezwa n’inzego zibishinzwe.

Uretse kwegukana 85%, KCB Group yatangaje ko iteganya no kugura imigabane 15% izaba isigaye muri TMB, mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ni ihererekanya rizakorwa mu mafaranga habariwe ku mutungo mbumbe w’iyi banki.

KCB Group Plc yatangaje ko iki cyemezo kijyanye na gahunda yayo yo kwagurira ibikorwa byayo mu Karere.

Mu gihe iri hererekanya rizaba risojwe, KCB izaba igize mu Karere ibikorwa by’amabanki n’ubwishingizi bifite agaciro ka miliyari $12,6, bizongerera imbaraga uburyo iki kigo gitanga serivisi z’imari ku bakiliya bato n’abanini.

Umuyobozi Mukuru wa KCB Group, Andrew Wambari Kairu, yavuze ko iki gikorwa kijyanye na gahunda bafite yo kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu bijyanye n’iterambere, bagashora imari kandi bakongera inyungu mu bikorwa by’ikigo.

Yakomeje ati "Biraduha amahirwe yo kwihutisha intego zacu z’iterambere mu guha inyungu abanyamigabane bacu no kuzamura uburyo abantu bagerwaho na serivisi z’imari no guteza imbere imibereho y’abaturage muri Afurika no hanze yayo."

"Dushimishijwe no kuba ubu dushobora kugira uruhare mu gushyigikira gahunda y’iterambere ry’ubukungu muri RDC na Afurika y’Iburasirazuba muri rusange."

Umuyobozi Mukuru wa TMB, Robert Levy, na we yavuze ko bashimishijwe n’amahirwe ari mu ihererekanya na KCB.

Ati "Twizera ko mu guhuriza hamwe ubumenyi dufite hano n’ubunararibonye n’ubunini bya KCB Group, dushobora kongera ingano y’isoko ryacu mu gihugu n’inyungu y’abanyamugabane binyuze mu kwagura ubufatanye n’andi mahirwe y’ishoramari."

RDC ni igihugu cya kabiri kinini muri Afurika, gifite abaturage bagera muri miliyoni 93, ku buryo ari isoko rifatika.

TMB ni imwe muri banki nini muri RDC kuko ibarirwa umutungo mbumbe wa miliyari $1,5 n’amashami asaga 110 hirya no hino muri Congo.

Ni banki iyingayinga Banki ya Kigali kuko kugeza muri Werurwe 2022 umutungo mbumbe wa BK Group Plc wazamutseho 22,4% ugera kuri miliyari 1698,7 Frw.

Iyi ni indi banki yo muri Kenya yinjiye ku isoko rya RDC, nyuma ya Equity Group Holdings PLC yabigezeho mu 2020, iguze imigabane 66,53% muri Banque Commerciale Du Congo (BCDC) kuri miliyoni 95 z’amadolari.

Nyuma yo kwegukana iyo banki ikuze kurusha izindi muri RDC kuko yashinzwe mu 1909, byahise bibyara banki nshya ya Equity Bank Congo.

KCB Group Plc yasinyanye na TMB amasezerano yo kwegukana imigabane 85%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .