00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amazi meza ageze kuri 85%; uko Imisoro yahinduye imibereho y’abatuye Ngororero

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 December 2022 saa 01:26
Yasuwe :

Amazi ni umutungo kamere akaba isoko y’ubuzima bwiza bw’ikiremwamuntu, yihariye 70.9% by’ubuso bw’isi kandi mu bigize umubiri w’umuntu nibura ¾ ni amazi.

Kimwe mu byo umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi harimo n’amazi kandi meza ngo abashe gutunga umubiri no kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero kimwe n’ahandi hatandukanye wasangaga batazi amazi meza icyo ari cyo, ariko binyuze muri gahunda yo kwishyura imisoro bakurwa ku kuvoma ibirohwa bahabwa amazi meza.

Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza. Mu bice by’ibyaro umuntu azaba adashobora kurenza urugendo rwa metero 500 agiye kuvoma naho mu mijyi buri wese akaba ashobora kugira amazi mu rugo aho bidashobotse akaba atavoma aharenze muri metero 200.

Iyo uvuze amazi meza ni amazi aberanye no kunyobwa. Impamvu hakenerwa amazi meza ni uko ari isoko y’ubuzima akaba intangiriro nziza yo kwirinda indwara zituruka ku mwanda zirimo n’izitera impfu z’abana basaga miliyoni 1.4 buri mwaka ku Isi.

Kimwe mu bikorwa by’iterambere byakozwe mu Karere ka Ngororero bivuye mu misoro itangwa n’abanyarwanda harimo no kubaka imiyoboro migari y’amazi ku buryo ubu kari mu turere dutanu dufite amazi menshi mu gihugu.

Mu myaka isaga 25 ishize abaturage ba Ngororero bari hasi ya 5% gusa nibo bagerwagaho n’amazi meza, kuri ubu bageze kuri 85% ibintu byagabanyije indwara ziterwa n’umwanda zakundaga kubibasira bitewe n’ikoreshwa ry’amazi mabi.

Iterambere ry’aka karere kandi uretse amazi meza hanubatswe ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo n’imihanda migenderano mu koroshya ubuhahirane.

Muri aka Karere nta muhanda wa Kaburimbo wabagamo ariko muri iyi myaka hubatswe umuhanda wa Mukamira-Ngororero-Muhanga wahinduye byinshi mu bugenderanire hagati y’Intara y’iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.

Hanubatswe amateme n’ibiraro bikomeye byahinduye byinshi birimo nk’ibiraro bya Rugabagaba bibahuza na Nyabihu ndetse n’ikiraro kigari mu gihugu cya Satinsyi giherereye mu Karere ka Ngororero.

Hubatswe kandi ibikorwa by’ubuvuzi birimo ibitaro bya Muhororo, ibigo nderarabuzima bitandukanye ndetse na Poste de Sante muri buri tugali ahadaturanye n’ibigo Nderabuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko ubuzima bwongeye kugaruka ku baturage b’aka karere nyuma y’iyi myaka 25 biturutse ku bikorwaremezo byagezweho mu ngeri zinyuranye.

Ati “Iyo urebye imibereho y’abaturage mu Karere ka Ngororero ubona ko yahindutse mu myaka 25 ishize. Birumvikana gutanga umusoro ni iby’agaciro abacuruzi nabasaba ko bakoresha EBM kugira ngo ntihabeho kunyanganya umusoro kuko n’ubundi itugarukira.”

Kubaka uburezi nabyo byatekerejweho kugira ngo abana bajijuke biyubakire ejo hazaza kuko muri buri murenge kugeza ubu hari ikigo cy’ishuri ku buryo batagikora urugendo rurerure.

Urugomero rwa Nyabarongo, umutima w’amashanyarazi ya Ngororero

Bijyanye n’urugendo rw’igihugu mu iterambere, gucanira buri munyarwanda umuriro w’amashanyararazi aho bidashoboka bagakoresha imirasire y’izuba cyangwa atangwa n’izindi mbaraga, ni intego.

Mu gucanira abaturage ba Ngororero bazunguzaga igishirira kugira ngo baboneshe, hubatswe urugomero rwa Nyabarongo ruri mu zikomeye mu gihugu.

Uru rugomero rubahuza n’Akarere ka Muhanga ruri mu ngomero zitanga umuriro w’amashanyarazi mwinshi kandi wifashishwa hirya no hino uhereye muri Ngororero.

Uru rugomero rutanga nibura umuriro ungana na megawati 28 kandi ufasha abatuye muri Ngororero gucanirwa n’ubwo bose batagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.

Abaturage bari batuye mu manegeka nabo batujwe neza mu midugudu y’icyitegererezo nk’icyerekezo cya guverinoma cyo gukura abantu ahashobora kubateza akaga.

Mu bindi bikorwa byakozwe bikeshwa imisoro yatanzwe n’abaturage harimo kuvugurura inzibutso za Jenoside Yakorewe Abatutsi harimo urwibutso rubitse amateka akomeye rwa Nyange ruherereye mu Murenge wa Nyange.

Kubera ko ari akarere kari guteza imbere ubukerarurgendo bushingiye ku mateka, hubatswe Guest House y’Akarere ngo yorohereze abakagenda dore ko nta hoteli zari zahubakwa.

Ubusanzwe iterambere rya Ngororero ryubakiye ku buhinzi n’ubworozi aho ibihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, ingano n’imbuto ari byo bikunze kuhera.

Uru rugomero rutanga amashanyarazi no muri Ngororero
Urugomero rwa Nyabarongo
Mu bice by'ibyaro naho begerejwe Serivisi z'ubuvuzi
Imihanda igenda yubakwa hirya no hino mu gihugu
Imihanda igenda yubakwa hirya no hino mu gihugu
Ikiraro cya Satinsyi kirafasha cyane kuko hari igihe amazi yuzuraga ubuhahirane bugahagarara
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yemeza ko Ngororero yari hasi cyane izahurwa n'imisoro itangwa n'abanyarwanda
Urwibutso rwa Nyange rwaravuguruwe
Urugomero rwa Nyabarongo ni rumwe mu zikomeye mu gihugu
GS Munini mu Karere ka Ngororero yigiraho abagera ku 1000
Ikigo Nderabuzima cya Gashonyi gifasha abatuye mu bice by'icyaro byagoraga kugera ku bitaro bya Muhororo

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .