00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yatangije ubukangurambaga bwo guhemba abakiliya bakoresha ‘Mastercards’

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 9 December 2020 saa 04:48
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque yatangije ubukangurambaga bwiswe “Biroroshye hamwe na Cogebanque Mastercard’’, bugamije gufasha abaturarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura serivisi.

Ubu bukangurambaga bw’amezi atatu bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Ukuboza 2020.

Mu minsi 90 buzamara, abaturarwanda bazasobanurirwa byimbitse amahirwe ari mu gukoresha amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) mu kwishyura no kubikuza amafaranga bitabasabye kuyagendana mu mufuka.

Biteganyijwe ko abazayakoresha bazahabwa ibihembo birimo mudasobwa, ama-unite, amafaranga, amatike yo guhahira muri supermarkets, ayo kugura lisansi n’ibikoresho byo mu rugo birimo frigo.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko ubu bukangurambaga buzakangurira abaturarwanda kwiha serivisi nziza bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho kandi ryizewe.

Yagize ati “Ubu bukangurambaga buje bitewe n’uko turi mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19, dufite uburyo butandukanye bufasha umuntu kugera kuri konti hifashishijwe ikoranabuhanga. Muri iki gihe turi mu bihe bidasanzwe tugomba gukoresha amakarita yizewe kandi atanga umutekano.’’

Ubu bukangurambaga bwagenewe abakiliya n’abagana Cogebanque ariko bakoresheje amakarita ya Mastercard; aya arimo ‘Debit’, ihuza amakuru ari kuri konti, ‘Prepaid’ ihabwa umukiliya n’utari umukiliya wa banki akaba yashyiraho amafaranga ashaka kuzajya akoresha abishatse; ndetse n’iya ‘Credit’ ifasha umukiliya kubona inguzanyo.

Iyamuremye yakomeje avuga ko izi karita zikoreshwa mu Rwanda, kuri internet no ku Isi hose kandi aya makarita ari ibanga ry’abasirimu.

Ati “Izo karita ziremewe mu Rwanda kandi no hanze, nta mpamvu yo kwikorera ibifurumba by’amafaranga kandi uri umusirimu. Abakiliya bacu ntibikiri ngombwa kwitwaza amafaranga bagiye gutembera cyangwa mu rindi shoramari ryabo.’’

Amakarita ya Mastercard ahesha uyakoresha uburenganzira bwo kwishyura byoroshye igihe cyose ndetse no kubikuza mu kindi gihugu ariko akayahabwa bijyanye n’ivunjisha ryaho rihagaze uwo munsi.

Iyamuremye ati "Ikindi aya makarita aguhesha amahirwa n’inyungu nyinshi zirimo nko gutembera ku Isi hose utitwaje amafaranga mu ntoki, guhahira kuri internet ndetse n’ibindi byinshi.’’

Yavuze ko abazakoresha aya makarita bashyiriweho ibihembo mu kubashimira ko bakoresha ikoranabuhanga muri serivisi za banki, biri no mu buryo bwo kwizihizanya iminsi mikuru.

Ati “Tugiye mu minsi mikuru aho abantu bakeneye kuvugurura ibikoresho byo mu ngo. Harimo ibihembo bya buri cyumweru, ushobora gutsindira itike cyangwa waba uri kunywa lisansi, ukongerwa. Uri muri supermarket ashobora kubona itike, akemererwa guhaha ibindi bicuruzwa yihitiyemo bihanywe n’itike yatomboye.’’

Cogebanque ifite intego yo gufasha abakiliya kugera kuri serivisi nziza kandi bitabatwaye igihe kirekire.

Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Imari zigenewe ibigo binini muri Cogebanque, Songa Rwamugire, yashishikarije abaturarwanda kwimakaza ikoranabuhanga kuko ari isoko y’iterambere bijyanye n’icyerekezo Isi iganamo.

Yagize ati “Cogebanque Mastercard Credit, ni ikarita iguha ubushobozi bwo kuba wabikuza cyangwa ugakoresha amafaranga arenze ayo ufite kuri konti yawe, amafaranga wigurije ukaba wayishyura mu gihe cy’iminsi ishobora kugera kuri 55 yose, nta nyungu iciwe.’’

"Aya makarita yemewe ku Isi hose, aratekanye kandi arizewe. Ushobora kuyifashisha wishyura serivisi n’ibicuruzwa kuri murandasi no mu mahahiro atandukanye. Ntukeneye kuvunjisha mu gihe ugiye kwishyura wifashishije aya makarita kuko amafaranga ufiteho ashobora kwivunja mu bwoko bw’ifaranga wifuza kwishyuramo. Ikindi usezera ku ngaruka zigendanye no kwitwaza amafaranga mu ntoki nko kwibwa, kuyata, n’ibindi.’’

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwa “Biroroshye hamwe na Cogebanque Mastercard’’, abakiliya batatu b’imena bashimiwe uko bakoresheje amakarita ya Mastercard mu guhaha no kugura izindi serivisi kuva mu gihe cya Guma mu rugo kugeza ubu.

Abatoranyijwe hagendeweho ku mubare w’inshuro bakoresheje ayo makarita n’ibyo bishyuye. Aba barimo Kayigamba Degaule Eugène, Nkomeje Eric na Rubangura Austin ufite ikigo UPROMEDIA gitanga serivisi z’Itangazamakuru, bahawe ibihumbi 200 Frw agomba gushyirwa kuri konti zabo.

Rubangura yashimiye Cogebanque yamugiriye icyizere agatoranywa mu bakiliya batunguwe bagahembwa, anashimangira ko gukoresha ikarita muri serivisi za banki bitanga umutekano.

Yagize ati “Yaje mu gihe cyiza, yamfashije muri serivisi zo kwishyura lisansi no guhaha mu maguriro manini. Nagabanyaga igihe cyo kujya muri banki, byatumaga gahunda zanjye zihuta.’’

Cogebanque yishimira ko abayigana bamaze gusobanukirwa no gukoresha amakarita ya Mastercard kuko aborohereza kubona serivisi nziza mu buryo bwihuse kandi batageze kuri banki.

Cogebanque ifite amashami 28 mu gihugu hose. Ifite ibyuma bya ATM 36, abayihagarariye (agents) barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank).

Iyi banki kandi igira n’ikarita ya Smart cash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko bafite intego yo gufasha abakiliya kugera kuri serivisi nziza kandi bitabatwaye igihe kirekire
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’Imari zigenewe Ibigo muri Cogebanque, Songa Rwamugire, yashishikarije abaturarwanda kwimakaza ikoranabuhanga mu byo bakora byose birimo na serivisi za banki
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine (ibumoso) n'Ushinzwe serivisi z’Imari zigenewe Ibigo muri Cogebanque, Songa Rwamugire, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga “Biroroshye hamwe na Cogebanque Mastercard’’, buzafasha abaturarwanda gukomeza kwifashisha ikoranabuhanga mu kwishyura serivisi
Rubangura Austin yashimangiye ko gukoresha ikarita byizewe kandi bitanga umutekano
Ubukangurambaga bwa “Biroroshye hamwe na Cogebanque Mastercard’’ bwatangijwe ku mugaragaro, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cy'iyi banki mu Mujyi wa Kigali rwagati
Rubangura Austin (uwa kabiri ibumoso) ufite ikigo UPROMEDIA gitanga serivisi z’Itangazamakuru ari mu bakiliya bahembwe kubera gukoresha Mastercard ya Cogebanque
Nkomeje Eric na we ari mu bakiliya batoranyijwe mu bahembwe kubera gukoresha amakarita ya Mastercard mu kugura serivisi zitandukanye
Banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque yatangije ubukangurambaga bw'amezi atatu bwo guhemba abakiliya bakoresha amakarita ya Mastercards

Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .