NAEB yagaragaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi gipima toni 525.8, cyinjiza 1,567,127$. Iki cyayi cyoherejwe mu bihugu birimo Pakistan, Kazakhstan n’u Bwongereza.
U Rwanda kandi rwabashije kwinjiza 3,474,952$, yavuye muri toni 576.9 z’ikawa rwohereje mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Korea y’Epfo, u Bwongereza, u Busuwisi n’u Buholandi.
Uretse ikawa n’icyayi, mu cyumweru gishize u Rwanda rwabashije kohereza mu mahanga, indabyo, imboga n’imbuto bingana na toni 437.
Ibi bihingwa byoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Buholandi byinjije 781,030$.
Iyo uteranyije usanga ibi bihingwa byarinjirije u Rwanda arenga miliyari 6 Frw mu cyumweru kimwe.
Uretse aya miliyari 6 Frw hari n’arenga miliyoni 220 Frw u Rwanda rwinjirijwe n’ibikomoka ku matungo rwohereje mu mahanga, arenga miliyari 1,8Frw rwinjirijwe n’ibikomoka ku binyamisogwe, ibinyampeke n’amafu rwohereje mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia na Niger.
U Rwanda kandi rwinjije arenga miliyari 1 Frw mu bihingwa bishobora kubyara amavuta nk’ibihwagari rwohereje mu mahanga, n’arenga miliyoni 500 Frw rwakuye mu bindi bihingwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!